Isi yose yamaze kuvumbura ko umwicanyi ruharwa Paul Kagame ari we nyirabayazana wa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Kuva intumwa za Yezu Kristu zagera mu Rwanda zaje zigisha ko buri muntu wese afite ishusho y’Imana, ko abantu bose ari abana b’Imana bagomba gukundana. Iyo inyigisho nziza nk’iyo isubiwemo kenshi cyane imyaka n’imyaniko, mu gihugu hose, igira byinshi ihindura mu mitekerereze y’abanyarwanda. Iyo abanyarwanda bahuye n’igitekerezo kiza kibafitiye akamaro, bakagikunda, kikabanezeza, bakakibika mu mitima yabo nk’ubukungu nyabwo, wakibavanamo ute?

Ese kugirango utume bagicikaho wakoresha ifuni n’imbunda, igitugu n’iterabwoba, imyambi n’imiheto, icumu n’inkota, inyundo n’ubuhiri buteye imisumari, cyangwa DMI? Reka da! Ntibishoboka keretse ubaboneye ikindi gitekerezo kirusha ubwiza icya mbere.

Kuva igitekerezo cya demokarasi cyagera mu mitwe y’abanyarwanda, nta kuntu ubutegetsi butagize ngo bubapfunyikire amazi ariko abanyarwanda bakomeza gutsimbarara kuri demokarasi yatuma bitorera mu mahoro n’ituze uwitwa umutegetsi wabo wese. Kwima abanyarwanda demokarasi ushaka kuyisimbuza igitugu n’iterebwoba ni nko kuvomesha urutete: erega si abanyarwanda bonyine badashaka na gato ingoma mpotozi, abategetsi benshi (barimo Hitler, Musolini, Pol Pot, Idi Amin Dada, Augostino Pinochet, Ian Smith, Charles Taylor, Pik Botha, Jean Claude Duvalier, Jean Bedel Bokassa, Zine El Abidine, n’abandi benshi) bagerageje gukoresha igitugu n’iterabwoba birabananira. Paul Kagame asigaye mu bategetsi bake kw’isi bica urubozo abaturage babo. Imitegekere ye itandukanye rwose n’ibyifuzo by’aho isi yose igana: abaturage b’isi basonzeye demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Erega isi ubwayo yaturutse habi: tekereza igihe abategetsi bafataga intungane Yezu Kristu bakamubamba yambaye ubusa ku manywa y’ihangu, umujyi wa Yeruzalemu wahuruye.

Muri iki gihe tugezemo, isi iri ku ruhande rwa opozisiyo nyarwanda ihanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutegetsi bushyizweho bugakurwaho n’abenegihugu hakurikijwe itegekonshinga buri wese yibonamo. Imitegekere nk’iya Paul Kagame abantu benshi barayibwirwa bakifata ku munwa kubera kumokorwa, abandi bakifata ku mazuru, ndetse bamwe bakipfuka mu matwi badashaka kuyumva, abandi amarira akisuka baririra u Rwanda.

Barwanashyaka ba opozisiyo, amateka y’isi yerekana ko Paul Kagame ari we ufite ibitekerezo by’impitagihe bitagifite agaciro kw’isi, umwicanyi ruharwa agomba kuvanwa ku butegetsi nk’uko byagendekeye abandi bategetsi bameze nka we. Il faut écraser l’infâme – vanaho umwanda ruvumwa! Udatabara inzirakarengane zicwa urubozo abireba amaze iki? Opozisiyo nyarwanda ni yo ifite ukuri naho Paul Kagame ni umwicanyi gusa nta gitekerezo agira giha BOSE umunezero n’ibyiringiro by’ejo hazaza. Ntihagire umutegera amashyi amusaba amahoro kuko nta mahoro agira, ntayo ateze kugira. Abayamutezeho nimubyibagirwe, musubize amerwemw’isaho, mureke kwiruka inyuma y’imiyaga. Ntihagire abamusaba demokarasi kuko ayirwanya yivuye inyuma.

Ntihagire uvuga “political space” amwegereye, kuko atayikozwa. Ntabarirwa mu bubaka u Rwanda ahubwo ararusenya abiba ivanguramoko, amakimbirane, ikimenyane n’icyenewabo, urwikekwe, inzara, ubukene, ubusambo, ubujiji, ubusambanyi, ubwibone, umururumba, ubucamanza bucuramye, ubugome ndengakamere. Abavandimwe bo muri opozisiyo ntibagomba kumutiza umuhoro wo gusenya u Rwanda badakosorana mu rukundo ahubwo basubiranamo bikamushimisha ko yabatsinze igitego.

