«ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABARIZA ABANYARWANDA BARI MU KAGA NYUMA YO GUSENYERWA NA LETA YA FPR INKOTANYI »

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°021/PS.IMB/NB/2019 : 

Rishingiye ku makuru yizewe yemeza ko abenshi mu Banyarwanda bari mu buzima bubi nyuma yo gusenyerwa na Leta ya FPR igiye gusoza umwaka wa 2019 yitwa “Leta Rusenyi”;

Bimaze kugaragara ko  bamwe muri abo Banyarwanda basenyewe bagiye kugwa  ku gasi ;

Nyuma yo kubona ko  benshi mu basenyewe Leta  ya FPR itigeze ibaha   ubufasha bukwiye nko kubashakira aho baba, kubaha ibifungurwa, imyambaro, kuvuzwa n’ibindi ;

Ishyaka PS Imberakuri riratangariza Abanyarwanda ; Abagiraneza n’Amahanga ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere :

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’ubuzima bubi bamwe mu Banyarwanda  babayemo nyuma yo gusenyerwa na Leta ya FPR INKOTANYI maze ikabata ku gasi bakaba basa nk’impunzi mu gihugu cyababyaye.

Ingingo ya 2 :

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko iki gikorwa cyo gusenyera bamwe mu Banyarwanda cyakozwe na Leta ya FPR INKOTANYI cyaranzwe no guhubuka cyane ko bigaragara ko nta ngamba zihamye  Leta yari yarateganyije mu gukumira no gukemura ibabazo byose bizavuka nyuma yo gusenyera abo bamagorwa.Bitabaye ibyo;gusenyera abo Banyarwanda byafatwa nk’igikorwa cy’ubugome  bwambaye umugoma.

Ingingo ya 3 :

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2019 ;Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ari ngombwa ko Abanyarwanda bose bazirikana aba benewabo bari mu kaga babafasha mu buryo bwose bushoboka.Ishyaka PS Imberakuri rirasaba imiryango y’abagiraneza barimo CARITAS, Umuryango Mpuzamahanga   Utabara Imbabare  n’Umuryango Nyarwanda Utabara Imbabare  n’imiryango mpuzamahanga yegamiye ku bihugu bifitanye umubano na Leta y’u Rwanda harimo USAID, DFID, AFD guhagurikira rimwe igafasha aba banyarwanda bamagorwa.

Bikorewe i Kigali,kuwa 24 Ukuboza 2019

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateur wa PS Imberakuri (Sé)

1 COMMENT

  1. Me NTAGANDA Bernard est la Voix des Sans voix. Il remue ciel et terre pour que les Etres qui même quelques centimètres d’humanité puisse venir au secours des Rwandais réduits à l’échelle infra-animale par Kagame.
    Or celui-ci les prend pour des crapaud et en tant que tels ils méritent le traitement réservé aux crapaud. Les intéressés ont répondu à Kagame: Nous sommes des Rwandais comme vous. Nous ne sommes et nous n’avons pas été des crapaud.
    Au regard de ses déclarations méprisantes à l’endroit de ces Rwandais traités comme des déchets par Kagame, Me Ntaganda peut mille fois implorer ciel et terre, seul leur créateur doit s’en occuper.
    Nos compatriotes habitaient légalement dans les endroits qualifiés d’inconstructibles depuis des années , certains depuis des millénaires ( s autochtone de Kigali). Ils n’ont jamais été victimes d’inondations évoquées par Kagame pour justifier la réduction à l’échelle infra-humaine par lui.
    Au regard des déclarations impensables pour une personne dite président des Rwandais, j’ai toujours posé la question de savoir si Kagame un même centimètre d’humanité.
    La majorité des victimes des méfaits de Kagame sont des jeunes tous âges. Au regard des conditions dans lesquelles ils se trouvent, ils ne sont pas en état d’aller à l’école primaire, secondaire et université. Ils sont devenus des animaux sans maîtres. Kagame a sermonné des fonctionnaires locaux mais aucune mesure n’a été prise pour sanctionner ceux qui ont méconnu les lois. Par conséquent, ces dires ne sont de que de pures divagations au surplus absconses. En effet, il est contradictoire de traiter des Rwandais de crapauds et sermonner les fonctionnaires locaux. Ces Rwandais payent légalement les impôts fonciers et divers taxes prévus par loi. Par conséquent, est erroné d’affirmer que les endroits où ils habitent est inconstructible ou présente des risques majeurs L’objectif inavoué est de spolier ces Rwandais comme il l’a dans plusieurs régions du Rwanda aux seules fins d’optimiser son actif patrimonial. Le Rwanda est dirigé par un clan mafieux rwandais. Les mafieux n’ont aucun sens de compassion à l’endroit des êtres humains. Pour eux, seul l’argent compte. La vie humaine n’a donc aucun sens (voir l’ensemble des déclarations de Kagame).

Comments are closed.