Itangazo ry’Ubuyobozi bwa RUD-Urunana ku Bikorwa Bimaze Iminsi Byitirirwa Urugaga

Ubuyobozi bwa RUD-Urunana  bumaze kubona ibaruwa y’umuryango wa Ben Rutabana uhangayikishijwe n’ibura rye, rihereye aho uvuga ko yaba ali mu maboko ya RUD-Urunana bigizwemo uruhare na Maj Ntilikina Faustin na Gen Jean Michel Afrika, buramenyesha abanyarwanda bose n’abandi bakulikirana ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigali ibi bikulikira:

  1. Major Ntilikina Faustin akimara  kuyoboka ishyaka FDU Inkingi yikuye mu banyamuryango ba RUD-Urunana.
  2. Jean Michel Afrika, wari General de Brigade,  n’abo akorana nabo ntaho bagihuliye na RUD-Urunanan’Imbonezagutabara. 
  3. Major Ntilikina Faustin na Gen Jean Michel Afrika bahisemo kuva muli RUD-Urunana binjira muli FDU Inkingi. Bityo rero ibikorwa byabo byose nibo bireba hamwe n’ ishyaka bakorera.
  4. RUD-Urunana iramenyesha abanyarwanda bose ko mu mahame igenderaho halimo guharanira umuco wa demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kurwanya akarengane gakorerwa impunzi z’abanyarwanda aho zili hose no kubaha abo badahuje imyumvire ya politiki.
  5. RUD-Urunana irwanya imikorere y’ibyihebe (terrorism) yaba iturutse muli Leta ya General Paul Kagame na RPF Inkotanyi ye,  cyangwa iturutse ku mitwe yitwaje ibirwanisho. 
  6. RUD Urunana iramagana uburyo bwose bukoresha amanyanga, iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta abantu, kuroga n’ibindi byose bisa nkabyo.  Nkuko burigihe dutabariza abanyarwanda barenganywa cyangwa bahohoterwa aho bari hose, niba koko Ben Rutabana yarashimuswe, RUD-Urunana irasaba ko arekurwa vuba na bwangu  maze agasanga umuryango we nta mananiza.


Bikorewe i Washington, D.C. taliki ya 4 Ukwakira 2019

Dr Jean Marie Vianney Higiro

Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana