ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU (ITABAZA)

Kigali 31-08-2017

Banyarwanda Banyarwandakazi, tumaze imyaka 23 mu butegetsi bwa RPF bwaranzwe nimikorere mibi cyane yo kwica, gufunga, guhungisha abanyarwanda batavuga rumwe nabwo n’ibindi bikorwa byigitugu byakomeje kubangamira uburenganzira bw’abanyarwanda.

Iyi myitwarire ya RPF niyo yatumye Rwigara Diane ahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika kugirango nzanire abanyarwanda impinduka bakeneye zirimo:

· Kubahiriza uburenganzira bwabanyarwanda

· Gukuraho akarengane gashingiye ku gitugu kibangamira abanyarwanda

· Guha abanyarwanda ubwisanzure busesuye bwo gukora ibikorwa byabo bya buri munsi mu mutuzo .

· Gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mutageko kandi akubahirizwa na buri wese ushyizemo na Perezida.

· Kurandura burundu ubwikanyire butuma ubukungu busaranganywa nabanyarwanda bose tukavanaho inzara yugarije abanyarwanda

Ariko ntibyashobotse ko umukandida wacu Diane Shima Rwigara yiyamaza kuko komisiyo yamatora yakoreraga mu kwaha kwa RPF yamubujije uburenganzira bwe yitwaje impamvu zidafashije abanyarwanda mwese mwiyumviye.

Niyo mpamvu tumaze kubona ko Rwigara Diane atahawe amahirwe yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida twifatanyije nawe dutangiza ku mugaragaro umuryango “Itabaza” ugamije gukangurira abanyarwanda uburenganzira bwabo.

Iki gikorwa cyo kurwanira uburenganzira busesuye bw’abanyarwanda no kubaha uberanganzira bwo kwishyira ukizana, ni Igikorwa Rwigara Diane yamaze kwerekana ko azaharanira kabone niyo bamufunga, cyangwa bakamutwara ubuzima.

Dukurikije izo mpamvu, bivuye nuko Rwigara Diane yatangiye guhohoterwa afungwa, duhamagariye abanyarwanda mu mpande zose zu Rwanda kuva mu majyepfo, amajyaruguru, iburasirazuba niburengerazuba guhagurukira kimwe mugaharanira uburenganzira bwanyu, mukarwanya mwivuye inyuma akarengane ka RPF kagiye kudasubiza mu icuraburindi. Ndagirango mbibutse ijambo rikomeye Mandela yabwiye ingoma ya gashakabuhake, ijambo rihora ku mutima wa Diane.

“ Naharaniye intego yo kugira igihugu kigenga kandi kigendera ku mahame ya Demokarasi aho abantu bafite uburenganzira busesuye no kwishyira ukizana. Ni intego niyemeje ko izayobora ubuzima bwanjye kandi nkazayigeraho byanze bikunze, ariko bibaye ngombwa ni intego nsobora no kuzapfira.” Nelson Mandela

Turasaba inzego z’umutekano zafuze Diane Rwigara n’umuryango we kubarekura vuba, ntamananiza.

Raymond Kayitare
Ushinze itandanza makuru
Email: [email protected]
Web: www.facebook.com/ShimaRwigara
Tweeter: @ShimaRwigara