ITANGAZO RY'ISHYAKA ISANGANO RY'ABENEGIHUGU-ARRDC ITARIKI YA 1 NYAKANGA TUJYE TWIBUKA ICYO IVUZE KURI TWE ABANYARWANDA

Banyarwanda

Banyarwandakazi,

Itariki ya 1 Nyakanga 1962 ni itariki itazibagirana mu mateka yacu n’ay’igihugu cyacu. Iyi tarikiki itwibutsa ishyaka, ubutwari n’urukundo abakurambere bacu bakoranye bashyize hamwe bakipakurura ingoma ya gihake n’uburetwa byari bimaze imyaka irenga 500 byarapfukiranye Rubanda Rugufi yari igizwe ahanini n’Abahutu, Abatwa ndetse na bamwe mu Batutsi b’abakene. Kuri iyo tariki kandi u Rwanda rwipakuruye ingoma y’abanyamahanga bari bamaze imyaka irenga 66 bakoroniza u Rwanda.

Banyarwanda

Banyarwandakazi,

Nta byinshi dufite ku babwira kuri uyu munsi kuko nyir’a maso yerekwa bike ibindi akirebera.Tuvuze ko urumuri rw’ubwigenge nyakuru Abakurambere bacu baharaniye rwajimijwe n’agatsiko kayoboye u Rwanda ubu ntitwaba dutukanye. Kuba Abategetsi ba FPR-Inkotanyi bihanukira bakumvisha abanyarwanda ko hagati ya 1962-1994 u Rwanda rutabagaho ni icyumvikana ko ibyiza byose u Rwanda rwagezeho rubikesheje Revolusiyo ya Rubanda n’ Ubwigenge agatsiko ka Kagame kabikubye na zeru.

Kuba Abanyarwanda benshi batsikamiwe n’agatsiko k’abantu bake bishyize ku butegetsi baciye mu mivu y’amaraso n’ibigaragarira buri wese kereka abadafite amaso cyangwa abavuniye ibiti mu matwi nibo batabona gutyo. Mwese ntawe uyobewe ko nyuma yo kwica abanyarwanda, Abanyekongo no kuyogoza Akarere k’ibiyaga bigari, Agatsiko ka FPR kashyize imbere itwaro nyinshi nka Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango ako gatsiko gaheze mu ipfunwe n’ikumira ku butegetsi igice kinini cy’Abenegihugu. Agatsiko gakomeje kumvisha no gucuruza ibinyoma mu mahanga kavuga nabi impirimbanyi zahagurukiye kugahashya. Nyamara umutego mutindi ngo ushibuka nyirawo araho. Abanyamahanga Agatsiko kari kariyegereje bamaze kuvumbura amayeri yako.

Ubu mu mahanga yose benshi bamaze kumenya ko amahano ya za Jenoside zakorewe Abahutu n’Abatutsi ndetse tutirengangije ko zaguyemo Abatwa ndetse n’Abanyamahanga ari agatsiko ka FPR kabiteguye byose gafatanyije n’abanyamahanga bamwe ba Rusahuriramunduru kubera inyota y’ubutegetsi no gushaka kwikubira umutungo w’u Rwanda no gusahura umutungo-kamere wa Kongo. Banyarwanda Banyarwanda-kazi, Tuvuze ko umuco wa Mpatsibihugu nawo ntaho wagiye ntitwaba dukabije. Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera. Icyahindutse gusa ni uburyo bikorwamo. Muri ibi bihe ba Mpatsibihugu bihisha inyuma y’uduco tw’ingirwabayobozi bakayogoza umutungo w’u Rwanda n’uwa Kongo ndetse n’ahandi muri Afurika tutarondoye. Intambara z’urudaca mu Karere kacu se zishyigikiwe na bande?

Udutsiko twambuye abenegihugu uburenganzira bwo kwitorera abayobozi nyakuri se dushyigikiwe na bande? Abanyarwanda ba Rubanda rugufi nta gaciro namba bafite mu maso y’udutsiko tw’ibisambo n’abicanyi: nkuko mubizi Agatsiko ka FPR kamaze imyaka 20 gakangisha igitugu cya gisirikare n’ingirwabashoramari zigamije kuyogoza ibihugu byacu zibeshya abanyarwanda ko zibazaniye Iterambere.

Nyamara ryahe rirakajya. Nimwihere amaso namwe abari mu gihugu hino no hino mu Rwanda urugi rurakinga babibiri. Ubukene buravugiriza mu byaro no mu mijyi, akarengane ni kose mu gihe abo mu miryango y’agatsiko bibera mw’iraha basesagurira mu mahanga umutungo wagasarangannyijwe abana b’u Rwanda. Iyo se niyo ya Visiyo 2020 yabo babakangishije?

Nta terambere ryo guhoza Abanyarwanda ku nkeke, bamburwa imitungo yabo ku ngufu ikagabirwa abo banyamahanga cyangwa abanyarwanda bo mu gatsiko. Niyo mpamvu urugamba rwacu rwo kwigenga by’ukuri tugomba kuruhagurukira twese hamwe tugatsinda ingoma y’agatsiko ya FPR. Banyarwanda Banyarwanda-kazi, Mu kuzirikana uyu munsi wa none tariki 1 Nyakanga twibuke kandi dushimire Impirimbanyi za Demokarasi dukesha Repubulika n’ubwigenge bw’u Rwanda. Turabasaba gufata akanya mukibuka amaraso, icyuya n’amarira by’abo basokuruza bacu bagendaga nta mpamba badushakira ibyiza twapfushije ubusa igihe bamwe mu banyapolitiki bagambaniraga ubutegetsi bwa Repubulika bakiyaka batyo ubwigenge bwaruhiwe n’abakurambere babo babonye bamaze kuvunikira no kubimenera amaraso kuri bamwe.

Kugirango dusubirane ubwigenge nyakuri dukeneye gushyira hamwe nk’Abanyarwanda tutivangura ubwacu. Kugirango duhashye agatsiko kadashakira u Rwanda ikiza biradusaba kandi ko tubanza gutsinda ubwoba bububuza bamwe mu Banyarwanda gutinyuka no guhagarara kigabo bakarwanya agatsiko kimitse ikinyoma, ubwicanyi n’ivangura.

Tubifurije umunsi muhire aho muri hose imbere mu gihugu ndetse n’abari mu buhungiro hirya no hino kwisi hose. Harakabaho u Rwanda rwigenga nyabyo. Harakabaho Abanyarwanda bayobowe n’abategetsi bitoreye nta gitugu.

Amahoro n’urukundo kuri mwese. Murakoze murakarama.

Bikorewe i Lingen mu Budagi tariki ya 1/07/2014,

Jean-Marie V. MINANI

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu