Itangazo ry’Impuzamashyaka P5 ryamagana akarengane mu kwimura abaturage bo muri « Bannyahe ».

Impuzamashayaka P5 igizwe n’Amahoro People‘s Congress, FDU inkingi, Ihuriro Nyarwanda-RNC, PS Imberakuri na PDP Imanzi,  ikurikirana umunsi ku wundi ikibazo cy‘abaturage ba  Kagondo ya mbere, Kagondo ya kabili na Kibiraro, mu Kagari ka  Nyarutarama, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, hazwi kw‘izina rya « Bannyahe », yifatanije nabo baturage ikanamagana byimazeyo ako karengane kagamije kugira abaturarwanda abacakara iwabo muri wa mugambi wo kuzamura abakire no kwambura abakene uduke bafite. 

Aba baturage babwiwe ko batuye mu manegeka bakaba bategekwa kwimurwa, ariko aho guhabwa  ingurane ibagenewe y‘amafranga ngo bajye kwiyubakira ahandi bifuza, habahendukiye kandi hababereye, barahatirwa guhabwa  ingurane y‘amazu agerekeranye yo mu bwoko bwa « appartements ». Aba baturage basanga aya mazu bashaka gushyirwamo ku ngufu ari mato cyane ugereranyije n’uko imiryango yabo ingana. Ikindi kandi gikomeye n’uko igiciro cy’aya mazu Leta ishaka kubashyiramo gihenze cyane kandi aba baturage bakaba basanga badafite ubushobozi bwo gutura muri aya mazu mu buryo buboneye biterwa n‘uko abenshi nta kazi kandi bafite (bari basanzwe batunzwe n’induruburi bikoreraga aha muri « Bannyahe » kabaha ubushobozi bwo kubahiriza iby’ibanze bisabwa kugirango umuntu ature mu buryo buboneye mu mazu yo muri ubu bwoko. Aha bashyira imbere cyane ikibazo cy’amazi, guteka no kwituma. Ikindi kibazo kibabangamiye, n’uko amazu yabo basanzwemo nta gaciro Leta iyaha kagaragaza neza akamaro afitiye abayatuyemo ndetse n’abafite amazu bakodesha muri aka gace nta agaciro bihabwa. 

Aba baturage bakaba basanga barenganywa na Leta yagombye kubarenganura, dore ko uko tubizi, nta tegeko ryemerera Leta kwimura umuturage adahawe indishyi yumvikanyweho ihwanye n’umutungo we.

Ikibazo cyabo cyavuzwe kenshi mu itangazamakuru, bakigejeje ku nzego zose za Leta, kugeza ku ba senateri baje kugirana inama  nabo, ndetse ubu kikaba kigeze no mu nkiko. Nyamara kiranze gikomeje kuba agaterenzamba kuko habuze urwego na rumwe rwabarenganura, dore ko nk’uko bigaragara hirya no hino, inkiko ntacyo zikora zidahawe amabwiriza na Leta.

Kubera izo mpamvu:

  1. Impuzamashyaka P5 iramagana aka karengane gakorerwa aba baturage bo muri « Bannyahe » kuko Leta ishaka kubimura ku gahato mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
  2. Impuzamashyaka P5 irasaba Leta  y‘u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa bariya baturage bwo kubona ingurane iteganywa n‘amategeko kandi ihwanye n‘imitungo yabo;
  1. Impuzamashayaka P5 irasaba Leta y‘ u Rwanda  kureka gusiragiza abaturage bo muri « Bannyahe » mu nkiko cyangwa mu nzego z‘ubutegetsi kuko ikibazo cyabo ni urucabana nticyagombye gufata intera kigezeho iyo hadashyirwa imbere gahunda yo gukandamiza Rubanda no gushaka kwigwizaho imitingo;
  1. Impuzamashyaka P5 irasaba abanyarwanda  bose guhagururukira kurwanya akarengane gakorerwa abantu bo muli « Bannyahe » bahanganye na Leta barwana ku burengazira bwabo. Ubucamanza  buramutse bwanzuye ko Leta yemerewe kwimura umuturage itamuhaye ingurane ikwiye kandi yumvikanyweho bikemerwa, iteka rizaba riciwe ko Leta izajya yimura uwo ishatse igihe ishakire ikagena ingurane uko ishatse. 
  1. Impuzamashyaka P5 irasaba Leta kwirinda igikorwa cyose cyahutaza abatuye muri « Bannyahe » igihe cyose bazaba batarahabwa ingurane ikwiye kandi ku buryo bukurikije amategeko;
  1. Impuzamashyaka P5 irasaba abayoboke b‘amashyaka ayigize, n‘abanyarwanda bose muli rusange,  mu bihugu byose baherereyemo, kugeza iki kibazo mu nzego za Leta,  kuli za ONGs n‘indi miryango mpuzamahanga  ikorana n‘u Rwanda, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kugira ngo  n‘amahanga ahagurukire akarengane gakorerwa abaturage bo muli « Bannyahe ».

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 24 Gashyantare 2019.

Etienne Masozera, 

pastedGraphic.png

Chairman P5