ITANGAZO RY’ISHYAKA DRP-ABASANGIZI KU GUTABARUKA KWA LT CAMIR NKURUNZIZA

Ambasaderi Dr Anastase Gasana

Mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda haravuga ngo:”Agasozi ukima amaraso yawe, imbwa zikayajaburira ubusa”. Wowe Lt Camir Nkurunziza, agasozi kawe ari ko u Rwanda kagusabye amaraso yawe nuko ufata icyemezo cya kigabo cyo kurwanya akarengane kari mu Rwanda no guharanira uburinganire bw’abanyarwnda bose ukoreshe intwaro za kidemokarasi nko kwamagana, kwigarabambya, no gutanga ibiganiro birwanya leta y’ igitugu bisobanura ikinyoma cyayo.

Mu byo tuzajya duhora tukwibukiraho urugamba warwanye,hari ifoto yawe yarangije kwiyandika mu mutwe wa buri wese,iriya wari uhagaze uri mu myigaragambyo wikoreye ku mutwe wawe agakalito(pancarte/placard) yanditseho ko Kagame atagomba kongera kwiyamamaza indi nshuro ya gatatu, ko ingingo101 y’itegeko nshinga itabimwemerera.

Nk’umurwanyi w’impinduramatwara,ejobundi kuwa kane taliki ya 30/05/2019 wanze kujyanwa bunyago n’ababisha ureba, uhitamo kwicwa urwana umwe kuri batatu. Uri umugabo. Uruhukire mu mahoro.

Basore na mwe nkumi, bagabo namwe bategarugoli, urugamba rwo kuzitura u Rwanda n’abanyarwanda ku ngoyi y’akandoyi n’agafuni ka FPR Inkotanyi mugenzi wacu Camir Nkurunziza yari ariho natwe twese nk’abarwanyi b’impinduramatwara, rurakomeje.

Bikorewe I Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 1/6/2019.

Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI.