Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR-Imena rirasaba Leta y’u Rwanda gusobanura iby’imirambo y’abantu ikomeje kuboneka mu kiyaga cya Rweru.

Biratangaje kandi birababaje kubona hakomeza kuboneka imirambo mu kiyaga cya Rweru,Leta y’u Rwanda igakomeza guterera agati mu ryinyo.

Ishyaka PPR- Imena risabye Leta y’u Rwanda guhita itangira amaperereza kuri iyo mirambo no gufata abakora ubwo bugizi bwa nabi bagashyikirizwa ubucamanza.

Leta ishinzwe umutekano w’abanyarwanda bose, bivuze ko igomba no kubazwa ababuriwe irengero, cyangwa baboneka ari imirambo.

Iyo hari igisasu cyatewe mu Rwanda Leta ihita ivuga ko abagiteze bafashwe, ntitwumva rero ukuntu hakomeza kuboneka imirambo ingana kuriya Lela ikaryumaho.

Dore ko iby’iyi mirambo bije bikurikiye itwikwa ry’amazu hirya no hino mu gihugu.

Twizere ko nyuma y’iri twika, n’imirambo yo muri Rweru nta kindi kizakurikiraho.

Abanyarwanda ntibazakomeza kwihanganira gukomeza kwicwa nk’imbeba.

 

Byandikiwe I Bruxelles  kuwa 14/09/14

Bonaventure Habimana

Umuyobozi mukuru wa PPR-Imena