ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI KU KIBAZO CYO GUSABA IMBABAZI

Bwana jean Marie Mbonimpa, umunyamabanga mukuru wa RDI Rwanda Rwiza

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,
Rimaze kumva ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe IBUKA kuri Radio BBC Gahuzamiryango tariki ya 17 Nyakanga 2013, aho ashimangira ko adashyigikiye ko Abahutu bose basaba imbabazi ku mpamvu z’uko benewabo bakoze jenoside yibasiye Abatutsi mu mwaka w’1994 ;

Rishingiye kuri disikuru y’urukozasoni Prezida KAGAME yavuze imbere y’urubyiruko i Kigali tariki ya 30 Kamena 2013 ;
Rimaze kubona ko iyo disikuru yuzuyemo ubuhezanguni bushyize imbere irondakoko n’inyungu za politiki zigayitse, hagamijwe gutera ubwoba no guhahamura urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo ruhore rubunza imitima kandi ruhere mu bucakara aho guharanira uburenganzira bwarwo ;

Rishingiye ku nyandiko Prezida wa RDI, Nyakubahwa Faustin TWAGIRAMUNGU, yashyize ahagaragara tariki ya 10 Nyakanga 2013 agaya cyane ubutumwa rutwitsi Prezida KAGAME yari amaze kugeza ku rubyiruko rw’u Rwanda, kandi yemeza ko mu bagomba gusaba imbabazi Abanyarwanda uwa mbere ari Prezida KAGAME ubwe, kubera ibyaha by’ubwicanyi aregwa, cyane cyane ubwakorewe abahutu mu gihugu cya Kongo mu myaka ya 1996-1998 nk’uko byashyizwe ahagaragara tariki ya 01 Ukwakira 2010 muri raporo ya LONI yiswe Mapping report ;

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryifuje gutangariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

1. Jenoside yibasiye Abatutsi ntigomba kugerekwa ku Bahutu bose, kubera ko abakoze ayo mahano batari batumwe na « benewabo b’Abahutu », ahubwo bakaba barakoreshejwe n’abanyapolitiki bari bagambiriye kugundira ubutegetsi ku nyungu zabo bwite.

2. Biragayitse cyane kandi bigomba kwamaganwa, kubona Prezida KAGAME akomeje kugira jenoside y’Abatutsi igikoresho cya politiki agamije kuniga demokrasi no gukumira mu buyobozi bw’igihugu abatavuga rumwe na we, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu yitiranya nkana n’abajenosideri.

3. Ishyaka RDI risabye Abanyarwanda bose kunga mu rya IBUKA aho iryo shyirahamwe ryitandukanyije na disikuru ya Prezida KAGAME, biyumvisha nk’abenegihugu ko abataragize uruhare muri jenoside yibasiye Abatutsi batagomba gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze.

4. Ishyaka RDI ryongeye gukangurira abasore n’inkumi kwima amatwi disikuru za Prezida KAGAME zigamije kwamamaza politiki mbi yo kubacamo ibice no kubatera ubwoba. By’umwihariko, urubyiruko rugizwe n’abana b’u Rwanda bari bataravuka cyangwa bari bakiri bato mu mwaka w’1994, basabwe kugendera kure no kutemera na busa ibitekerezo byose bigambiriye kubemeza gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze, bazisabira gusa ko bakomoka mu bwoko bw’Abahutu.

5. Ishyaka RDI rirasanga disikuru za Prezida KAGAME zishobora kongera gushora igihugu cyacu mu mahano ashingiye ku makimbirane hagati y’amako. Kubera ko izo disikuru zicishije ukubiri n’amategeko yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, inzego z’ubutabera zibishinzwe zisabwe kumukurikirana, akabihanirwa hakurikijwe ayo mategeko we ubwe yishyiriyeho.

Bikorewe i Sion (SUISSE) ku wa 18 Nyakanga 2013
Jean-Marie MBONIMPA
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza
(Sé)

3 COMMENTS

  1. nahanwe ayomategeko ahana ingenga bitekerezo yamoko niwe wayashyizeho(ndavuga KAGAME)maze areke kubeshya ngo ntamoko aba murwanda

  2. ese ubundi ko genocide tuzi ari iyakorewe abanyarwanda babaga mu rwanda mbere ya 1994. kandi n’abahutu benshi bakaba barbgamo. ni ukuvuga ko abanyarwanda bose babaga mu rwnda imbere ari les rescapes du genocide. abahutu barassaba imbabazi z’iki kandi nabo ari rescapes. ahubwo dufatanirize hamwe kureba aho iriya genocide yaturutse n’abayiteguye.

    biratangaje cyane kubona perezida w’igihugu abwiriza abahutu gsaba imbabazi, kugeza ubu tutarameny uwateguye genocide nawe aregwamo ubwe n’ingabo yari ayoboye.ese dusanze ari we wayishakag akanayitegura mu buryo buziguye ko nabyo bivugwa? bygenda bite? naragenze ndabona.

  3. ese ubundi ko genocide tuzi ari iyakorewe abanyarwanda babaga mu rwanda mbere ya 1994. kandi n’abahutu benshi bakaba barbgamo. ni ukuvuga ko abanyarwanda bose babaga mu rwnda imbere ari les rescapes du genocide. abahutu barassaba imbabazi z’iki kandi nabo ari rescapes. ahubwo dufatanirize hamwe kureba aho iriya genocide yaturutse n’abayiteguye.

    biratangaje cyane kubona perezida w’igihugu abwiriza abahutu gsaba imbabazi, kugeza ubu tutarameny uwateguye genocide nawe aregwamo ubwe n’ingabo yari ayoboye.ese dusanze ari we wayishakag akanayitegura mu buryo buziguye ko nabyo bivugwa? bygenda bite? naragenze ndabona.

Comments are closed.