Ishyaka rya politiki "Igihango cy'abaturage baharanira demukarasi-IMANZI" twitandukanyije ku mugaragaro na gahunda ya "Ndi umunyarwanda".

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 2014/0011

Duhamagariye Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga gushyigikira ibiganiro byaguye,byahuza Abanyarwanda b’ingeri zose.

Muri iyi minsi, gahunda yitwa “Ndi umunyarwanda” iravugwa cyane ku maradiyo, kuri internet, mu binyamakuru no mu biganiro Abanyarwanda bagirana hagati ya bo mu buryo bunyuranye. Iyi gahunda yatangiye yitirirwa urubyiruko, ubu yahindutse gahunda ya Leta ku mugaragaro, cyane cyane nyuma y’imyiherero y’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abagize guverinoma n’abagize inteko ishinga amategeko; imitwe yombi. Iyo myiherero yafatiwemo imyanzuro inyuranye irimo uwo gutangiza mu gihugu cyose iyo gahunda bitarenze itariki ya 30/11/2013.

Iyo gahunda ya “Ndi umunyarwanda” aho gukemura ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda, irabisubiza irudubi. Iyi gahunda turayinenga bikomeye kuba ishimangira amacakubiri mu banyarwanda; ikagoreka nkana amateka yabo n’ay’igihugu dusangiye.

Mu magambo make, turasanga gahunda ya “Ndi umunyarwanda” yemeza ko amateka y’u Rwanda atangirira kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; bityo mu Rwanda hakaba hari ibipande bibiri; icy’abeza bishwe ari bo Abatutsi n’icy’abagome bishe Abatutsi kigizwe n’Abahutu; noneho kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” Abahutu bose bakaba bagomba gusaba imbabazi Abatutsi bose kugira ngo u Rwanda rutengamare.

Iyi gahunda iravuguruza byeruye itegeko nshinga igihugu cyacu kigenderaho kuko yemeza ko jenoside ari icyaha cy’ubwoko bw’Abahutu bityo kikaba gihindutse icyaha cy’inkomoko aho kugira ngo kibe gatozi nk’uko amategeko y’u Rwanda, amahame rusange y’amategeko n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono abiteganya.

Ibi byaba ari bumwe mu buryo bwo gusobanura akarengane k’ ibihumbi by’Abahutu bafungiwe icyaha cya jenoside batakoze bakomeje kuvutswa ubutabera. Byaba kandi uburyo bwo gusiga icyaha abana n’abuzukuru b’Abahutu bityo ukaba utanyije Abanyarwanda ubuziraherezo.

Imyaka hafi makumyabiri irashize, u Rwanda ruyoborwa na guverinoma yiswe iy’ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere n’ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Iyo guverinoma yashyizeho Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, inkiko gacaca zaciriye imanza abashinjwaga icyaha cya jenoside.Ibi byose byari bigamije gusohora Abanyarwanda mu mwijima w’ubugome, urwango n’urwikekwe, bakayoboka urumuri rw’amahoro, ubwiyunge n’ubusabane.

Iyo guverinoma imaze gukoresha amatora inshuro enye ku rwego rw’iguhugu. Amatora ya perezida wa Repubulika n’ay’abadepite mu mwaka wa 2003, amatora y’abadepite mu mwaka wa 2008, amatora ya perezida wa Repubulika muri 2010 n’amatora y’abadepite muri 2013.

Guverinoma ya FPR-INKOTANYI ntihwema kwemeza Abanywarwanda n’umuryango mpuzamahanga ko ayo matora yose yagenze neza, yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure. Ibi iyo biba ukuri, byakabaye bigaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho nk’uko abayobozi b’igihu cyacu batahwemye kubyemeza ariko uyu munsi bakaba bahinduye imvugo. Ukuri nyako ni uko uyu munsi wa none ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bukiri kure nk’ukwezi. Ibi n’abavugizi ba Leta noneho ntibakibihakana.

– Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” iragoreka nkana amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda,
– Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ibangamiye ukuri, ubutabera n’ubwiyunge ari zo nkingi z’imibanire y’Abanyarwanda hagati yabo n’iz’ubumwe bw’igihugu basangiye,
– By’umwihariko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” igamije gutera ipfunwe umuhutu aho ava akagera ndetse ikaba yamutera kwanga umututsi aho ava akagera. Ibi byazatuma amateka yacu akomeza kuba agatereranzamba kubera kwihorera no kwihimuranaho hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Kubera izo mpamvu n’izindi tutarondoye muri uyu mwanya, abahututuratangariza guverinoma ya FPR, Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ko twitandukanyije ku mugaragaro n’iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.

