Itangazo rya RDI Rwanda Rwiza

Ku uri uyu munsi wa 28 mutarama 2012 , i Paris mu Bufransa hateraniye inama y’ abayoboke b’ikubitiro ba RDI Rwanda Rwiza, iyobowe na Nyakubahwa Faustin Twagiramungu.
Mu byasuzumwe muri iyo nama hari ishyirwaho ry’ inzego z’ ubuyobozi bw’agateganyo bw’ishyaka no kunononsora ibiteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka wa 2012.

1.Ku byerekeye ubuyobozi bw’agateganyo, mu gihe ishyaka rikigaba amashami hirya no hino (Clubs-RDI), bamwe mu batowe ni aba bakurikira:
*Faustin Twagiramungu : Prezida.
*Mbonimpa Jean Marie : Umunyamabanga mukuru.
*Mbonigaba Ismael :Komiseri ushinzwe Itanganzamakuru.
*Ndegera Alain Patrick: Komiseri akaba n’Umuhuzabikorwa muri Canada.
*Evode Uwizeyimana: Umujyanama mu by’amategeko.
*Rukundo Alphonse : Umuhuzabikorwa mu Bufaransa na Afurika yo hagati.

2. Ku byerekeye gahunda y’ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka, inama yashyize mu byihutirwa ishyirwaho ry’urwego ruhuje imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Paul Kagame , hagamijwe kubusimbuza bidatinze ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Abari mu nama bifurije Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda, aho bari hose , isabukuru nziza y’umunsi wa demokarasi .

Bikorewe i Paris kuwa 28 mutarama 2012

Umunyamabanga mukuru wa RDI Rwanda Rwiza,
Jean Marie Mbonimpa

(Sé)