Itangazo ry’Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR) ku mihango ya MANDELA DAY iteganyijwe i KIGALI ejo kuwa 18/07/2018

CUPR, Paris 17/07/2018.

Amakuru dukesha abakozi bakuru ba ministeri y’UBUCAMANZA mu Rwanda avuga ko ejo kuwa 3 taliki ya 18/7/2018, i Kigali hazizihizwa isabukuru y’imyaka 100 ishize ikirangirire NELSON MANDELA avutse. 

Ibyo birori ngo bizabera muri prison ya Kigali n’ahandi. Uwo munsi w’ibyishimo ngo uzaba ugamije kwigisha Imfungwa indangagaciro z’ubwiyunge u Rwanda rwigiye ku buzima bwa Nelson Mandela.

Ibirori byo kwubahiriza Nelson Mandela ni ibyo gushimwa.

Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR) isanga uyu muhango wagombye kuba intandaro y’impindura matwara mu buyobozi, hagamijwe gukurikiza no kwubahiriza umurage mwiza Nelson Mandela yasigiye Afrika y’epfo, isi yose, n’Abanyarwanda.

Koko rero mu buzima bwe bwose, Nelson Mandela yaharaniye guhashya ivanguramoko rya APARTHEID, ikandamizwa ry’abantu muri rusange n’abirabura mu gihugu cyabo by’umwihariko, kwigisha indangagaciro zo kwiyoroshya, kwiyumanganya, gukoresha ibiganiro kugira ngo urangize impaka, kabone n’iyo wabigirana n’abanzi be, agamije amahoro, ubumwe n’ubwiyunge bw’abatuye Afrika y’epfo bose.

Amaze kugera ku butegetsi, icyemezo gikomeye yafashe ni ukugirira imbabazi abahoze ari abanzi be, arabegera, aganira n’abamutoteje bakamwica urubozo imyaka irenga 27, azira guharanira uburenganzira bwa muntu.

Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR) yongeye gushima igikorwa cy’imihango iteganyijwe ejo 18/7/2018 ku munsi wa MANDELA DAY;

Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR) imaze kubona ko hamwe na hamwe ku nkiko z’u Rwanda hatutumba intambara y’amasasu, ikaba ihitana abanyarwanda b’inzirakarengane,

Kugira ngo Demokarasi isesuye izagerweho mu mucyo, hatagombye kumeneka amaraso,

Kugira ngo abanyapolitike bose bifuza kugira uruhare no gutanga umusanzu mu kwubaka igihugu cyabo muri demokrasi, mu mahoro no mu bumwe no kwishyira ukizana mu gihugu cyababyaye badahutajwe,

Mu gihe Prezida Paul Kagame ayobora Union Africaine – African Union,  na Ministre we w’ububanyi n’amahanga akaba ashaka kuyobora Organisation Internationale de la Francophonie, iyo miryango ikaba ifite inshingano zo kwimika demokrasi no kwubahiriza ikiremwa muntu mu bihugu biyigize,

Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR), isabye ikomeje Prezida wa Republika Paul Kagame gushyira ikirenge cye mu cy’Intwari Nelson Mandela ritararenga, akihutira gufata ibyemezo bizana ihumure mu Rwanda, ibyemezo byubaka ubumwe, amahoro n’ubwiyunge budaheza igice kinini cy’Abanyarwanda.

Mandela Day ntikabere u Rwanda imfabusa

Ni muri urwo rwego, ejo taliki ya 18 Nyakanga 2018, ku munsi wo kwibuka isabukuru y’imyaka 100 umubyeyi w’Afurika, Intwari y’ikirangirire Nelson Mandela amaze avutse,

Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR) Isabye ikomeje Prezida Paul Kagame gukoresha ubushobozi ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda, agaca iteka ritanga imbabazi rusange, agafungura atazuyaje Imfungwa zose z’abanyapolitike, abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abahanzi bambuwe uburenganzira bwo kujya no kuza, baregwa kudakurikiza inzira y’ishyaka riri ku butegetsi.

Demokarasi ntishobora gushinga imizi, n’amahoro asesuye ntashoboka, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bose baborera mu buroko, abandi bakicwa cyangwa bagahunga Urwababyaye.

Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR)

Ambasssaderi Jean-Marie Vianney Ndagijimana

Umuvugizi

[email protected]