Ishyaka PS IMBERAKURI riratabariza umuyobozi waryo Me Bernard NTAGANDA ukomeje kwibasirwa n’ubuyobozi bwa gereza ya Kigali (1930).

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 022/P.S.IMB/012

Kuva aho ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Kigali bufatiye icyemezo cyo kwimura umwe babashinjabinyoma ba Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA witwa Major UWUMUREMYI Vital akajya gufungirwa mu cyumba kimwe na Perezida Fondateri w’ishyaka, amakuru aturuka mu buyobozi bw’iyi gereza atumenyesha ko ubuzima bwa Me Bernard NTAGANDA buri mumazi abira. Ibyo bikaba biterwa n’uko inshuro nyinshi yasanze bamunyariye mu biryo nyamara uko yitabaje ubuyobozi bwa gereza ntibugire icyo bubikoraho. Kuva ubwo rero, akaba araho ntacyo arya ku buryo ubuzima bwe bumerewe nabi cyane.

Ibi bikorwa byo kwica urubozo umuyobozi wa PS Imberakuri bikaba bije bikurikira n’ibindi by’urukozasoni bikomeje kwibasira abayobozi bakuru batandukanye. Muribuka ko mu minsi ishize ariho Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, visi prezida wa mbere yashimuswe n’inzego z’umutekano zikamuta mu gihugu cya Uganda nyuma y’iminsi itatu (3). Nyuma yaho, abandi bayobozi batandukanye bakaba bibasiwe, batotezwa, bakubitwa kandi byose bikorwa n’inzego za polisi n’iz’umutekano hagamijwe kubaca intege ngo ntibakomeze kwitabira ibikorwa by’ishyaka bihitiyemo. Ibi kandi bikaba byeze no mu yandi mashyaka, nka FDU Inkingi, atavuga rumwe na Leta ya Kigali.

Ibi bikorwa by’urukozasoni bikaba bijyana kandi na propaganda zirimo gukwirakwizwa mu bitangazamakuru bitandukanye bigendera ku murongo w’ubutegetsi, cyane cyane nk’ikinyamakuru RUSHYASHYA aho cyasohoye mu nimero yacyo vol.148 yo kuwa 11 Nzeri 2012 inkuru igira iti : ” IBIMENYETSO BY’ABAGAMIJE GUHIRIKA UBUTEGETSI BWA KAGAME BITANGIYE KUJYA AHAGARAGARA ”. Muri iyi nkuri, iki kinyamakuru gitangaza ko ngo:” abayoboke ba PS Imberakuri ari naho iyi migambi yose icurirwa na FDU Inkingi bihishe inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu bimaze iminsi bikorwa muduce dutandukanye tw’igihugu kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano zikaba zitaragaragaza ababikoze.”

Ishyaka PS Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwamaganira kure ibi bikorwa byo gusebanya no guhohotera abayobozi n’abarwanashyaka batavuga rumwe n’ubutegetsi. Nta kindi bigamije uretse gukwirakwiza umwuka mubi mu baturage no gushakisha impamvu zo gufunga abayobozi bibasiwe ngo barebe uko batera ubwoba abahagurukiye impinduka ya demukrasi. Ishyaka PS Imberakuri rikaba ryongera gusaba inteko nshingamategeko gutumiza Minisitiri ufite umutekano mu nshingano ze kugirango asobanurire kandi ahumurize abanyarwanda ku bibazo by’umutekano muke ukomeje kuboneka hirya no hino mu gihugu. Iyi ngeso yo guhiga abantu bukware yagombye gucika vuba.

Bikorewe i Kigali, kuwa 20 Nzeli 2012

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere