Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry’urubuga rwa politiki mu Rwanda.

Faustin Twagiramungu

Ishyaka RDI rirasaba rikomeje ko Urubuga rwa politiki mu Rwanda rufungurwa, rikanashishikariza abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo.

Tariki ya 23 Nzeri 2018, inama ya Biro Politiki ya RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, mu rwego rwo gusubukura ibikorwa by’Ishyaka, nyuma y’ikiruhuko cy’impeshyi. Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru ya politiki avugwa ku Rwanda muri ibi bihe, cyane cyane ayerekeye irekurwa rya zimwe mu Mfungwa za politiki, intambara mu karere ka Nyaruguru, n’iyamamaza rya Ministri MUSHIKIWABO ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango OIF uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Mu myanzuro yafashwe, twavuga iyi ikurikira :

1)Ishyaka RDI ryishimiye irekurwa rya Madamu INGABIRE Vigitoriya, dore ko nta kindi yari yarafungiwe uretse kutavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi, cyane cyane aho yasabaga ko Abahutu nabo bagira uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe, agahita ashinjwa icyaha cyo « gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi ». Kuri iyo ngingo, Biro politiki ya RDI yagaye cyane amagambo y’iterabwoba Prezida KAGAME aherutse kuvugira imbere y’Inteko y’Abadepite, akangisha Madamu INGABIRE kumusubiza muri Gereza, niba ataruciye ngo arumire. Iyo myitwarire ya Prezida KAGAME irerekana neza ko urwishe ya nka rukiyirimo, ko mu by’ukuri we n’Abambari be bakomeje kuniga demokrasi mu Rwanda. Ni yo mpamvu ishyaka RDI ryongeye gusaba rikomeje, ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rwafungurwa nta yandi mananiza, bityo imfungwa za politiki zose zikarekurwa, kimwe n’abandi bose bafungiwe ibitekerezo byabo, kandiamashyaka yose agahabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu mu bwisanzure.

2)Ku byerekeye intambara ivugwa mu turere tw’u Rwanda twegereye ishyamba rya Nyungwe,ishyaka RDI rirasaba rikomeje Ubutegetsi bwa FPR-KAGAME kuvanaho impamvu zose zituma abantu bagera aho bagomba gufata intwaro, kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo. Niba Ubutegetsi buriho bukomeje kuvunira ibiti mu matwi, bukanga gushyikirana n’ababurwanya,bizaba ngombwa ko Abaturage bahaguruka nk’umugabo umwe, bakivaniraho ubwabo ingoma ngome ikomeje kubica urubozo, bakayisimbuza ubutegetsi bishyiriyeho, bushingiye kuri demokrasi n’iyubahirizwa ry’ikiremwa-muntu. Ni muri urwo rwego ishyaka RDI rikomeje gushishikariza abasore n’inkumi kwanga kuba ingaruzwamuheto no gusubizwa mu bucakara nk’ubwo ba Sogokuru babayemo ku ngoma ya cyami na gihake ; ahubwo nibashiruke ubwoba, bitabire ibikorwa byose biganisha ku mpinduka izatuma AbaturaRwanda babana mu gihugu cyabo mu bumwe n’ubwumvikane, nta vangura iryo ari ryo ryose, kandi nta cyo bishisha, haba ku mutekano bwite wabo, haba no mu byo kwiteza imbere mu mibereho yabo.

3)Ku byerekeye kandidatire ya Ministri MUSHIKIWABO ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF, ishyaka RDI ryatangajwe cyane no kubona ibihugu bimwe, birimo n’Ubufaransa, bitinyuka gushyigikira umukandida utanzwe na Leta ya KAGAME, uzwiho kuba ruharwa mu bikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi, kuniga demokrasi, guhohotera ikiremwa-muntu, n’ibindi bikorwa by’urukozasoni, binyuranyije n’amahame-remezo y’uwo muryango uhuje ibihugu bivugwamo ururimi rw’igifaransa. Birazwi kandi ukuntu Leta ya FPR-KAGAME yarwanyije ishishikaye ururimi rw’igifaransa mu Rwanda, kugeza iruciye mu mashuli no mu nzego z’Ubutegetsi, ndetse ikanasenya Ikigo mbonezamuco (Centre culturel) cyatezaga imbere ubufatanye n’ubusabane hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa. Rishingiye kuri izo ngingo, ishyaka RDI ryiyemeje gukaza umurego mu kumvisha ibihugu bizatora, impamvu zo kudashyigikira Umukandida wa Prezida KAGAME, dore ko aramutse ageze ku mwanya ahatanira, yawukoresha mu gusenya Umuryango OIF, ku nyungu za Shebuja n’iz’abamuteretse ku ntebe y’Ubuyobozi bw’u Rwanda.

4)Ishyaka RDI ntirizatezuka ku nshingano ryihaye yo gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, guharanira uburenganizira bwabo, bwo kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu. Ni muri urwo rwego ishyaka ryiyemeje gukaza umurego muri gahunda yo kumenyekanisha imbere mu gihugu ibitekerezo-remezo byaryo nk’uko byatangajwe muri Manifeste ya RDI mu mwaka w’2010, hamwe n’ibikorwa by’ingenzi bigamijwe kugira ngo impinduka Abanyarwanda benshi bategereje igerweho bidatinze. Ishyaka ryiyemeje kandi gukomeza kumvisha Ubutegetsi bwa FPR-KAGAME ko Abayobozi ba RDI n’abandi Banyarwanda bose bari hanze y’igihugu, bafite uburenganzira butagibwaho impaka, bwo guhabwa impapuro z’inzira bagenderaho bagiye mu Rwanda, kabone n’iyo baba bagenzwa no gukora politiki ya opozisiyo imbere mu gihugu.

Bikorewe i Buruseli tariki ya 24 Nzeri 2018

Faustin TWAGIRAMUNGU

Prezida wa RDI-RWANDA RWIZA