ITANGAZO KU RUZINDUKO RWA GUVERINOMA YA RUBANDA MU GIHUGU CYA AUSTRALIA

I. Hakurikijwe ingengabihe y’ibikorwa byihutirwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagennye

II. Nyuma yo guhura n’abayobozi b’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) 2017,

III. Guhera kuwa Gatanu tariki ya 19/05/2017, intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Padiri Thomas NAHIMANA ziri mu ruzinduko mu gihugu cya Australia.

IV. Uru ruzinduko rugamije gukomeza kwereka amahanga n’incuti z’u Rwanda ko :

1.Umunyagitugu Paul Kagame akomeje gahunda z’ubwikanyize akaba kandi yariyemeje kwizirika ku butegetsi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi buhabanye n’ubupfura bukwiye kuranga abayobozi baharanira demokarasi no guteza imbere inyungu rusange z’Abenegihugu.

2.Kubera ubugwari bumuranga n’ubwoba ahorana bwo gutsindwa amatora, Umunyagitugu Paul Kagame akomeje kwiharira wenyine urubuga rwa politiki bityo taliki ya 23/11/2016 n’iya 23/1/2017 akaba yarafashe icyemezo kigayitse cyo guheza hanze y’igihugu Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA n’intumwa yari ayoboye werekezaga mu Rwanda agamijwe gufatanya n’Abanyarwanda gutangiza impinduka nziza bifuza mu miyoborere y’igihugu cyabo no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe taliki ya 3 n’iya 4/8/2017 . Icyo gikorwa cy’urugomo Paul Kagame yakoze kikaba cyaracuuje n’abandi benegihugu batari bake uburenganzira bwabo bwo gutaha mu Urwababyaye nta mususu, atari inkomamashyi n’abagereerwa.

3. « Guverinoma y’Agatsiko » iyobowe n’Umunyagitugu Paul Kagame ikomeje gutanga ruswa mu bihugu binyuranye bya Afurika isaba ko impunzi zahunze ubutegetsi bwe bwubakiye ku ivangura n’akarengane zakwimwa ibyangombwa biziranga ahubwo zikajyanwa mu Rwanda ziboheye amaboko mu mugongo mu gihe Abalideri babo ba Politiki bo babuzwa gutaha.

4.Umuryango mpuzamahanga muri rusange n’ibihugu bisanzwe bifasha u Rwanda ku buryo bw’umwihariko bikwiye gushyira igitutu ku munyagitugu Paul Kagame, agamusabwa kureka amananiza akemera :

(a)kwihutira kuganira na Guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro.
(b) gufungura Abanyapolitiki bafungiye akamama barimo Madame Victoire Ingabire na Bwana Deogratias Mushayidi,
(c)kwimura italiki y’amatora,
(d) gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho irimo n’amashyaka ya Opozisiyo kugira ngo itegure amatora akozwe mu nzira y’umucyo n’ubwisanzure .
(e) mu gihe yakomeza kwinangira umutima, agasuzugura ibyifuzo by’abanyarwanda akazafatwa nka nyirabayazana uhembera umwiryane n’intamabara z’urudaca mu bana bu Rwanda kandi akazabiryozwa.

UMWANZURO

V.Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zirashima zibikuye ku mutima abategetsi banyuranye b’igihugu cya Australiya ( Abadepite ; Abasenateri ; Abaministri ; bamwe mu bagize Komisiyo nkusanyabikorwa ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, umutekano, ubucuruzi,n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu), bazakiranye icyubahiro n’urugwiro bakemera no kuzatanga inkunga igaragara kugira ngo Guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro ishobore gusohoza inshingano nziza yihaye yo « Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere ».

VI.Intumwa za Guverinoma zirateganya kuganira n’abandi banya Australia banyuranye barimo Abanyamadini, Abashoramari, abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abasilikari bari mu butumwa i Kibeho mu 1995, ubwo ingabo za Paul Kagame zaharimburiraga abenegihugu basaaga ibihumbi munani.

VII. Intumwa za « Guverinoma ya rubanda » zirateganya kandi kuzagenderera Abanyarwanda , Abarundi n’Abanyekongo batuye muri Australia kuva kuwa gatandatu tariki ya 27 kugera ku cyumweru tariki ya 28/05/2017 . Ibiganiro bizabera mu mujyi wa Adelaide. Muzaze muri benshi dukomeze kungurana ibitekerezo no kubagezaho gahunda zagirira akamaro Akarere kacu k’Ibiyaga Bigari.

Bikorewe i Canberra, Australia,
Taliki ya 24/5/2017

Madame Marine UWIMANA
Minisitiri w’imari n’ubucuruzi.