Ahubwo turasaba dukomeje guverinoma ya FPR, Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga, gushyigikira ko habaho bidatinze ibiganiro byaguye byahuza Abanyarwanda b’ingeri zose. Ibi biganiro ni ingenzi kugira ngo Abanyarwanda tubane mu mahoro, dutsinde urwango,inzika n’inzigo, maze dushobore kubaka umubano urambye hagati yacu, duhashye irondakoko, irondakarere n’irondamiryango, duce akarengane mu banyarwanda duharanira ukuri n’ubutabera butabogama, dufatane urunana mu kubaka ibizarama bityo tuzarage abadukomokaho igihugu kizira umwiryane kandi kibana neza n’ibihugu by’abaturanyi.

Ishyaka “Igihango cy’abaturage baharanira demukarasi-IMANZI” ntidushyigikiye imbabazi zo mu cyerekezo kimwe.
Bene izo mbazi tuzimazemo imyaka hafi makumyabiri kandi nta musaruro ufatika zatanze.

Turasaba Guverinoma ya PFR, Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga gushyigikira gahunda twatangiye yo gusabana imbabazi aho gusaba imbabazi,kubabarirana aho kubabarira.Muri make gahunda yo kurekuriranira hagati y’Abanyarwanda bose; Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Ibiganiro byaguye Ishyaka PDP-IMANZI duharanira byahuza ba nde?

Ibi biganiro byahuza Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye zifite uruhare mu buzima bw’igihugu cyacu. Aha twavuga:
– Abahagarariye Leta iyobowe n’ishyaka FPR-INKOTANYI,

– Abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta aba mu gihugu n’aba mu mahanga,

– Abahagarariye amadini atandukanye ari mu gihugu cyacu,

– Abahagarariye ibigo n’imiryango itegamiye kuri Leta,

– Abahagarariye imiryango minyarwanda iharanira uburenganzira bw’ikiremwa Muntu,
– Abahagarariye itangazamakuru ryigenga n’irya Leta,

– Abahagarariye amashyirahamwe atandukanye ahuza Abanyarwanda,

– Abahagarariye ingaga z’abakozi,

– Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu cyane cyane itarahwemye gukurikirana no gutabariza abanyarwanda.

– Ibihugu by’inshuti bifite inararibonye, cyane cyane ibyanyuze mu nzira z’amakimbirane bigashobora kubyikuramwo hakoreshejwe ibiganiro.

– Itangazamakuru mpuzamahanga, n’abandi.

Ibyo biganiro byavugirwamo iki?
Zimwe mu ngingo twifuza ko zaganirwaho ni izi zikurikira:

– Imvo n’imvano y’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi, n’uburyo bunoze bwo kuyakemura,
– Ikibazo cy’ubwisanzure mu rubuga rwa politiki n’imfungwa za politiki,

– Ikibazo cy’ubutabera ku cyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’ubutabera ku cyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Congo;

– Ikibazo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abahutu;

– Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda,

– Ikibazo cy’imitegekere y’igihugu(demukarasi, inzego z’umutekano, amatora…),

– Ikibazo cy’akarengane n’ubusumbane bukabije hagati y’abenegihugu,

– Ikibazo cyo gufasha imiryango yazahajwe n’ubwicanyi butandukanye twavuze hejuru.
– Ikibazo cy’ubufasha bwakorerwa abana bose nta vangura, bagizwe imfubyi n’ubwicanyi twavuze hejuru, n’ibindi.

Ibi biganiro byaguye byayoborwa na nde?
Ibi biganiro byayoborwa n’Abanyarwanda b’inyangamugayo batorwa mu bwisanzure n’abagize amatsinda yavuzwe baharuguru.

Ikindi ni uko umuryango mpuzamahanga wasabwa gukurikirana imigendekere y’ibi biganiro ndetse ukaba watanga inama.

Mu gusoza, turasaba umuryango mpuzamahanga muri rusange n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko, kugira uruhare rugaragara mu gufungurira ibi biganiro urubuga bidatinze; bityo tukarinda igihugu cyacu kugwa mu icuraburindi n’nk’iryo twabayemo muri 1994.

Bikorewe i Buruseli taliki ya 21/01/2014.

Munyampeta Jean-Damascène
Umunyamabanga mukuru wa PDP-Imanzi.