ITANGAZO RYA FDLR KU BIHERUTSE GUTANGAZWA KU WA 6 UKWAKIRA 2014 NA BWANA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU MU IZINA RYA CPC

Urugaga ruharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR), – Rumaze kubona ibikubiye mu itangazo ryo ku wa 6 Ukwakira 2014 rya Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU mu izina rya CPC yise ‘’CPC IREREKANA INZIRA YO KUBURIZAMO UMUGAMBI WA LONI WO KURASA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI KONGO;”

– Rushingiye ku bikubiye mu itangazo ryo kuwa 08 ukwakira 2014 ry’abashinze CPC ( les membres fondateurs) bitandukanya n’ubugambanyi n’imikorere irangwa n’igitugu bya perezida wa CPC bwana Faustin TWAGIRAMUNGU nkuko ryashyizweho umukono n’abayobozi b’Ihuriro FCLR-UBUMWE na UDR;

– Rumaze kubona itangazo ryo kuwa 08 ukwakira 2014 rya Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU aho yemeza ko akiri perezida wa CPC, anibasira abayobozi ba FDLR agamije kugonganisha Abacunguzi no kubabibamo amacakubiri;

– Rumaze gusuzumana ubushishozi ibitekerezo n’ibyifuzo by’Abacunguzi banyuranye n’incuti zarwo. Urugaga FDLR rutangarije Abanyarwanda bose, incuti zarwo n’abaharanira impinduka nyayo mu RWANDA ibi bikurikira:

1. Urugaga FDLR rurashimangira ko ruri mu Ihuriro FCLR – UBUMWE ku buryo budasubirwaho. Twibutse ko iryo Huriro kugeza ubu rigizwe n’ishyaka PS IMBERAKURI n’URUGAGA FDLR, akaba ari na rimwe mu mitwe ya politique yashinze impuzamashyaka CPC ku wa 01 werurwe 2014. Kuba rero Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU yihandagaza akavuga ko atazi na busa Ihuriro FCLR – UBUMWE birababaje kandi biteye isoni n’agahinda mu gihe ariwe ubwe wasinyiye ishyaka rye RDI – RWANDA RWIZA amasezerano y’ubufatanye na FCLR – UBUMWE akanayitangariza mu binyamakuru. Twari tuzi ko umugabo ahindukira ku buriri adahindukira ku ijambo! Kubera izo mpamvu ,Urugaga FDLR rurahamya ko rushyigikiye byimazeyo ibikubiye mu itangazo rya FCLR – UBUMWE na UDR ryo ku wa 08 ukwakira 2014.

2. Mu itangazo ryo kuwa 06 ukwakira 2014 Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU arigaragaza nk’umunyampuhwe n’umuvugizi w’impunzi ziri muri Kongo aho ashaka kuzumvisha ko zizira abayobozi bazo akanasaba Urugaga FDLR gutanga abayobozi barwo ho ibitambo mu nkiko. Izi mpuhwe Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU agiriye impunzi nyuma y’imyaka 20 ziri mu kaga na we ubwe afitemo uruhare rukomeye ni izo gukemangwa kandi ziteye kwibaza dore ko ngo “URUSHA NYINA W’UMWANA IMBABAZI ABA ASHAKA KUMURYA.” Twibutse Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU n’abatekereza nka we ko kuba nyuma y’imyaka 20 hakiri impunzi zigihumeka muri Kongo habaye ibitambo bitabarika by’Abacunguzi kandi no muri iyo nzira avuga y’inkiko zitabogamye, narebe imyaka abayobozi bakuru bacu Dr IGNACE MURWANASHYAKA na STRATON MUSONI bamaze mu bihome bataracirwa imanza maze ashyire agatima impembero yibaze;arasanga agera ikirenge mucy’abashishikajwe no gutsiratsiza FDLR bahereye mu kuyica umutwe. Urugaga FDLR rwiyemeje kurengera impunzi z’Abanyarwanda kandi ntiruteze gutezuka kuri iyo ntego. Twibutse ariko kandi ko ingamba z’Urugaga FDLR na politiki yarwo bidakinirwa mu bitangazamakuru kandi ko rutazihanganira na gato abivanga mu mikorere yarwo bwite kimwe n’abagambiriye kurubibamo amacakubiri n’abiha kwandagaza abayobozi barwo. Inama zubaka ntizihejwe ariko zigira inzira zinyuzwamo kandi byose bigakorwa mu kinyabupfura n’ubwubahane bigomba kuranga abaharanira impinduka nyayo n’ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda.

3. Urugaga FDLR rurasaba rukomeje ABACUNGUZI barwo bose n’aho bari hose kwima amatwi abashaka kubarangaza bagambiriye kubacamo ibice no kubatesha umurongo w’urugamba rwo gutabara u RWANDA n’ Abanyarwanda. Ni igihe cy’ibikorwa rero nta mwanya wo guterana amagambo, gutukana no gusebanya mu binyamakuru. Ku baharanira impinduka nyakuri bose, Urugaga FDLR rurasaba kurushaho kuba maso, gushyira hamwe ibitekerezo n’imbaraga hashyirwa imbere inyungu rusange aho guheranwa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo. Ibitari ibyo ni ugutiza umurindi umwanzi duhanganye uzambije Abanyarwanda ngo” ABATUTIRA BATONGANA NTIBAGWIZA” kandi “ ABATAHIRIZA UMUGOZI UMWE NTIBANDURANA” nyamara “ ABAGIYE INAMA IMANA IRABASANGA.”

IMANA yarinze impunzi ikoresheje Urugaga FDLR iracyahari kandi ntihuza umusaya.

 

Bikorewe i WALIKALE, ku wa 22 ukwakira 2014

LA FORGE Fils BAZEYE

UMUVUGIZI W’URUGAGA FDLR.