ITANGAZO LYA FDLR N° 2016-004 RIGENEWE ABANYAMAKURU N’ABACUNGUZI.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI
NSHUTI Z’ URUGAGA FDLR
NAMWE MWESE MUHARANIRA UBUTABERA, AMAHORO N’UBWIYUNGE BYO SHINGIRO RY’AMAJYAMBERE NYAYO.

Mugire amahoro n’umugisha bituruka ku MANA.

Kuwa 31 Gicurasi 2016 ku rubuga VERITASINFO hasohotse itangazo ryashyizweho umukono n’uwitwa KAMUHANDA ANASTASE umuvugizi w’icyitwa CNRD – UBWIYUNGE .

Muri iryo tangazo, agatsiko k’abantu batashatse kwivuga abo aribo katangaje ko ngo kitandukanije na “Général Major BYIRINGIRO VICTOR na FDLR ye… “, ko gashyizeho “INAMA Y ‘IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA NA DEMOKARASI MU RWANDA- UBWIYUNGE, CNRD – UBWIYUNGE mu magambo ahinnye”.

Iryo tangazo rigaragaramo ikinyabupfura gike kandi ryuzuyemo ibinyoma, gusebanya, kubiba amacakubiri, ubugambanyi no kuyobya uburari hagambiriwe kureshya no kwigarurira abadasobanukiwe n’umugambi mubisha wihishe inyuma y’ibyo ako gatsiko karimo.

Iryo tangazo kandi ryasohotse iminsi 5 nyuma y’uko inama idasanzwe ya komite nyobozi y’urugaga FDLR yabaye kuva kuwa 23 kugeza kuwa 26 Gicurasi 2016 yiga ku bibazo byugarije urugaga.
Bimwe mu byemezo byayifatiwemo harimo ihagarikwa rya Col IRATEGEKA WILSON ku mirimo ya Visi Perezida wa kabiri w’urugaga FDLR ku bw’ umutekano warwo no kugira ngo hakorwe iperereza ku makosa n’ibyaha aregwa ( Suspension par mesure d’ordre pour besoin d’enquête et de sécurité de l’organisation)

Bimwe m’ubyo aregwa twavuga:

– Gukeneka no gusuzugura ibyemezo by’inama ya Komite nyobozi y’urugaga FDLR;

– Kurengera ububasha ahabwa n’amategeko urugaga rugenderaho;

– Kubiba amacakubiri mu Bacunguzi no kubaca intege;

– Kutumvira no gutega imitego ubuyobozi bumukuriye;

– Gukoresha imvugo n’inyandiko nyandagazi.

Nta gushidikanya ko ibyo byemezo byatumye aka gatsiko kigumuye gashyira mu bikorwa umugambi
kari gasanganywe wo gusenya urugaga FDLR mu mayeri n’ubugambanyi buhanitse ku nyungu za ba
mpatsibihugu bimitse ingoma ya FPR -INKOTANYI.

Uwashishoza neza yasanga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bigaragara hirya no hino nko
mu nkambi za KISANGANI – KANYABAYONGA na WALUNGU n’ibyiraswa ry’ibiro bya HCR/CNR i
BWERU n’ibindi, ako gatsiko ariko kabyihishe inyuma kagambiriye kwanduza isura y’urugaga FDLR
n’abayobozi barwo.

Agatsiko kabigumuye karavuga ko kitandukanyije na Général Major BYIRINGIRO VICTOR na FDLR ye.
FDLR ni imwe rukumbi Nyakubahwa Général Major BYIRINGIRO VICTOR akaba ayibereye umuyobozi
w’umusigire (Président ai).

Ako gatsiko karitiranya nkana Nyakubahwa Général BYIRINGIRO VICTOR n’ inzego z’urugaga
bakanamurega ibirego by’ibipapirano hagamijwe kwangisha ABACUNGUZI ubuyobozi, kwangisha
amahanga urugaga, gutara no kumvikanisha impamvu zibatera kwigumura.

Iyo ibyo birego biza kuba bifite ishingiro, ako gatsiko kazi neza inzira n’inzego by’urugaga abayobozi
bakuru baregwamo bakanafatirwa ibyemezo, kandi mu rugaga FDLR ntawe unigwanwa ijambo.

Aka gatsiko kigumuye gashaka kwigaragaza nk’agafitiye impunzi impuhwe, nyamara ni nka zimwe za
BIHEHE! None se kaba kazifitiye impuhwe kagashimishwa no gutatanya imbaraga z’abazirinda,
kubashyamiranya no kubateza umwanzi? Ni ukuba maso!

Urugaga FDLR ntirwigeze rwanga ibarura ry’impunzi, icyo rwanze ni ukuzibarurisha amasasu. None se
iryabaye nta masasu rikagaragaza ko impunzi z’abanyarwanda muri Kongo zigera kuri 245000, ubwo
buyobozi bwa FDLR ntibwari buhari?

Niba koko hari impuhwe zo gufasha impunzi, bahereye k’uzo FDLR yashyikirije ONU n’umuryango
mpuzamahanga bakazifata kimuntu aho ziri mu makambi i KISANGANI, i KANYABAYONGA na
WALUNGU.

Ikindi giteye amakenga ni ukubona ako gatsiko k’abigumuye kavuga ko kitandukanije na FDLR ko
gashyizeho INAMA Y’IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA NA DEMOKARASI MU RWANDA, CNDR –
UBWIYUNGE, karangiza kagaterura intego (objectifs) za FDLR uko zakabaye! Biteye urujijo, hari ikindi
bihatse, cyane ko n’ umuvugizi w’ako gatsiko KAMUHANDA ANASTASE adasanzwe azwi mu rugaga
FDLR.
Imiraba nk’iyi yo kwigumura si ubwambere urugaga FDLR ruhuye nayo hagambiriwe kurutsiratsiza
kugira ngo ukuri rurwanirira rutazigera kujya ahagaragara.

Byongeye kandi, si Général BYIRINGIRO na FDLR bonyine bibasiwe n’umugambi kirimbuzi wihishe
inyuma y’ibikorwa by’aka gatsiko kiyise CNRD. Ahubwo ni umugambi muremure ugamije gusenya
burundu abaharanira impinduka nyayo mu Rwanda ( la véritable opposition au régime de KIGALI ).

Urugaga FDLR rurasaba abacunguzi bose, Inshuti zarwo, Abanyarwanda bose batsikamiwe n’Abaharanira impinduka nyayo mu Rwanda gukoma imbere umugambi wa ba MPATSIBIHUGU bimitse FPR-INKOTANYI bakaba banakora ibishoboka byose ngo babungabunge ingoma yayo.
Urugaga FDLR rurasaba kandi abakurikiye ako gatsiko mu ihururu batazi iby’uwo mugambi gusubiza agatima impembero, bakitandukanya n’ababashuka bibereye mu nyungu zabo bwite. AMAREMBO ARAKINGUYE.

AGATI KATERETSWE N’IMANA NTIGAHUNGABANYWA N’UMUYAGA!

Bikorewe i Masisi (DRC) tariki ya 4/6/2016
La Forge Fils Bazeye
Umuvugizi wa FDLR