ITANGAZO RUSANGE RY'AMASHYAKA BANYARWANDA N'ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU

Ishyaka BANYARWANDA n’ ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU aramenyesha abanyarwandakazi n’Abanyarwanda, abari mu Rwanda no hanze yarwo hirya no hino kw’Isi ko ayo mashyaka yombi amaze iminsi mubiganiro bya politiki hagamijwe guteza imbere ubumwe muri opposition nyarwanda mu kuyifasha gushyira hamwe igakuraho byihuse ingoma y’igitugu ya Gen. Paul Kagame na système y’agatsiko ka FPR ye.

Ayo mashyaka yombi yamaze kugaragaza ko yumvikana kubibazo bikomeye bibangamiye abanyarwanda birimo nk’ikibazo cy’ubutabera bungana ku Banyarwanda bose kubirebana n’ibyaha ndengakamere bya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe na Jenoside yakorewe Abahutu. Ni muri urwo rwego kandi amashyaka yombi yiyemeje guteza imbere gahunda yo kuvuga ukuri nyakuri nta guca iruhande kuri ubwo bwicanyi bwombi n’ababugizemo uruhare bose bakabibazwa.

Ayo mashyaka yamaze kandi kumvikana ko New Generation/Nouvelle Génération muri politiki ya opposition nyarwanda igomba gufata iyambere ifatanije n’abandi banyapolitiki bakuze bashishikajwe no kuzuzanya n’abandi bagahuriza hamwe imbaraga zabo bakagarurira abanyarwanda bose ikizere hubakwa u Rwanda rushyashya rwa bose rutavangura amoko, uturere, amadini n’ibindi.

Kugirango impinduka za Demokarasi zihutishwe, Ishyaka BANYARWANDA n’Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU yiyemeje kwegera amashyaka yandi ya Opposition hamwe na sosiyete sivile bafite ubushake bwo gukorana n’abandi mu kubahana hagamijwe gushyira hamwe imbaraga zo kurwanya igitugu cya P.Kagame na système y’Agatsiko ke ka FPR-Inkoranyi. Amashyaka yombi azakomeza ubwigenge asanganywe mumiterere yayo no mubikorwa byunganirana kandi ibiganiro bizakomeza umwaka utaha wa 2013 bigere ku ngingo nyinshi zireba Politiki y’u Rwanda n’akarere ruherereyemo ndetse n’amahanga.

Bikozwe tariki ya 30/12/2012

 

Hon. Jean Marie V. MINANI
Perezida w’Ishyaka Isangano-ARRDC ABENEGIHUGU
Tel: (49)1746296681
Email: [email protected]

Hon. Boniface RUTAYISIRE
Perezida w’Ishyaka BANYARWANDA akaba na Perezida w’association
y’abavictimes TUBEHO TWESE asbl
Tel: (32) 488250305
Email: [email protected] (yahoo.fr)

4 COMMENTS

  1. IKIBAZO ABANYAPOLITIKI NYARWANDA BAFITE NIKIMWE,NUKO BIHA IMYANYA NTANICYO BARAGERAHO. URUGERO NINKABA NGABA BASHIRA KUMAZINA YABO HON. NONESE BANYAKUBAHWA ICYATUMA MWITWA BANYAKUBAHWA MUKIRI MUBUHUNGIRO NIGIKI.ABANA BIMPUZNZIZABANYARWANDA TWICIWE NINZARA HANO MALAWI MWANANIWE NOGUTERANYA NA SCHOLARSHIP NIMWE KUMPUNZI YUMUNYARWANDA IYO GENERATION MURWANIRA NIYIHE

  2. Erega,ntakintu nakimwe wageraho utabanje kubabara ndetse no kuharanira kubaho neza,mbese ye kubera iki tugomba kuzakomeza kwitwa impunzi,nawe niba uri mukuru nabo bana bacu haranira gutahuka utitwaje kanaka kuko we yahagurutse nawe haguruka kandi umwongerere ibitekerezo.erega ubuyobozi bubi nizo ngaruka duhura nazo ariko nizera nkomeje ko bizarangira.

  3. Kwigaragura mubibazo siko bizahora harigihe umuntu ashobora kuzaba murwanda abasha kuvuga irimuniga cg ibitagenda ashize amanga ntihagire ubimuziza kuko erega twifuza ko mugihe kiri imbere ubuyobozi dushaka arubwo twihitiyemo butaducira ishyanga ,butaduhora ibitekerezo byacu,kandi butaduteramo umutima w’ubwoba woguhora duhangayikishijwe nabwo ahubwo tukareba iyo tujya niba araho duhisemo,niduhitamo neza tuzabigeraho.

Comments are closed.