21 Ukuboza, 2018
Hakurikijwe ibyemezo bya Komite Nyobozi y’Ihuliro Nyarwanda – RNC yateranye ku itariki ya 16 Ukuboza 2018, hashyizweho amabwiriza agenga itangwa ry’amakarita y’umunyamuryango:
- Nkuko bigaragara kuri iyi shusho, bimwe mu biranga ikarita nshya ni ikirangantego cya RNC, nimero y’ikarita, itariki itangiweho n’itariki izarangiriraho.
- Buri karita igomba kugira amazina ya nyirayo, yandikishije imashini. Ubishatse, ashobora no gushyiraho ifoto ye.
- Igiciro cy’amakarita gishyirwaho na komite ya buri ntara ikurikije imiterere y’intara, ariko kikaba kimwe ku banyamuryango bose.
- Abanyamuryango bafite amakarita atujuje ibivuzwe haruguru basabwe kuyasubiza ubuyobozi bw’Intara batuyemo kugirango asimburwe.
- Amakarita atujuje ibyangombwa nta gaciro agifite guhera uyu munsi.
Murakoze.
Gervais CONDO
Umunyamabanga Mukuru