ITANGAZO RYA PRM/MRP-ABASANGIZI RIJYANYE N’IBIHE BY’ICYUNAMO

Banyarwanda banyarwanda kazi;

Imyaka ibaye 19 twibuka buri mwaka jenoside yakorewe abatutsi;

Imyaka ibaye 23 ubwoko bw’abahutu bwibasiwe n’ibyaha by’intambara byakozwe na FPR Inkotanyi kuva yashoza urugamba mu kwakira 1990;

Imyaka ibaye 19 FPR izimangatanya akababaro k’abahutu babuze ababo;

Imyaka ibaye 16 FPR ikoze jenoside yibasiye abahutu mu cyahoze kitwa Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,

Imyaka ibaye 19 FPR yigaruriye ubutegetse ibukomoye ku mivu y’amaraso y’abatutsi;

Ubutegetsi bwa MRND bwakoze jenoside y’abatutsi bwibeshya ko ari byo byabufasha guhashya igitutu bwashyirwagaho n’ibitero bya FPR Inkotanyi nayo itaragohekaga, igambiriye kwigarurira ubutegetse, ari nayo mpamvu ingabo zayo nazo zagendaga zica abantu aho zacaga hose kugirango zihe umuganda interahamwe za MRND kunyungu zishingiye kunyota y’ubutegetsi.

Muri uyu mwaka w’2013 abanyarwanda turibuka kunshuro ya 19 amahano yagwiririye u Rwanda atewe n’ubushyamirane  bwa leta ya MRND na FPR-Inkotanyi bari bahanganye kuva tariki ya mbere ukwakira umwaka w’1990 kugeza muri Nyakanga 1994.

Kuva iyo ntambara yatangira, u Rwanda n’abana barwo bahuye n’akaga gakomeye cyane katewe no kunangira kw’impande zombi zari zihanganye, buri ruhande rugambiriye kwikubira ubutegetsi.

Ibyo akaba aribyo byabaye intandaro ya jenoside yahitanye abatutsi n’abahutu batari bashyigikiye ibyo bikorwa by’urukozasoni barenga ibihumbi magana atanu nk’uko byagaragajwe n’ikegeranyo cyashyizwe ahagaragara  n’umuryango w’abibumbye.

Iyo jenoside ikaba yarahuriranye n’iyicwa rikabije ry’ abahutu biciwe imbere mu gihugu na FPR-Inkotanyi ndetse ikanakurikirwa n’itsembabwoko ryakorewe abahutu  bari  barahungiye mu cyahoze ari Zaire, yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba barayikorewe n’ingabo za FPR Inkotanyi mugihe zateraga icyo gihugu.

Iyi jenocide yakorewe abahutu yagizwe ibanga rikomeye n’ubutegetsi buriho bwa FPR-Inkotanyi, imiryango yabuze abayo ikaba itarigera ihabwa uburenganzira bwo gushyingura ababo mucyubahiro, kubibuka cyangwa kubunamira ku mugaragaro.

Tuboneyeho kumenyesha imiryango yose yabuze abayo yaba iy’abahutu n’iy’abatutsi tubabwira y’uko twifatanije nabo mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abana b’u Rwanda bose baguye muri ayo mahano yakozwe na MRND, CDR, FPR, n’igice cy’amashyaka  MDR, PSD, PL, PDC kiyise aba power (Hutu power)

Muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abana b’u Rwanda baguye muri ayo mahano yo gutsemba ubwoko bw’abatutsi n’abahutu modérés yakozwe n’ingoma ya MRND, twagirango dushishikarize abanyarwanda kwibuka n’abahutu bazize jenoside bakorwe FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanije kuyobora igihugu kugeza ubu.

FPR-Inkotanyi ikomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga  ko yahagaritse jenoside y’abatutsi  igamije guhisha uruhare rwayo muri jenoside  ingabo zayo zakoreye bahutu, ku ruhande rumwe  n’ubwicanyi yakoreye abatutsi kurundi ruhande  igamije kwerekana ko ariyo ije ari umutabazi n’umucunguzi wabo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramenyesha abanyarwanda bose  bari mu babuze ababo muri aya mahano yagwiririye u Rwanda ko ryifatanije nabo muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abacu bazize akarengane ,

Iri shyaka rirasaba abacikacumu ba za jenoside zombi zibasiye ubwoko bw’abahutu n’ub’abatutsi nta vangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku bwoko bw’uwayikorewe nta no guhishira uwo ariwe wese wayikoze, guhaguruka bagakanguka bakava mu gukomera amashyi uwabamaze kandi ukibacunaguza ariwe FPR-Inkotanyi, bakareka kugirwa ibikoresho bagaharanira uburenganzira bwabo, ndetse bagaharanira kuryoza FPR impfu z’ababo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abacitse ku icumu b’abatutsi ndetse n’abantu bashyira mu gaciro bakoranye na FPR ko bagira ubutwari bagafasha n’abacitse ku icumu b’abahutu gucukumbura uko ababo bapfuye, nk’uko abahutu benshi bagize uruhare rugaragara mu ikusanyamakuru bafasha kumenya uko abatutsi bishwe n’aho bajugunywe.

