Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara: abashinzwe umutekano bari baryamiye amajanja!

Byibura igihe kibarirwa mu isaha n’igice ni cyo inteko iburanisha yakoresheje yakuranwa umucamanza ku wundi mu isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo abagize umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ibyaha byo guteza imvururu muri Rubanda.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uko ari batatu, Mukangemanyi Adeline Rwigara, Diane Rwigara umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda na Anne Rwigara baba bafunzwe by’agateganyo igihe bukibakoraho iperereza.

Umucamanza yasuzumye imiburanire y’ababuranyi bombi. Ahereye kuri Adeline Rwigara ubushinjacyaha buramurega ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda no gukurura amacakubiri. Ni ibyaha bishingiye ku magambo yemera ko yohererezanyaga kuri telephone n’abavandimwe batandukanye bari hanze y’u Rwanda.

Icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda ubushinjacyaha buvuga ko hari amagambo agize iki cyaha nk’aho yavugaga ko u Rwanda ari igihugu cy’abasazi abantu bihebye. Ubwunganizi buvuga ko ayo magambo uregwa yayohererezanyaga n’abavandimwe bityo ko ntaho bihuriye na rubanda. Bukavuga ko ubugenzacyaha bwinjiye mu mabanga yabo bihabanye n’amategeko, bugasanga nta mpamvu zikomeye zo gutuma yaba afunzwe by’agateganyo.

Ibyo byose urukiko rwarabisesenguye rusanga bigize impamvu zikomeye kuko ngo ayo magambo ashobora guteza imvururu yangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Urukiko ruvuga ko kuba Ubwunganizi buvuga ko uregwa yohererezanyaga amajwi y’ibiganiro n’abavandimwe rusanga byararenze kujya mu bavandimwe ahubwo bifata ku bantu batandukanye kandi abahamagarira imyigaragambyo.

Abashinzwe umutekano bari baryamiye amajanja

Ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri na bwo ubushinjacyaha buragishingira ku biganiro by’amajwi kuri telephone. Aho Adeline Rwigara ngo yavugaga ko abatutsi ari bantu babi, bamaze abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babica, abakangurira kwanga abavuye I Burundi n’abagogwe kuko ngo ari bo ubutegetsi bukoresha mu kwica.

Ibi na byo umucamanza yarabisesenguye asanga bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha. Yavuze ko izo mvugo zishobora gucamo abanyarwanda ibice bishingiye ku moko cyangwa se inkomoko.

Ku munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Diane Shima Rwigara na we ubushinjacyaha buramuregera ku magambo yagiye abwira abanyamakuru mu bihe bitandukanye.

Nk’aho ngo yavuze ko abanyarwanda bahagurukira icyarimwe bagiye kwica gusa. Uregwa n’ubwunganizi bavuga ko ibi yabivuze ashaka gusobanura amateka yaranze u Rwanda kuva mu 1959-1994.

Umucamamza ariko aravuga ko kuba Diane Rwigara avuga ayo magambo mu 2017 kandi nta bwicanyi buhari agamije guteza imvururu muri rubanda. Ni na cyo kimwe aho yagiye avuga ko ubukungu bw’igihugu buri mu maboko ya bake bari hafi y’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi, abo avuga ko bicwa barimo Se Assinapol Rwigara abandi bakanyerezwa ntihagire icyo ubutegetsi bubikoraho, umucamanza yanzuye ko bigize impamvu zikomeye zituma ubutabera bumukekaho ibyaha kuko nta bimenyetso abitangira.

Ku cyaha aregwa cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano kirakomoka ku mikono yakusanyaga uyu mwaka ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Dr Frank Habineza yatangaje ko atishimiye uko urubanza rwagenze

Ni icyaha uregwa yamaganira kure akavuga ko cyahimbwe n’ubutegetsi mu rwego rwo kumucecekesha no kumukura mu kibuga cya politiki.

Umucamanza yaragisuzumye asanga hariho bamwe mu basinyiwe batari imbere mu gihugu ndetse n’abapfuye bivugwa ko imikono yabo yagaragaye imushyigikira.

Hari kandi bamwe mu batangabuhamya bamwihakana ko batigeze bamuha imikono yabo ndetse n’amakarite atanu ya telefone yafatiriwe aho Diane yabaga bivugwa ko yari yanditse ku batangabuhamya. Hari kandi raporo y’abahanga ubugenzacyaha bwakoresheje igaragaza ko imikono y’abatangabuhamya idahura n’iyo Diane Rwigara yashyikirije Komisiyo y’amatora. Ni Komisiyo uregwa ashinja ko yamukoreye ubugambanyi.

Naho kuri Uwamahoro Anne Rwigara we amagambo yoherereje Mukuru we Diane Rwigara amagira inama yo kuva mu gihugu kuko ngo abona leta ari iya mafia, agatsiko k’abagizi ba nabi, ibiganiro yashyize muri gurupe ya Whatsapp n’ibaruwa ubushinjacyaha buvuga ko yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko urupfu Rwa Se Assinapol Rwigara muri 2015 rwaryozwa ubutegetsi, umucamanza aravuga ko u bushinjacyaha butabashije kugaragaza bidasubirwaho impamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.

Yisunze ingingo z’amategeko umucamanza yavuze ko kubera ibyaha baregwa bihanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri abaregwa Adeline Rwigara na Diane Rwigara bagomba kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu. Yavuze ko kubafunga ari bwo buryo bwonyine bwo kuboneka igihe ubutabera bubashakiye kuko hari impungenge zishingiye ku biganiro byabo ko batoroka igihugu.

Umucamanza kandi yahise ategeka ko Umwali Uwamahoro Anne Rwigara ahita arekurwa by’agateganyo urubanza rukimara gusomwa.

Abaregwa Adeline Rwigara na Diane Rwigara bahise baka Ijambo bajuririra ibyemezo by’umucamanza bavuga ko batanyuzwe n’imikirize ye.

Hari abanyapolitiki bari baje kumva isomwa ry’urubanza

Urubanza rurangiye, igipolisi cyahise cyuriza mu modoka abaregwa. Haba Kwinjira mu Rukiko ndetse no gusohokamo umutekano wakajijwe ku buryo bugaragarira amaso. Nta muntu n’umwe udashinzwe umutekano wari yemerewe kuba mu ntambwe ijana z’aho imodoka itwara abaregwa yari iaparitse.

Abavandimwe bongeyeye kuboneka baperepera abregwa bavuga ko mu Ijuru hari Imana. Abandi bagendaga bimyoza bazunguza imitwe imihanda yose bati “ Nta mvura idahita n’ibihe bitari ibi byarashize”

Uru rubanza nk’ibisanzwe rwagaragayemo abadipolmate batandukanye, rwakurikiranywe kandi n’abanyapolitiki nka Bwana Philippe Mpayimana wahatanaga na Prezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu Kwa munani uyu mwaka, hari Bwana Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda na we wari kandida Prezida mu matora, Me Bernard Ntaganda washakaga kwiyamamariza gutegeka U Rwanda mu 2010 ntabigereho agakomereza muri gereza na Bwana Jean Marie Vianey Kayumva Visi Prezida wa Mbere w’ishyaka PDP Imanzi ritemewe gukorera mu Rwanda.

Itariki y’ubujurire ku baregwa ntiramenyekana

Eric Bagiruwubusa

VOA