ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO.

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riragaya cyane kandi riramagana byimazeyo icyemezo giteye isoni cya leta ya Kigali cyo kwangira intumwa z’ishyaka Ishema kugera mu Rwanda ku italiki ya 23/11/2016 nk’uko abayobozi b’iryo shyaka babiteganyaga.

Koko rero, ni agahomamunwa kubona Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Ishema, Padiri Thomas Nahimana, n’abandi bayobozi babiri harimo Madame Claire Nadine Kasinge wari uhetse uruhinja rw’amezi 7, barahejejwe ku kibuga cy’indege i Naïrobi muri Kenya, bakabuzwa kwinjira mu ndege yagombaga kubajyana i Kigali. Nk’uko babisobanuriwe n’ubuyobozi bwa kompanyi y’indege ya «Kenya Airways», ngo Ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwihanangirije iyo kompagni ko itagomba kwemerera Padiri Nahimana n’abo bari kumwe, kwinjira mu ndege yari yerekeje i Kigali.

Ishyaka RDI rikaba riboneyeho umwanya wo gushimira ishyaka Ishema n’abayobozi baryo igikorwa cya kigabo bagaragaje biyemeza kujya mu Rwanda, bagamije gupiganwa mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere, cyane cyane itora rya Perezida wa repubulika ryo mu mwaka w’2017. Kuba intumwa z’ishyaka Ishema zarangiwe gukandagira ku butaka bw’igihugu cyazo bikozwe n’abategetsi b’i Kigali, ni igikorwa giteye inkeke n’isoni, dore ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwo kwishyira ukuzina kwa muntu, kitaretse no guhonyora demokarasi Abanyarwanda banyotewe.

Iyo migirire mibisha ya FPR-Kagame, yongeye kwerekana bidasubirwaho intege nke z’ubutegetsi bw’i Kigali, n’ubwoba ubwo butegetsi buterwa n’uko FPR-Kagame idashobora gutsinda andi mashyaka mu marushanwa ya politiki yaba akozwe mu mucyo. Si ubwa mbere kandi FPR-Kagame yerekana ko itinya amatora nyayo, kuko ari yo mpamvu yatumye Madame Victoire Ingabire atabwa muri yombi, agafungwa ubwo yari aje mu Rwanda ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa repubulika mu matora yo mu mwaka w’2010. Gutinya abanyapolitiki bo muri opposition byongeye kugaragara mu mwaka w’2013, ubwo ubutegetsi bw’i Kigali bwimaga Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, pasiporo y’u Rwanda ndetse bakamwima na visa yo kwinjira mu gihugu, ku mpamvu zo kwandikisha ishyaka no gukorera politiki imbere mu gihugu, mu buryo butavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ishyaka RDI riboneyeho umwanya wo kongera gushimagiza ubutwari Madame Victoire Ingabire akomeje kugaragaza, no kumushyigikira mu rugamba rwa politiki yiyemeje, dore ko ukwihangana kwe no gutsimbarara ku bitekerezo bye bikomeje gutitiza ubutegetsi bw’umunyagitugu Paul Kagame n’agatsiko kamugaragiye. Birakwiye kandi gukurira ingofero Madame Kasinge, kubw’ubutwari n’ukwigomwa bihambaye nawe yagaragaje, ubwo yiyemezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda, kandi bizwi neza ko FPR ariyo yarimbuye umuryango we wose mu mwaka w’1994; nubwo Madame Kasinge afite ibyo bikomere, bigakubitiraho n’uko yonsa uruhinja rw’amezi 7, ntibyamubujije gufata icyemezo kiremereye cyo kujya mu Rwanda gukorerayo politiki itavuga rumwe na FPR, atitaye ku ngaruka yazahura nazo, nk’umunyepolitiki wese utari inkomamashyi ya FPR.

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirashimagiza ubutwari bw’abayobozi b’ishyaka Ishema kandi rikamagana FPR-Kagame ikomeje kuniga demokarasi no kuvutsa Abanyarwanda uburenganzira bwabo. Mu kurangiza, ishyaka RDI risanga byaba byiza amashyaka arenga 20 akorera hanze y’u Rwanda, yakwiyemeza bidatinze kugirana imishyikirano igamije kugena uburyo nyabwo bwo guhuza imbaraga no kunononsora gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, bigakorwa ku buryo abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Kigali bagendera rimwe,nta kuba nyamwigendaho.

Nta gushidikanya ko abo banyepolitiki bahagurukiye rimwe kandi bahuje umugambi, byarushaho guhindisha imishyitsi umunyagitugu Paul Kagame, agacika ku ngeso ye mbi yo gusuzugura no gupinga abanyepolitiki b’Abanyarwanda batavuga rumwe nawe, dore ko noneho atatinda kubona ko yibeshya ; iyo aca imigani abatemera ubutegetsi bwe bw’igitugu nk’uko yabivugiye mu gihugu cy’Ububiligi ko «nta nzira bazanyuramo yaba iya demokarasi cyangwa iy’intambara» ; nyamara ubutegetsi bwe bukaba bwarahinze imishyitsi imbere y’amahanga, bumaze kumenya ko abanyarwanda 3 n’uruhinja rw’amezi 7 bageze i Naïrobi bashaka kujya mu Rwanda.

Bikorewe i Buruseli kuwa 28 Ugushyingo 2016
Faustin Twagiramungu
Prezida wa RDI-Rwanda Rwiza