Bityo abanyarwanda baharurirwe inzira yo kunyuramo bibaza ku mateka yabaranze, bemera amahano bakoze bose nta buryarya kuko ari byo byonyine bizabageza k’ubumwe nyakuri bwa bene kanyarwanda.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abahutu bose babuze ababo mu bwicanyi na jenoside  byakozwe n’Inkotanyi (haba i Byumba, i Kibeho, mu Ruhengeri , Gisenyi, Gitarama, Kibungo, Bugesera, I Mugunga muri Zayire, i Tingitingi muri Zayire, n’ahandi henshi tutarondoye, haba mu Rwanda cyangwa se muli Zayire), ko batinyuka bagahaguruka bakabaza iby’aya mahano ku mugaragaro batajenjetse, bagasaba ko habaho ukwemerwa k’ubu bwicanyi na jenoside y’abahutu yakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi kandi birasabwa na none abatutsi bose bahekuwe na FPR-Inkotanyi, by’umwihariko abanyamulenge n’abagogwe bamariwe ku icumu igihe kirekire na leta ya FPR.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza kandi abanyarwanda  bari impunzi guhera mu mwaka w’1959 mu bihugu by’u Burundi, Zaïre ndetse n’abahoze mu Rwanda bakaba barabuze abana babo bari baroherejwe ku rugamba rw’Inkotanyi kuva rugitangira ariko bakazira agafuni k’abari bayoboye urwo rugamba babaziza kuba barize bakaminuza, bavuga igifaransa cyangwa se gukekwaho kugira isano n’ubwoko bw’abahutu, gutinyuka bakabaza FPR Inkotanyi icyo abana babo bazize.

Abahoze I Burundi bagize ubutwari babaza icyo kibazo mu bihe bya mbere by’intambara, dore ko ari nabo agafuni kibasiye rugikubita kuko aribo bahise batabara ku bwinshi, ariko nyuma bakaza nabo gushukishwa uburiganya n’ubuhendabana bw’imyanya n’amapeti bya FPR bigatuma badakomeza kubaza iby’impfu ziteye agahinda z’ababo.

Ibi ntibikwiye guteshwa agaciro  kuko byabayeho  atari ibihimbano, kimwe n’uko ubundi bwicanyi ndengakamere bwose butagomba kwibagirana mu mateka y’igihugu.

FPR ikomeje gukangisha no kwitwaza ko ngo nta mututsi wayirwanya kubera kubashuka ko kuyirwanya ngo ari ukwikora mu nda kandi yo itarebera izuba uwo ishaka kwica wese yaba umuhutu cyangwa se umututsi, ibi bigatuma abatutsi bamwe batarasobanukirwa bemera guhishira amabi abakorerwa n’agahinda baterwa n’Ingoma mbi y’igitugu ya FPR-Inkotanyi idasiba kubahekura uko bwije n’uko bukeye. Nibahaguruke binubire ubugome bwabakorewe kandi bukibakorerwa kugeza ubu, maze Umuryango Nyarwanda wunze ubumwe, abahutu, abatutsi,abatwa n’imvange, uhagurukire rimwe kandi abawugize bose bareke kugira za soni zirishwa uburozi ngo bazarinde bashirira ku icumu mu gihe ubahohotera we nta soni yigirira mu buhotozi bwe butababarira n’Iyonka.

Nibatinyuke ku mugaragaro bose basabe  ko iri hotora, ubujura bukabije n’iterabwoba FPR iyoboresha igihugu bihagarara vuba na bwangu nta yandi mananiza.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rishoje rihamagarira abanyarwanda bose guha agaciro ibi bihe byo kwibuka abana b’u Rwanda bazize ingengabitekerezo y’ivangura moko.

Imana niyakire abatuvuyemo bose bazize uko yabaremye

Tubifurije iruhuko ridashira mu bwami bwayo, kandi imenye u Rwanda n’abanyarwanda twese mu bihe bikomeye turimo, idufashe twese kumenya URUKUNDO rwayo no kurukwiza hose no muri bose.

Twongeye kwihanganisha Umuryango Nyarwanda wose kandi tuwifuriza gutsinda akababaro kugira ngo tuzabashe kubaka UBUMWE N’UBWIYUNGE Nyabwo.

Tuboneyeho kandi gusaba abayoboke b’ishyaka PRM/MRP – ABASANGIZI baba abari mu gihugu no hanze yacyo kunamira abantu bose bazize jenoside, ubugome n’ubwicanyi ndenga kamere bwibasiye inyoko muntu mu Rwanda batibagiwe no kwamagana  ikinyoma cya FPR Inkotanyi ijijisha abanyarwanda n’amahanga kugira ngo irambe k’ubutegetsi.

Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 08/04/2013

Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:

1. Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;

2. Mukeshimana Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki

3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;

4. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano

5. Akishuli Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

1 COMMENT

  1. Ariko iyo umuntu avuga ko MRND yakoze jenoside yabatutsi aba abikuyehe; ko tuziko kuva muri 1990 kugera 1994 hari intambara hagati ya let na FPR,muri 1994 hakaba ubwicanyi bwibasiye abanyanda ariyo mpamvu na ONU yavuzeko habaye génocide rwandais wowe ibyo uvugaubikurahe;abanyarwanda dukeneye ukuri kubyabaye nakubogama kubayeho.

Comments are closed.