ITANGAZO N°004/PS.IMB/NB/2018:”ICYUMWERU CYAHARIWE KUZIRIKANA IMFUNGWA ZA POLITIKI N’IZ’IBITEKEREZO MU RWANDA”

Me Bernard Ntaganda

Rishingiye ku itangazo N°001/PS.IMB/NB/2018 ryo kuwa 20 Gashyantare 2018 rishyiraho umunsi Ngarukamwaka wo kuzirikana imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo ziborera muri gereza zo mu Rwanda;

Rimaze kubona ko bikwiye kandi bitunganye ko Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse n’amahanga bagomba gufata umwanya wo kuzikana izi mfungwa;

Bimaze kugaragara ko izi mfungwa zabayeho nabi muri gereza zitandukanye zo mu Rwanda;

Ishyaka PS Imberakuri Riharanira Imibereho myiza y’Abaturage riramenyesha Abanyarwanda ndetse n’Amahanga ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere:

Kuva ku italiki ya 17 Kamena 2018 hazatangira ku mugaragaro icyumweru cyahariwe imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo mu Rwanda hose kizasozwa ku italiki ya 24 Kamena 2018;umunsi Ngarukamwaka wo kuzikana imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo ziborera muri gereza zo mu Rwanda.

Ingingo ya 2:

Muri iki cyumweru cyose,hazaba ibikorwa binyuranye byo gushyigikira izi mfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo no guhamagarira Abanyarwanda ndetse n’amahanga kuzirikana izi mfungwa bazifasha mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ingingo ya 3:

Muri iki cyumweru,hazashyirwa mu cyezi ibikorwa bikurikira:

1° Ku italiki ya 17 Kamena 2018 hazatangizwa ku mugaragaro icyumweru cyahariwe izi mfungwa;

2° Kuva ku italiki ya 17 Kamena kugeza ku italiki ya 24 Kamena 2018 hazaba ibiganiro mbwirwaruhame mu Rwanda no mu mahanga mu bitangazamakuru bitandukanye;

3° Gusura izi mfungwa mu magereza yose yo mu Rwanda;

4°Kuganira n’abahagariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda bashishikarizwa kwita ku bibazo by’izi mfungwa.

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri riharanira imibereho myiza y’Abaturage ryongeye gusaba imiryango mpuzamahanga irimo na ONU,Ubumwe bw’Iburayi, SADEC n’Ubumwe bw’Afurika ndetse n’ibihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Ubuholande, Kanada ndetse n’ibindi gushyira igitsure ku butegetsi bwa Leta ya Kigali bayisaba gufungura izi mfungwa nk’uko babikora ku bindi bihugu byo mu Karere birimo Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Bikorewe I Kigali,kuwa 16 Kamena 2018.

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)