ISHYAKA PS IMBERAKURI RITEWE IMPUNGENGE N’IKINAMICO YISWE AMATORA YA PEREZIDA WA REPUBULIKA YO KUWA 04 KANAMA 2017.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 05/PS.IMB/017

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017, niho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde ntakuka rw’abakinnyi yemereye kuzajya mu ikinamico ryiswe amatora. Ishyaka PS Imberakuri rikaba riboneyeho umwanya wo kumenyesha Abanyarwanda, Inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:
1. Icyemezo cya Komisiyo y’amatora ya FPR (NEC) nticyadutunguye, cyaje gishimangira ibyo ishyaka PS Imberakuri ryakomeje kuvuga cyane cyane kuva aho gahunda yo gushimuta Itegeko Nshinga muri 2015 itangajwe ku mugaragaro, hagamijwe kwimika umwami muri Republika;

2. Icyemezo cya NEC cyongeye gushimangira ko nta rubuga rwa Politiki ruri mu Rwanda. Ibyo yabigaragarije aho abakandida bigenga itashoboye gushyira mu kwaha bose bangiwe kujya ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza;

3. Kuba rero abakandida bigenga bari bifuje kujya muri uwo mukino bataremerewe kuwukina, Ishyaka PS Imberakuri ribifata nk’insinzi yaryo ikomeye. Nk’uko twabivuze haruguru, ishyaka PS Imberakuri ryafashe icyemezo cyo kutitabira ibikorwa nzitirademokarasi. Ni byiza rero ko aba bakandida bigenga nabo badufashije kugaragariza abari bagishidikanya ko nta matora ari mu Rwanda, ko ari ikinamico gusa gusa.
4. Mubyo komisiyo y’amatora NEC yatangaje, harimo ko hari umukandida yangiye kujya ku rutonde rw’abemerewe kuberako mubamusinyiye harimo abarwanashyaka ba PS Imberakuri. Uretse ko iyo liste itigeze itangazwa ngo twese tuyibone, ntanuwashidikanya ko ari rya tekinika rya FPR isanzwe ikoresha. N’ubwo byaba byo kandi ishyaka PS Imberakuri ntiribona aho ikibazo cyaba kiri mu gihe hari bamwe mu Imberakuri bashyigikira umukandida runaka wigenga. Iyo ni Demukarasi,kandi umuryango w’Ishyaka uhora ukinguye .

Nyamara ku rundi ruhande, komisiyo yemereye umukandida watanzwe na za kongere zitandukanye z’amashyaka menshi atandukanye. None se uyu wemerewe yaba abarizwa muri ariya mashyaka yose?

Na none kandi, hari umukandida wari wikuye mu kibuga asubira mu gihugu yaje kwiyamamaza aturutsemo ndetse agezeyo atangaza ko asanga atazabona abamusinyira yaburaga bitewe n’ingorane yari yahuye nazo mukubona abari bamaze kumusinyira. Nyamara ntibwakeye kabiri, yibona ku rutonde rw’abujuje ibyangombwa byose.

Hejuru y’ibi se, hari ugishidikanya ko ibiva muri izi “kompetishoni” biba bizwi mbere y’uko zitangira?

5. Dushingiye kuri ibi byavuzwe haruguru, ishyaka PS Imberakuri ryongeye gusaba inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda kudacika intege, ahubwo turusheho gushyira hamwe ingufu duharanire ko Abanyarwanda bose bagira uruhare rusesuye haba mu kwiyamamaza cyangwa guhitamo Abayobozi bacu ntawe uduhagaze ku gakanu.

Maze, m’Urukundo dusanganywe, tuzabigaragaze tudata igihe cyacu ngo tugiye mu matora yarangiye cyera. Nabyo n’uburyo bwo kugaragaza ko demukarasi dukeneye tugomba kuyiharanira. Uwo mwanya ahubwo tuzawukoreshe twishakira Umurimo wo gukomeza kwiteza imbere, dushaka imbaraga zo kugera kubyo twemera kandi twifuza. Ntimuzacibwe intege n’uko ejo bashobora gutangaza ko abatoye baruta abaturage bose.

Harakabaho Inshuti z’u Rwanda, harakabaho Imberakuri kandi twese hamwe tuzagera kuri Demukarasi twifuza.

Bikorewe i Kigali ku wa 9 Nyakanga 2017
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka PS Imberakuri
Sylver MWIZERWA

1 COMMENT

Comments are closed.