Ihuriro Nyarwanda ryababajwe n’Inkuru y’ ifatwa no koherezwa mu Rwanda kwa Sankara.
Ihuriro Nyarwanda kandi ryamaganye ibihugu byohereza imfungwa mu Rwanda, byirengagije uko Leta y’ u Rwanda ikorera iyicarubozo imfungwa, cyane cyane iza Politiki.
Ihuriro Nyarwanda riboneyeho kumenyesha Leta y’ u Rwanda ko kuzana Sankara mu Rwanda bishobora kubaha ibyishimo by’ agahe gato ariko bidakemura ibibazo by’ Ingutu byugarije u Rwanda. Turakomeza kandi
Gushishikariza leta y’ u Rwanda kwemera kuyoboka inzira y’ ibiganiro kugira ngo ibibazo byugarije u Rwanda bishakirwe umuti wumvikanweho. Bitabaye bityo, abarwanya ubutegetsi n’ abazayoboka inzira y’ Ishyamba bazakomeza kwiyongera uko bukeye n’ uko bwije.
Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyawanda
[email protected]