Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y'u Rwanda kutarifata nk'umwanzi

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 021/P.S.IMB/012

Kuli uyu wa 09 Nzeri 201 mu ma saa tatu za mugitondo, Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PS IMBERAKURI yafashwe n’abapolisi ba Leta ya Kigali bo mu ishami rishinzwe iperereza bazwi ku izina rya CID. Amakuru dukesha abaturanyi babihagazeho n’uko aba ba polisi bali bambaye gisivili, bali mu modoka eshatu : Kamyoneti Pick Up TOYOTA double cabine nimero RAB 817 T na RAB 761 T hamwe n’ivatiri TOYOTA Carina RAA 931M bagose urugo rwe, bamwe muri bo binjira mu nzu. Muri icyo gihe kandi, abandi ba polisi bali mu zindi modoka ebyili, imwe nayo ya Kamyoneti TOYOTA double cabine nimero RAB 397 Z bali bategereje muri centre ya ZINDIRO ku Kimironko.

Nyuma hafi y’isaha yose, nibwo abapolisi basohokanye Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME bamushyira mu modoka nimero RAB 817T. Umugabo we ndetse n’umushyitsi bali bafite nabo bajyanye, maze hamwe n’izo modoka zose bajya kuli polisi ya Remera.

Ugufatwa k’umunyamabanga mukuru kuje nyuma y’iminsi mike gusa, abashinzwe umutekano na none bashimuse visi prezida wa mbere Bwana Alexis BAKUNZIBAKE kuwa 05.09, maze nk’uko yabidutangalije nyuma y’iminsi ibiri (07.09) bakamujugunya mu gishanga i KABARE muri UGANDA.

Mu byo Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME yabajijwe aho kuli polisi, halimo ngo kuba yaranze kwitaba kuwa gatanu (kuwa 07.09) umuvugizi wa polisi Superintendant Théos BADEGE wari wamuhamagaye ku mugoroba w’uwo munsi amubwirako amushaka. Yabasobanuliyeko kuba ataramwitabye ari uko yamuhamagaye ngo amusobanuze aho amusanga maze telefone umuvugizi wa polisi yakoresheje ntihitemo bityo akumvako azongera ku wa mbere ku munsi w’akazi.

Ubundi bibanze cyane ku kiganiro yatanze ku ijwi rya Amerika asobanura izimira rya visi prezida wa PS Imberakuri Bwana Alexis Bakunzibake nawe abasobanulira ko yatanze amakuru yahawe n’abaturanyi babonye imodoka itwara visi prezida w’ishyaka ndetse bamubajije no ku mikorere y’ishyaka. Saa cyenda na cumi n’itanu (15h15) nibwo bamuretse arataha, ngo bazamutumaho igihe bazamushakira.

Ntitwakwibagirwa kandi ko kuwa 08 Nzeri nabwo Bwana Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi hamwe n’uhagarariye iri shyaka mu mujyi wa Kigali Bwana Martin NTAVUKA bafatiwe i MUHANGA bagafungwa bazira ngo « gukora politiki mu buryo butemewe », nabo bakaba barekuwe uyu munsi mu ma saa saba.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba rikomeje kumenyesha Leta ya Kigali ko kuba ryarahisemo gukorera politiki ku mugaragaro mu gihugu ritagomba gufatwa nk’umwanzi, ko ahubwo yagombye kwishimirako riyibera indorerwamo yo kugaragaza isura nyayo y’ubutegetsi abanyarwanda bakeneye. Nireke kumvako twese tugomba gukoma amashyi. N’umwana wibyaliye ageraho agashinga urwe, ntibimuviramo kuba umwanzi w’ababyeyi be.

Bikorewe i Kigali, kuwa 09 Nzeli 2012

Jean-Baptiste ICYITONDERWA

Umunyamabanga Mukuru ushinzwe Ubukangurambaga