ITANGAZO RYA MRCD-UBUMWE RYAMAGANA ISHIMUTWA RYA BWANA PAUL RUSESABAGINA

Kuri uyu wa mbere taliki ya 31/08/2020, Impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE ibabajwe no kumenyesha abanyarwanda  n’amahanga yose  ko Visi Prezida wayo Bwana Paul Rusesabagina akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya PDR-IHUMURE yashimuswe  (kidnappĂ©) n’ubutegetsi bw’igitugu bwa leta y’u Rwanda, ubwo butegetsi bukaba buzwi neza ko bwica nkana abo bwagize imfungwa.

MRCD-UBUMWE iboneyeho kumenyesha abanyarwanda n’amahanga ko nta mpapuro zizwi zishakisha abanyabyaha zashyiriweho Bwana Paul Rusesabagina, ahubwo yashimuswe n’abagizi ba nabi ba FPR –Inkotanyi ubu bari mu gikorwa cyo guhimbira Paul Rusesabagina izo mpapuro (mandat d’arrêt). Icyo gikorwa cy’iterabwoba ryo guhiga abanyarwanda batavuga rumwe na leta ya Kigali akaba ari intwaro ubutegetsi bwa FPR-Kagame bukoresha kugirango bucecekeshe abatavuga rumwe nabwo.

Nyuma y’aho urwego rwa RIB rushinzwe guhiga abanenga ubutegetsi bwa Kigali bugaragarije mu ruhame imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa mbere taliki ya 31/08/2020 ko Bwana Paul Rusesabagina rwashimuse afungiye mu Rwanda, akaba ari mu maboko yarwo, MRCD-UBUMWE iramenyesha ibi bikurikira :

  1. MRDC- UBUMWE iramagana yivuye inyuma icyaha cy’iterabwoba leta ya Kigali ishinja Bwana Paul Rusesabagina. Buri wese azi ko umuntu wese utavuga rumwe na leta  ya Kigali ashinjwa icyo cyaha cy’iterabwoba. Paul Rusesabagina nta mutwe w’iterabwoba akorana nawo, ahubwo azwiho kuba ari umugabo uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse no guharanira ko demokarasi yakimakazwa mu Rwanda.
  2. MRCD-UBUMWE irasaba ko Paul Rusesabagina ahabwa ubutabera bwigenga. MRCD ikaba isaba umuryango mpuzamahanga gufasha Paul Rusesabagina kuburanira mu nkiko zigenga kandi akagira uburenganzira bwo guhitamo abamwunganira mu mategeko (avocats) yihitiyemo we ubwe. Tuributsa ko icyaha cyo gushimuta (kidnapper) gihanwa n’amategeko mpuzamahanga, leta ya Kigali kimwe n’abayifashije muri icyo gikorwa cyo gushimuta Paul Rusesabagina bakaba bagomba gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.
  3. MRCD-UBUMWE iramagana iterabwoba rya leta ya Kigali ririmo gukorwa na RIB ryo kuvuga ko igiye gufata n’abandi  banyarwanda bose bayinenga kugirango ibacecekeshe. Abarwanashyaka ba MRCD-UBUMWE kimwe n’abayoboke b’andi mashyaka bose bagomba gushira ubwoba ahubwo bakarushaho kongera imbaraga mu rugamba rwo kuzana demokarasi mu Rwanda.
  4. MRCD-UBUMWE irashimira abayobozi b’amashyaka ari mu gihugu batangiye gutabariza Bwana Paul Rusesabagina uri mu maboko y’abicanyi b’i Kigali ; ikaba isaba abanyarwanda bose, amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa kiremwamuntu yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga ndetse n’abanyarwanda bose babishoboye kuba hafi ya Bwana Paul Rusesabagina n’umuryango we muri uru rugamba rw’ubutabera arimo.

MRDC-UBUMWE yongeye kwamagana ku mugaragaro imikorere mibi ya leta ya Kigali yo gutera ubwoba abanyarwanda baharanira ko demokarasi yimakazwa mu gihugu, tukaba tubona ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina ari gahunda yo kujijisha abanyarwanda no kubatera ubwoba ngo badatinyuka kunenga ibikorwa bibi byo guhohotera abanyarwanda biri gukorwa na leta  ya Kigali muri iki gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 no guhisha ibibazo bikomeye by’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bari mu bwihisho ku mpamvu zikomeje kugirwa ibanga.

Imana ikomeze irinde abanyarwanda kandi bizereko  demokarasi n’amahoro banyotewe bazabigeraho n’ubwo ibitambo byakomeza kuba byinshi.

Iterabwoba ntacyo rizadutwara.

Bikorewe i Buruseli kuwa 31/08/2020

Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU
Umuvugizi wa MRCD-UBUMWE.