ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI KU KIBAZO CY’UMUTEKANO W’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI CONGO

Kuwa kabiri taliki ya 4 Ukuboza 2012, Ministre w’ingabo, Général James Kabarebe, yasobanuye imbere y’inteko ishinga amategeko uko ikibazo cy’umutekano kifashe mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ibyo Ministre KABAREBE avuga ni ibyo kwamaganirwa kure

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryatangajwe n’imvugo gashoza-ntambara ya Ministre Kabarebe, cyane cyane aho yeruye ko ababajwe n’uko abagize umutwe FDLR badatahira rimwe bose barwana, ngo maze mu gihe cy’isaha imwe gusa ntihazabe hasigaye n’umwe ugihumeka, aho guhora batesha umutwe ingabo z’u Rwanda ! Imvugo nk’iyi kimwe n’izayibanjirije mu « bigwi » bya Prezida Kagame ubwo yatangazaga ko ababajwe n’uko atashoboye kumarira kw’icumu impunzi zari ku butaka bwa Congo, ni izo kwamaganira kure, cyane cyane muri ibi bihe ubutegetsi bwa Kigali bukomeje gushoza intambara z’urudaca mu gihugu cya Congo bwifashishije ibyitso byabwo birimo umutwe wa M23. Ibyo bikorwa by’urugomo n’iterabwoba bigomba guhagarara mu maguru mashya, kandi ababifitemo uruhare bose bakabiryozwa n’ubutabera mpuzamahanga, kugira ngo abanyarwanda bose n’abaturanyi babo mu karere kose k’Ibiyaga Bigari, bahumeke ituze kandi biteze imbere mu mibereho yabo bwite n’iy’ibihugu byabo.

Kugira ngo u Rwanda na Congo bibeho mu mahoro arambye, birihutirwa gukemura burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zikibarizwa ku butaka bwa Congo. Biratangaje kubona Leta ya Kigali ishishikajwe no gutera inkunga abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda biyita abatutsi, guharanira uburenganzira bwabo ngo baba bavutswa mu gihugu cyabo, ariko ntiyite ku bibazo by’abana b’u Rwanda bamaze imyaka n’imyaka batesekera ishyanga, ndetse ahubwo ikaba yimirije imbere kubarimbura nk’uko Ministre Kabarebe aherutse kubitangaza. Ntawagombye rero kwamagana ibikorwa byo kwirwanaho by’abo banyarwanda, mu gihe bakomeje gutereranwa ndetse no guhigwa bukware n’ubutegetsi bwagombye kubarengera.

M23 ntiyahabwa ijambo ngo FDLR ntirihabwe

Aho ibihe bigeze, Ishyaka RDI rirasanga nta mpamvu zifatika zo gukomeza gukomanyiriza izo mpunzi z’abanyarwanda no kuzigerekaho icyaha cya jenoside, ubutegetsi bwa FPR bwahinduye icyaha cy’inkomoko ku bahutu bose. Aha twakwibutsa ko izo mpunzi zimaze imyaka 18 mu mashyamba ya Congo. Ikindi ni uko abenshi muri izo mpunzi bavutse nyuma ya 1994, cyangwa bakaba barahunganywe n’ababyeyi babo bakiri abana. Aba barashaka gutaha byanze bikunze, bagasubira mu gihugu cyabo, nk’uko ba Kagame nabo batashye bafashe intwaro muri 1990.

RDI irasaba ikomeje amahanga n’ibihugu bishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Kagame, guhagurukira ikibazo cy’impuzi z’Abanyarwanda aho bari hose, cyane cyane ababarizwa muri Afurika, ariko by’umwihariko hakarangizwa bwangu ikibazo cy’impuzi ziswe « abajenosideri » na Leta ya Kigali, ubu zaremye umutwe witwa FDLR n’undi witwa RUD.

Ntabwo byumvikana uburyo amahanga, n’ibihugu bibiri bya gashozantambara mu karere k’Ibiyaga Bigari, ari byo UGANDA n’URWANDA, bose bahagurukira kurangiza mu mishyikirano ikibazo « abarebelles » biyise M23 bafitanye na Leta ya Congo, ariko Leta ya Kigali yo igahitamo gukwiza inkuru zififitse ko FDLR ari iy’abicanyi, ko batagirana imishyikirano nayo, ko ahubwo bazayitsembatsemba. Abicanyi baruta aba M23 ni abo mu kihe gihugu ? Ni ngombwa kandi igihe kirageze kugira ngo Perezida Kagame n’Amacuti ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu gihugu cy’Ubwongereza, bibaze kandi bisubize, maze bumve ko bagomba kureka gukomeza kubeshya isi yose ko FDLR ari abicanyi, naho M23 bakaba atari bo ! Birihutirwa ko iki kibazo cy’impunzi zo muri Congo, kimwe n’icy’impuzi zose z’Abanyarwanda, gikemurwa binyuze mu nzira z’imishyikirano, kubera ko umunyarwanda w’impunzi, uwo ari we wese, afite uburenganzira busesuye bwo gutaha mu gihugu cya ba sekuru, akakigiramo ijambo kandi akakibamo mu mutekano no mu bwisanzure.

Biramutse kandi bigaragaye ko mu batashye harimo abakoze ibyaha bigomba gukurikiranwa, abongabo babibazwa ku giti cyabo, mu nzira z’ubutabera bwemewe.

Mapping Report

RDI irasaba kandi Umuryango mpuzamahanga (communauté internationale) gukora uko ushoboye, ugashyira mu bikorwa imyanzuro ya za anketi za Loni zakozwe ku ruhare rwa Prezida Kagame n’abo bafatanyije, mu bwicanyi bw’impunzi z’abanyarwanda muri Congo (Mapping report), mw’isahurwa ry’umutungo w’icyo gihugu, no mu guhembera intambara zikomeje guhitana imbaga y’abanyekongo n’abanyarwanda. By’umwihariko, inzego za Loni zibifitiye ububasha, zigomba guta muri yombi ba ruharwa bose bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bugamije guhitana imbaga, abo babisha bagashyikirizwa inkiko. Ibyo nibikorwa, ni bwo ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari bizaturana mu mutuzo, n’ababituye bagatunga, bagatunganirwa.

Bikorewe i Buruseli tariki ya 07 Ukuboza 2012

Twagiramungu Faustin,
Prezida w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.

5 COMMENTS

  1. Muri iyiminsi Padiri Thomas yari kwisonga mugukundwa cyanecyane analyses zuko yakenera miliyoni agahindura ibintu.Byaramuzamuye agera mubushorishori mugukundwa.Ejobundi arahanuka avakurikalisimbi yikubita kwikora riri mukibaya cya rwerere aravunagurika kubera ubuswa yagaragaje kubya Fdlr.None twagiramungu Padiri yari atangiye gukwepa nawe amukubise icenga umurengahejuru ubuniwe ukunzwe cyane.Ubu inaha Kigali aravugwaneza kubera ukuntu yitwaye mukibuga.Azigucunga izamuneza akinanye naba ingabire bakora ikipe

  2. urarota ku manywa y’iahangu, maze na Kanziga ngo bagiye kumuha uruhushya rwo kuba nako guhera ishyanga nawe ngo nibarangize ikibazo nibahere kubicnyi bacumbikiye. ariko sha ubu koko mwebwe ninde uzabacyura mu rwa Gasabo? FPR yaraducyuye ariko mwebwe nutwo dushyaka tw’uducagucagu tutanagira financial support ubu koko ntimuheze ishyanga ntikabaye???? muraheranywe. puuuuu

  3. Yego,TWAGIRAMUNGU we ariko niba koko ufite gahunda yo guhindura imibereho y’abanyarwanda gerageza ujye iyi shyamba ufate imbunda naho ubundi ntibyoroshye .kuvuga gusa leta ya Kigali ntiyabyumva ariko ushyizemo isasu babyumva vuba.murakoze

Comments are closed.