Itangazo ry’ ihuriro nyarwanda ku ukwibuka ku inshuro ya 24 jenocide yakorewe abatutsi

Kuwa 07/04/2018

Ihuriro Nyarwanda, RNC ryifatanije n’ abanyarwanda ndetse n’ abanyamahanga kwibuka ku inshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi. Imyaka makumyabiri n’ ine ishize nk’ iki gihe, u Rwanda rwatembaga imivu y’ amaraso menshi y’ inzirakarengane. Muri iki gihe twibuka uyu mubabaro, twifatanije n’ abazize ababo muri genoside.

Ihuriro Nyarwanda kandi riributsa Leta y’ u Rwanda ko uburyo riyobora iki gikorwa cyo kwibuka, ibikora munyungu za Politiki aho gusana imitima y’ abanyarwanda no guharanira ko ntibikabeho iba ntibikabeho ukundi by’ ukuri.

Mu ijambo Prezida Kagame yavuze kuri uyu munsi atangiza icyunamo, yavuze mukinyoma ko ibibazo bya jenoside byatewe n’ abanyamahanga, gusa akanemera ko batarebye neza jenoside yakongera kubaho. Ntiyigeze ariko avuga uruhare rwe haba mu uguhanura indege ya Prezida Habyarimana yabaye imbarutso ya jenoside, ndetse no kuba abarokotse genoside y’ abatutsi avuga ko arengera, agiye kubamarira ku icumu. Prezida Kagame mu ijambo rye kandi yemera ko nyuma y’ Imyaka 24 yose, ntakintu u Rwanda rwagezeho muri gahunda y’ ubumwe n’ ubwiyunge bw’ abanyarwanda.

Ihuriro Nyarwanda riboneyeho kwibutsa Leta ya FPR, Prezida Kagame n’ Abanyarwanda ko amateka y’ Igihugu atazaba uko FPR na Leta iyoboye yifuza uko yandikwa.

Ihuriro Nyarwanda kandi riboneyeho kumenyesha abanyarwanda ko rizakomeza guharanira “ Ntibikabeho Ukundi/Never Again” itaba iyo mumagambo gusa nkuko FPR ibigenza

Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda, RNC