ITANGAZO RY’AMASHYAKA UDFR-IHAMYE N’ISANGANO-ARRDC

TWESE HAMWE TWUNGE UBUMWE DUSHYIGIKIRA IMFUNGWA ZA POLITIKI MU RWANDA

Amashyaka UDFR-Ihamye n’ISANGANO-ARRDC aramenyesha abanyarwanda bose ko ashyigikiye kandi akanifatanya n’Ishyaka PS-IMBERAKURI mu kwamagana ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo bikomeza gukorerwa imfungwa za politiki n’izindi mfungwa.

Amashyaka UDFR-Ihamye n’ISANGANO-ARRDC aboneyeho akanya ko gusaba imiryango n’amashyirahamwe mpuzamahanga arengera Ikiremwamuntu (Amnesty -international,HRW,FIDHn’indi)kwamagana ubutegetsi bw’ u Rwanda,ishyaka FPR riri k’ubutegetsi ,inzego ziperereza n’izishinzwe imfungwa mu Rwanda kubera ibikorwa by’ubugome bakomeza gukora.

Aya mashyaka aboneyeho akanya kandi ko kongera gusaba Leta y’u Rwanda gucunga neza umutekano w’imfungwa cyane cyane iziherutse koherezwa muri gereza ya Mpanga zivanywe muri gereza nkuru ya Kigali(1930) arizo :

1.Major Ndagijimana (EX-FAR);
2.Bwana Munyagisaka (Ex-Monseigneur EMLR)
3.Bwana Sebahambizi Ezechiel
4.Bwana Mazimpaka
5.Bwana Said
6.Pasteur Uwimbabazi Emile
7.Bwana Kagabo Diallo Callixte

Amashyaka UDFR-IHAMYE ,ISANGANO-ARRDC arahamagarira abaharanira bose demokarasi ko basaba ubutegetsi bwa FPR n’umuyobozi wabwo Paul KAGAME ko bafungura nta yandi mananiza imfungwa zose z’abanyapolitiki kuko bazira kuba bafite ibitekerezo bitandukanye n’iby’ishyaka FPR riri k’ubutegetsi.

Izo mfungwa z’abanyapolitiki ni:

.Me Bernard Ntaganda ,Prezida w’Ishyaka PS-Imberakuri;
.Bwana Mushayidi Déogratias,Prezida w’Ishyaka PDP-Imanzi;
.Madame IngabireVictoire Umuhoza,Prezida w’Ishyaka FDU-Inkingi;
.Bwana Niyitegeka Théoneste wahataniye umwanya wa prezida na Kagame mumatora yo muri 2003;

Hari kandi n’abanyamakuru b’ikinyamakuru UMURABYO:Uwimana Agnès na Mukakibibi Saidati.

Yaba aba banyamakuru cg abanyapolitiki bose usanga baregwa ibyaha bimwe akenshi bishingiye mukubirebana ngo no guhungabanya umutekano w’igihugu,ibyaha byivangura bakunda kugereka kubo barega ngo bafite ingengabitekerezo ya genocide cg ngo barayifobya ,icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ibindi bifitanye isano.Urebye usanga ibi bikorwa bigamije kwigizayo muri rusange uwo ariwe wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.

Amashyaka UDFR-Ihamye ,Isangano-ARRDC aramenyesha ko ashyigikiye icyemezo abanyapolitiki Mushayidi Déo na Ntaganda Bernard bafashe cyo kwiyicisha inzara barwanya akarengane bakomeza gukorerwa hamwe n’izindi mfungwa nkabo ,kuko kuba umuntu yafungwa ntibimubuza gukomeza kuba umunyagihugu.

Kubera ibi bikomeza gukorerwa imfungwa ,amashyaka UDFR-Ihamye ,Isangano -ARRDC aboneyeho akanya ko gusaba imiryango Mpuzamahanga irengera Ikiremwamuntu gukora iperereza ryimbitse kumibereho y’imfungwa mu Rwanda muri rusange by’umwihariko kubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.

Kubera ibura rya demokarasi rikomeje kugaragara mu Rwanda,amashyaka UDFR-Ihamye ,Isangano-ARRDC arakangurira abanyapolitiki n’intiti z’abanyarwanda guhagurukira icyarimwe bagaharanira ko habaho imishyikirano ya politiki hagati ya leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo aho baba hose,baba abitwaje intwaro nka FDLR na RUD ndetse n’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta ikazatumizwamo kugira ngo hafatwe ingamba zo kuzahura u Rwanda kugira ngo demokarasi ishobore kuhimakazwa.

Bikorewe I Reims.,kuwa. 15/01/2013…..

 

UDFR-Ihamye:

Boniface Hitimana, Prezida

Isangano-ARRDC:

JMV Minani, Prezida

 

2 COMMENTS

  1. aba sebo baje ryari mwokabyaramwe bose integozabo nizihe ? bakorera hehe ? ahahahahahahahahahahahah narumiwe nukuri
    banza batagira numuyobozi uzwi pe

  2. Mwese murabeshya mugihe mugikorera hanze nzabemera mwaje imbere mugihugu.Mujye mubaza FDU inkingi uko yabigenje kuko izi icyo gukora ndayemera ntamikino igira. no mumibabaro iremera igacamo kuko izi icyo iharanira.sinakibagirwa PS IMBERAKURI yemeye ikavukira mu Rda imbere “bravo bravo”

Comments are closed.