Guhugurana, kujya impaka ndende zigamije kuvumbura ukuri, gukosorana, byose ni byiza iyo bikozwe mu rukundo n’umuhate wo kworoherana, kubahana, kwiyumanganya no gufashanya. Gutahiriza umugozi umwe ni ngombwa kugirango twese dushyire hamwe imbaraga zacu tubashe guta kure ingoma y’umwicanyi ruharwa. Ahubwo, reka twese turangurure icyarimwe mw’ijwi rirerire ryumvikane kw’isi, duti “Paul Kagame dégage – genda ugiye, yoyoka nk’aho utigeze ubaho!”

Kuko ngo “Ntagahora gahanze” hari itariki ntarengwa Paul Kagame azava ku butegetsi. Muzabaze Imana izayibabwira, irayizi neza. Buri munsi ni ko agenda yegera iyo tariki. Imana ishobora kuba yarayishyize kure kubera ko itegereje ko tubanza guhinduka bashya beza, iratwitegereza igasanga n’ubwo bamwe muri twe twarahunze u Rwanda, u Rwanda twavuyemo rutaratuvamo: n’ubwo bamwe turi mu Rwanda cyangwa mu buhungiro, twibera mw’ivanguramoko, inzangano, inzigo, umushiha, ibitutsi, ubutiriganya, ibinyoma, guharanira inyungu bwite aho guhatanira inyungu rusange, kubunza urunwa, kugambanirana n’andi mafuti ateye isoni. Birababaje kubona umunyarwanda yica undi amuhohoteye nka Gahini n’Abeli!

Imana ikunda u Rwanda kurusha uko tuyikunda. Urwo rukundo rwayo ruruta igiteranyo cy’inkundo zose z’abanyarwanda babayeho, abariho ubu, n’abazabaho, kuko urukundo rwayo rutagira intangiriro n’iherezo. Imana ibabazwa n’uko yaturagije u Rwanda rutatse ubwiza tukareka Paul Kagame n’abambari be barugira urukiniro rw’abagiranabi. Reka tuyikengurukire, muzarebe ko itazaturwanirira, abari imbere no hanze y’u Rwanda tugahagurikira rimwe tuyiririmba, tuyibyinira, tunezerewe! Iyaba amasaha yose tumara dusebanya twayahariraga kwishakamo ibisubizo no kubakana!

Erega uko Paul Kagame ateye biteye agahinda, hari abo bitera uburakari n’ubwihebe: mbere yo kwica abantu abanza kwiga neza ukuntu azasibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwe. Yishe abari mu ndege ya Perezida Yuvenali Habyarimana ako kanya ahita abigereka ku bahutu b’intagondwa nta perereza rikozwe.

Kuko yari yaracengeye Interahamwe, yari azi neza nta gushidikanya ko namara kwica Perezida Yuvenali Habyarimana, jenoside ihita itangira vuba na bwangu, maze ayitiza umurego: yashakaga ko hameneka amaraso menshi cyane kugirango abantu bahugire ku mivu iteye ubwoba y’amaraso, maze iby’indege babishyire iruhande. Wagirango ayo maraso atagira ingano yari ayo kwoza abanyarwanda ubwonko ngo batazongera kwibuka iriya ndege ukundi no gukurikirana uwatangije jenoside ahanura iriya ndege.

Ingabo z’amahanga zashatse gutabara abatutsi bicwaga Paul Kagame n’abambari be barasizora bazamaganira kure bivuye inyuma (musome umugereka hasi y’iyi nyandiko). Yari azi ko izo ngabo nizigera mu Rwanda zigahita zihagarika jenoside, ikibazo cy’indenge abantu bongera kukigarukaho, agafatwa, kandi icyo gihe nta miziro (immunité) yari afite kuko atari umukuru w’igihugu. Kw’itariki ya 30/04/1994, jenoside itaramara ukwezi itangiye, umwicanyi ruharwa Paul Kagame yarasaze arasizora rero, yanga ko abatutsi bicwaga batabarwa n’ingabo z’amahanga, kuko yari guhita aryozwa igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege.

