RNC: Itangazo ryamagana ubwicanyi bukomeje gukorwa na Leta y’uRwanda.

    Ihuriro nyarwanda (RNC) riramenyesha abanyarwanda ibi bikurikira:

    – RNC ibabajwe kandi yifatanyije n’imiryango y’abanyarwanda bakomeje kwicwa na polisi y’igihugu ibatwerera kuba ibyihebe by’intagondwa. Muribuka ko ubu bwicanyi bwatangijwe na Perezida Paul Kagame ubwo yatangazaga kumugaragaro ko bagiye kujya barasa abantu ku manywa y’ihangu

    – RNC, iributsa abanyarwanda ko bwakeye exécutif wa Cyuve Alfred Nsengimana akaraswa yambaye amapingu; hagakurikiraho kurasa no kwica Eric Hashakimana ngo bakekaga ko yaroze Gen. Ruvusha; Dr Gasakure wari muganga wa Kagame nawe yarasiwe muri kasho ya Remera ; Rwigara Assinapol ; Imam Muhammad Mugemangango yarashwe kumanywa y’ Ihangu aregwa gukorana Na ISIS nubwo Amerika yaje kubihakana, kuri uru rutonde hiyongereyeho Channy Mbonigaba nawe warasiwe i Nyarutarama Na polisi ari muri (self house) kasho ya rwihishwa none hiyongereyeho n’abandi banyarwanda batandatu bara siwe I Cyangugu, batatu bagahita bapfa barimo n’umukobwa, urutonde ni rurerure kandi biracyakomeza

    – RNC ikaba yamagana ubu bwicanyi (exécution) bukomeje gukorerwa abanyarwanda bimwa ubutabera bakicwa mbere kugirango bavutswe umwanya wo kwisobanura no kugaragaza ukuri ku bihimbano baba bacuriwe

    RNC irasaba imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu kwita kuri ubu bwicanyi ndetse nokubwamagana byimazeyo

    RNC iboneyeho Kandi umwanya wo kwihanganisha ababuze ababo no kubizeza ko izakora uko ishoboye kose ngo ababigizemo uruhare igihe nikigera bazabibazwe n’ubutabera butabogamye.

    Jean Paul Turayishimye

    Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda (RNC)