ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRASABA KO HABAHO IPEREREZA KU IYICWARUBOZO RIKOMEJE GUKORERWA IMFUNGWA MU RWANDA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 014 /PSIMB/015

Rishingiye ku ngorane n’akaga gokomeye bikomeje kwibasira imfungwa zo mu Rwanda;

Rigarutse kandi ku iyicwarubozo n’agatunambwene zishirwaho n’inzego zishinzwe kuzicunga;

Rimaze kubona ko Leta ya kigali aho guhaguruka ngo yerekane ko idashyigikiye iryo hohoterwa ahubwo ikaba yaratereye agati mu ryinyo ;

Ryibukije ko abantu kwicara bagaceceka mugihe amage yugarije abandi ababikora bakorana umurava nk’ababiherewe umugisha ;

Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza amahanga,Abanyarwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere:

Ishyaka PS Imberakuri rikomeje kwamaganira kure ibikorwa by’iyicarubozo rishingiye kumubiri bikomeje gukorerwa imfungwa zo mu Rwanda,aha niho Ishyaka PS Imberakuri ryibutsa urupfu rw’agashinyaguro ku mfungwa zatikiriye mu modoka kuwa 9 Nyakanga 2015 ubwo imodoka yari izitwaye yakoraga impanuka hafi yazose zigakongokeramo bitewe ahanini no kunanirwa kwitabara kuko zari zibohanye iminyururu.Ishyaka PS IMBERAKURI rirashimangira ko kuba abandi bari kumwe nizo mfungwa cyabe nk’umucungagereza n’umushoferi bataragize icyo baba ari uko babashije kwirwanaho bagahunga iyo nkongi cyane ko bo babishobojwe n’uko batari baziritse.

Ingingo ya 2:

Ibi bikorwa by’impfu za hato nahato kandi byagiye bigaragara ubwo imfungwa zagiye zihira no mu magereza zifungiyemo,ikindi kitakwirengagizwa na gato ni ibikorwa bishingiye kw’iyicarubozo nsenyamitima,aho abanyururu akenshi barara bahagaze kubera bamwe ntaburyamo nababufite bakaba batererwa intambwe z’intoki zingana na cm 40 ,ibi byose bigakurikirwa n’imperi,inda n’imbaragasa bibabuza amahumekero

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS IMBERAKURI ribabajwe kandi na gahunda yo gushora imfungwa mumirimo y’ingufu kugahato kandi bizwi neza ko iziyikoreshwa kunabi ziba zitarakatiwe igihano nsimburagifungo,aha niho ritewe impungenge n’agatunambwene gashyirwa kubanyururu bo muri Gereza ya MIYOVE ngo bahuke ibishanga uwanze agakubitwa iz’akabwana ndetse akanajyanwa no muri kasho aho ababarizwa birenze.Aha MIYOVE twavuga nka RUKARA wahondaguwe ngo yanze kujya gukora ako gatunambwene,aha twakwibutsa ko iyi Gereza ngo yagabiwe intore y’akadasohoka ya FPR yiyemeje kuzengereza imfungwa ifatanyije n’ubuyobozi bwa gereza,uyu GASANA Constante waturutse muri Gereza ya PCK yimuriwe miyove akaba azwiho gushyira mubikorwa vuba ibyo ubuyobozi bwa gereza bumutegetse.

Ingingo ya 4 :

Igikorwa cyo guheza imfungwa mu bwigunge bazambura amaradiyo zari zarahawe n’imiryango yazo,iki nacyo kikaba ari ukugirango zihebe kandi zo kubasha gukurikira aho isi igeze na cyane ko zivugira ko radiyo zazifashaga gukora uburoko.Ntitwakwirengagiza ifunguro rynicantikize zigenerwa aho zihabwa agakombe k’utugori n’ak’udushyimbo mumasaha 24 rimwe narimwe ugasanga twaranaboze bajya mugukuramo ibyaboze agasigarana ikiyiko,kutazivuza uko bikwiye no kudacyura izarangije ibihano byazo,kuzishyiriraho ibiciro mu ihahiro ryazo biri hejuru y’ibyo hanze mugihe imiryango yazo yakumiriwe kubyikurira mungo zayo ahubwo ikaza guhenderwa muri ayo masoko yishyiriweho na za gereza.

Ingingo ya 5 :

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba abo bireba guhaguruka bagakora iperereza ryimbitse rihereye ku rupfu rwa bariya banyururu bo kuwa 9 Nyakanga 2015 ndetse n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo bibakorerwa nk’uko twabigaragaje mungingo zinyuranye zibanziriza iyi,rinasaba kandi abanyarwanda kureba kure bagafatanya bashize amanga kwamagana ibikorwa bibi bibagirirwa cyane batabariza abari aho umwana arira nyina ntiyumve.Dukwiye kwibuka kandi ko ububabare butagira umupaka kandi ko icyo utifuza ko kitakubaho udakwiye kukifuriza abandi.
Twese hamwe dusabe inema yo kugira umutima utabara !

Bikorewe i Kigali kuwa 11 Nyakanga 2015
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS Imberakuri
MWIZERWA Sylver (sé)