“ISHYAKA PS IMBERAKURI RITEWE IMPUNGENGE N’UBUZIMA BWA BWANA RUSESABAGINA PAUL”

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°16/PS.IMB/NB/2020

Kuri uyu wa mbere taliki ya 31 Kanama 2020,Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda rweretse itangazamakuru Bwana RUSESABAGINA Paul aho rwemeza ko yafashwe akazanwa mu Rwanda nyuma yo gukorerwa impapuro mpuzamahanga zo gufatwa.

Ishyaka PS IMBERAKURI rifite impungenge ko Bwana RUSESABAGINA Paul ashobora kugira ibibazo aho afungiye muri kasho ya polisi nk’uko byagendekeye izindi mfungwa zagiye zipfira muri izo kasho mu buryo budasobanutse.

Koko rero,byagiye bivugwa kenshi nyuma bikemezwa n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ko hari imfungwa zapfuye ziri muri kasho za polisi bikavugwa ko ziyahuye cyangwa zarashwe zishaka gutoroka cyangwa zirwanya abapolisi.

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba rikomeje Inzego z’Umutekano z’u Rwanda gucunga umutekano wa Bwana RUSESABAGINA Paul ku buryo bw’umwihariko mu rwego rwo kwirinda icyo ari cyo cyose cyashyira mu kaga ubuzima bwe!Aha,rirasaba kandi ko afungirwa muri kasho aho ubuzima bwe burindwa icyorezo cya COVID-19 dore ko yafashwe ari mutaraga nta n’igicurane ataka.

Bikorewe i Kigali,kuwa 31 Kanama 2020

Me Bernard NTAGANDA

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)