“ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRASHIMA RAPORO YA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA YEREKERANYE N’IYUBAHIRIZWA BY’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU MU RWANDA”

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/NT.B/ 2020

Muri raporo yashyizwe ku mugaragara irebana n’ukuntu uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirijwe mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziratunga agatoki ku buryo butaziguye ukuntu Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR yahonyanze   bidasubirwaho uburenganzira bw’ikiremwamuntu  dore ko yabigize intwaro yo kuramba ku ubutegetsi.

Ishyaka PS Imberakuri rirashima byimazeyo igihugu cya  Leta  Zunze Ubumwe z’Amerika kuba kitavuze kiziga ikibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeje guhonyangwa na Leta y’u Rwanda uko umwaka uhise undi ugataha dore ko ihora itungwa agatoki muri raporo zose zikorwa buri mwaka na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ariko,nubwo  Ishyaka PS Imberakuri rishima iyi raporo,rirasanga ari ngombwa ko igihugu cya  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gitera indi ntambwe maze kigafatira ibyemezo Leta y’u Rwanda yakomeje kudaha agacira  raporo zose zakozwe n’iki gihugu ku birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane  cyane ko uko umwaka  ushize ibintu birushaho kumera nabi mu Rwanda.

Muri urwo rwego,birakwiye ko abafite uruhare bose mu guhungabanyanga uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda bafatirwa ibihano  ku giti cyabo bwite ariko Leta ya FPR  nayo igafatirwa ibihano  byo mu rwego rw’ubukungu cyane cyane mu birebana no guhagarikirwa imfashanyo kuko izi mfashanyo bigaragara ko zishobora kuba zidakoreshwa mu nyungu za rubanda ahubwo zikaba zishobora kuba zikoreshwa mu bikorwa  byo guhungabanya uburenganzira bwabo.Aha,havugwa nk’ibikorwa by’iyicarubozo rikorwa n’abakozi bo mu nzego z’umutekano bahembwa  na Leta kandi  bagahugurirwa ibyo bikorwa  mu mafaranga ya Leta,kuneka  no   kubuza uburyo abatavugarumwe na FPR n’ibindi bikorwa bigaragara ko FPR itabonye imfashanyo y’amahanga nibura byagabanuka.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga igihe ari iki cyo gufata ibyo bihano cyane cyane ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  gisohoye iyi raporo mu gihe abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu aribo Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA;Umuyobozi w’Ishyaka DALFA UMURINZI na Me NTAGANDA Bernard;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri bakomeje gutotezwa  n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda  (RIB) rwiyemeje kubakorera iyicarubozo ry’isenyamutima aho birirwa bafungiwe mu biro bya RIB;nta kurya nta kumwa nyamara baba bamaze kurangiza  kubazwa ibyaha by’ibihimbano  biba byacuzwe mu rwego rwo kubacecekesha.

Bikorewe i Kigali,kuwa 13 Werurwe 2020

Me NTGANDA Bernard /Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)