ITANGAZO RY’IHURIRO RY’INYABUTATU-RPRK

    Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirashimira abanyamuryango baryo bose baba abaherereye mu biyaga bigari n’ahandi hose ku migabane y’Isi kubera umuhate n’umurava bakomeje kugaragaza muri gahunda biyemeje yo gusubizaho Ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda.

    Mugihe imbaga y’inyabutatu nyarwanda y’ibumbiye mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ishishikajwe no gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda, itahuka ry’impunzi z’abanyarwanda ku bushake bwabo, n’itahuka ry’Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa nk’umukuru w’igihugu, hari ba kidobya bakomeje umugambi wabo mubisha wo kurwanya gahunda z’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

    Bamwe mu bagamije inyungu zabo bwite batanifuza ko hasubiraho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda kandi bakomeje kugenda babeshya abantu ko babushyigikiye nibo ubu basigaye bagenda bakwirakwiza ibihuha ngo abaharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda (Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK) ngo Umwami ntabazi, Ibyiza Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rigezeho byo bakabyiyitirira, ubundi bakicara bahimba icyakwanduza isura y’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

    Kubera izo mpamvu zivuzwe haruguru, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryifuje kubagezaho ibi bikurikira:

    1. Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa uri mu buhungiro muri leta zunze Ubumwe z’America azi Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga nkuko azi andi mashyaka, amashyirahamwe n’amahuriro ya politike yaba ari mu Rwanda no hanze y’u Rwanda.

    2. Nimuri urwo rwego Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa wabaye Umwami wambere w’u Rwanda warahiriye kuba Umwami ugendera ku itegekonshinga taliki 09 Ukwakira 1959 ativanga muri politike, nta n’ishyaka abamo. Ni muri urwo rwego, amashyaka cyangwa amahuriro ya politike atabanza kumenywa n’Umwami Kigeli wa 5 kugirango abone kubaho cyangwa atabaho ngo ni uko atazwi n’Umwami.

    3. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ririgenga, kimwe n’andi mashyaka cyangwa amahuriro ya politike, ibikorwa by’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK bikorwa n’ubuyobozi bw’Ihuriro bufatanyije n’imbaga y’Inyabitatu yibumbiye mw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK. Uko Umwami Kigeli wa 5 ativanga mu bikorwa by’amashyaka aharanira impindura matwara mu Rwanda ninako ativanga mu bikorwa by’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

    4. Abo bagenda bahwihwisa ko ngo Umwami Kigeli wa 5 ntazi Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku Itegekonshinga mu Rwanda, bimaze kumenyekana ko bateganya kuzabeshya abanyarwanda ko ngo Umwami azi kandi ashyigikiye ishyaka runaka, bagamije kwerekana ko Umwami yivanga muli politike akaba nyine ataba yubahirije inshingano ze z’Umwami ugendera ku itegekonshinga.

    I cyo buri munyarwanda wese agomba kumenya ni uko Umwami ugendera ku itegeko nshinga nta shyaka narimwe abamo cyangwa yabogamiraho.

    5. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryongeye kumenyesha abanyamuryango baryo bose ko nta muntu ku giti cye Ihuriro riharanira, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riharanira inyungu rusange z’abanyarwanda arizo:

    – Gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda,

    – Itahuka ry’Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa nk’Umukuru w’igihugu,

    – Itahuka ry’impunzi zose z’abanyarwanda ku bushake bwabo.

    Naho abo bose bagenda bahwihwisa ibihuha, bagomba kumenya ko Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK atari igikoresho cy’umuntu uwariwe wese ku giti cye.

    6. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba abanyamuryango baryo bose ko bima amatwi ndetse bakamagana abo bose ba rusahurira mu nduru babayobya bitwaje iyi mvugo itangajwe muri iri tangazo haruguru. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “nta bukwe butahwa butagezwe indyankwi”.

    Twese hamwe tuzatsinda.

    Eugene Nkubito

    Chairman

    Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

    Comments are closed.