Jenoside irangiye, yagombye kuyikoresha kugeza kuri iyi saha kugirango hatagira umuryoza indege, ashaka ko jenoside ari yo ivugwa yonyine indege ikibagirana nk’inkuru ishaje: yanika amagufa hirya hino mu nzibutso za jenoside, agena iminsi y’icyunamo, arema amashyihamwe nka Ibuka na Avega, yubaka urukuta ruhambaye rw’amategeko y’insobane yerekeye ingengabitekerezo bya jenoside, ashyira abanyarwanda ku ngoyi y’igitugu n’iterabwoba, aharabika  abafaransa, afata burundu Village Urugwiro nk’ingwate, ibyo byose ari ukwanga ko hagira umuryoza indege yahanuye yabaye imbarutso ya jenoside. Icyo cyaha kiramufata, ntacyo afite yireguza. Kuba atigeze ahanirwa icyaha gikomeye cyo guhanura iriya ndege, byatumye akigerekaho ibindi byaha byinshi by’ubwicanyi ndengakamere kugeza amagingo aya, kandi icyaha cy’indege kiracyamukurikirana.

Ntako atagize ngo arangaze abantu bakibagirwe, none cyanze kugira aho kijya, cyigaramiye aho, cyanze kumuvaho, wagirango aho agihungiye hose asanga cyamutanzeyo. Yewe, afite umurimo utoroshye wo kurangaza abanyarwanda n’abanyamahanga ngo bibagirwe indege, no gushaka ibyo ayitwikiriza ngo itazongera kugaragara mu mitwe y’abanyarwanda. Yabashije guhanura iriya ndege, ariko byaramunaniye kuyisibanganya ngo ibyayo birangire uruhenu, reka tumuhe akato mu gihe akirwana nayo, maze dukomeze kwitegura kugirango ya tariki Imana iduhishiye izasange twararangije kwitegura bihagije, dufite mu mitima yacu demokarasi (ihagije, itagira agatotsi kandi isabagirana ubwiza) yo gusangira na bene kanyarwanda bose iyo bava bakagera, dusaranganye ibyiza byose Data Yezu Kristu yatugeneye, twifurizanye amahoro, twungurane ubwenge n’ubushishozi, dusangire akabisi n’agahiye.

Muri iyi minsi y’icyunamo, umwicanyi ruharwa Paul Kagame agiye gukambya agahanga we n’umugore we, bakore ikinamico bamenyereye bajye gusura inzibutso za jenoside, bitwaje indabyo nyinshi nk’abaje gushimira abaguye muri jenoside, nk’aho abaguye muri jenoside bari bamwemereye ko akabagira ikiraro cyo gufata ubutegetsi. Yari azi ko abaguye muri jenoside yabataye mu rwobo abarenzaho igitaka, yibwira ko ibyabo birangiriye aho, nyamara isi yose imaze kumenya ko jenoside imwanditse ku gahanga we n’Interahamwe.Ni inyonjo ahetse kugeza agiye i kuzimu we n’Interahamwe.

Mw’ihuririro ry’Inyabutatu-RPRK twanze ko Paul Kagame akurikiza ibinyoma abaguye muri jenoside, yiha kubavuga uko yishakiye. Tuzakomeza kubwira abaduteze amatwi ko umwicanyi wese nka Paul Kagame agomba kumenyekena, akavumwa nk’uku duhora tumuvuma, agafatwa kandi agashyikirizwa ubutabera, bityo ingeso mbi yo kudahana umwicanyi uwo ari we wese igacika burundu mu Rwanda.

Paul Kagame yanze inzira y’amahoro, ahanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana bari bamaze kugirana amasezerano y’amahoro no kuyashyiraho imikono, imivu y’amaraso iherako itemba; kugeza kuri uyu munota akomeje kwica abanyarwanda, abandi abafungira ubusa, abandi abambura utwabo ku ngufu (amasambu, ubucuruzi, imisoro, abagore n’abari).

Paul Kagame yahekuye abanyarwanda batagira ingano. Ntateze gushyiraho no gufundisha uzamusimbura, byaramunaniye; Imana iramutse imuhamagaye uyu munsi, imivu y’amaraso yahita itemba kubera abarwanira intebe ye, igihugu kigasubira irudubi. Dore atwicaje hejuru y’ikirunga cyenda guturika!

Mu gihe cy’icyunamo, reka dusabire abaguye muri jenoside kandi twese dutakambire Imana, tuyisabe gutabara u Rwanda.

Nihasingizwe Imana yumva amasengesho y’abababaye

Ni yo mubyeyi w’imfubyi, abapfakaye, impunzi, n’imfungwa zirengana.

Ni yo twese dukesha amizero y’ukubaho kwacu.

 

Yozefu Mutarambirwa, 

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

Icyitonderwa: Mwisomere iyi baruwa ikurikira yanditswe na FPR ku italiki ya 30/04/1994 ibuza amahanga gutabara abatutsi bicwaga muri jenoside yo muri 1994.