ITANGAZO ryihutirwa ryo Gutabariza Maître Bernard NTAGANDA ufashwe na Polisi nonaha tariki ya 14/06/2019.

Me Bernard Ntaganda

Ikigo kirwanya Umuco wo KUDAHANA no KURENGANYA mu Rwanda – CLIIR kiratabariza Maître Bernard NTAGANDA, Perezida wa Parti Social Imberakuri, ufashwe, mu kanya kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2019, atwaye imodoka ye mu gihe permis yo kuyitwara bayimwambuye umunsi afatwa agafungwa tariki 24/06/2010. Uwo munsi niho abicanyi ba Leta ya Kagame bishe umunyamakuru Jean Léonard RUGAMBAGE bamurasiye imbere y’urugo rwe mu Nyakabanda i Kigali. Yari atahutse nijoro kuko yari yatabaye abantu i Kibungo. Bamuhoye iperereza yakoze yemeza ko général Kayumba Nyamwasa yarashwe muri Afurika y’Epfo (RSA) tariki ya 19/06/2010 n’abicanyi boherejwe na Leta y’u Rwanda ku mabwiriza ya Perezida Paul Kagame.

Maître Bernard NTAGANDA yanze gusohoka mu modoka ye ngo batavaho bamunyereza nta n’abatangabuhamya babibonye. Ngo Polisi yatumije ikimodoka kinini gishinzwe guterura imodoka ye.
Ntabwo turamenya irengero rye n’uko ba bicanyi bo kwa Gacinya cg abakorera mu yandi mabagiro bita “safe house” baba badatangiye kumukorera IYICARUBOZO. Nkuko polisi y’u Rwanda imaze kubigira akamenyero.

Ikigo CLIIR kirasaba abarengera ikiremwamuntu bibumbiye muri Société civile Nyarwanda, Abanyapolitiki n’abanyamakuru bose, abanyarwanda n’inshuti zabo guhagurukira rimwe tukamagana iryo hohoterwa rikomeje gukorerwa Perezida wa Parti Social Imberakuri, Maître Ntaganda Bernard.

Turasaba ababishinzwa kumusubiza Permis ye yo gutwara imodoka vuba na bwangu kuko kwitwara mu modoka ye ari uburenganzira bwe.

Bikorewe i Bruxelles tariki 14 Kamena 2019.
Mw’izina rya CLIIR, MATATA Joseph, Umuhuzabikorwa.