Itangazo rya PS Imberakuri ku rubanza rwa Eric Nshimyumuremyi

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 011/P.S.IMB/013.

Rishingiye ku rubanza rwa Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI, umuyobozi w’ishyaka mu Karere ka Kicukiro, rwari ruteganijwe gusomya n’urukiko rukuru rwa Kigali kuri uyu wa 05 Nyakanga 2013, ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza – PS IMBERAKURI riratangariza abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

1. Mu gihe twari twabukereye turi benshi twiteguye isomwa ry’urubanza rwa Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI, twatunguwe n’uko mu ma saa tanu umucamanza yatangaje ko urubanza rutagisomye ngo kuberako agiye mu nama. Isomwa ryahise ryimurirwa kuwa 12 Nyakanga 2013,ahateganyijwe na none ko bwana SHYAIRAMBERE Dominic umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Gasabo aribwo azasomerwa.

2. Twakwibutsa ko Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI yarashwe n’abapolisi ba Leta kuwa 15/09/2011 avuye gukurikirana urubanza rw’umuyobozi wa FDU Inkingi Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA. Hari mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Aho kuvuzwa yahise afungwa. Ubwo yaburaniraga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,ubushinjacyaha bwamureze gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko no kurwanya abarinzi b’amahoro. Mu kuburana, ubashinjacyaha bwahindaguye imvugo busaba ko ngo akwiye gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi ngo kuberako yari afite umugambi wo kwica Mukabunani Christine, umutoni w’ingoma.
Urukiko rwa Nyarugenge rwatangaje ko rubona ibyo aregwa bitari mu nshingano zarwo, rwimurira urubanza mu rukiko rukuru rwa Kigali.

3. Ubwo twari duteraniye mu rukiko rukuru rwa Kigali kuwa 17 Kamena 2013 twiteguye iburanishwa ry’urubanza, twatunguwe no kumva ko ubushinjacyaha ngo ntacyo burega Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI muri uru rukiko ko ibyaha akurikiranweho nta bimenyetso bwabibonera. Mu bibazo abacamanza babajije, ubushinjacyaha bwatangaje ko butigeze bujuririra icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge cyo kwiyambura ububasha kuri uru rubanza.
Ibyo nibyo byatumye ubucamanza bugwa mu kantu, butangaza ko bugiye gusuzuma urubanza bukazatangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa 05/07/2013. None dore nawo burongeye burawusubitse.

4. Ikigaragara n’uko ubutegetsi bwa Kigali bukomeje kwihisha inyuma ya rwa rukuta rw’amategeko bukomeza guhohotera abanyapolitiki batavuga rumwe narwo. Twakwibutsa ko kuva Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI yaraswa, ntiyigeze abona uburenganzira bwo kwivuza. Isasu yarashwe mu gatuza riracyamurimo.
Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba rikomeza gusaba impirimbanyi za demukarasi gukomeza umutsi, zishyira imbere URUKUNDO, UBUTABERA n’UMULIMO kandi ryongera kwibutsa ko nta narimwe iterabwoba ryatsinze UKURI. Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba rikomeza gusaba Leta ya Kigali kurekura nta yandi mananiza imfungwa zose za politiki kuko mbere na mbere biri mu nyungu zayo.

Bikorewe i Kigali kuwa 05/07/2013

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere