Itangazo ry’ Ihuriro Nyarwanda ryo kuwa 30 Mata 2019 ku ifatwa rya Nsabimana Callixte Alias Sankara.

Ihuriro Nyarwanda ryababajwe n’Inkuru y’ ifatwa no koherezwa mu Rwanda kwa Sankara.

Ihuriro Nyarwanda kandi ryamaganye ibihugu byohereza imfungwa mu Rwanda, byirengagije uko Leta y’ u Rwanda ikorera iyicarubozo imfungwa, cyane cyane iza Politiki.

Ihuriro Nyarwanda riboneyeho kumenyesha Leta y’ u Rwanda ko kuzana Sankara mu Rwanda bishobora kubaha ibyishimo by’ agahe gato ariko bidakemura ibibazo by’ Ingutu byugarije u Rwanda. Turakomeza kandi
Gushishikariza leta y’ u Rwanda kwemera kuyoboka inzira y’ ibiganiro kugira ngo ibibazo byugarije u Rwanda bishakirwe umuti wumvikanweho. Bitabaye bityo, abarwanya ubutegetsi n’ abazayoboka inzira y’ Ishyamba bazakomeza kwiyongera uko bukeye n’ uko bwije.

Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyawanda

[email protected]