ITANGAZO RY’UMURYANGO UHUZA BAMWE MU BAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU MURI KONGO

    Twebwe, bamwe mu banyarwanda barokotse jenoside yakorewe abaHUTU muri Zaire (Kongo) turi k’umugabane w’i Burayi, twamaganye abakomeje guhakana jenoside yakorewe Abahutu, kubera inyungu zitandukanye zigamijwe, harimo n’iza politike.

    Tuributsa abanyarwanda n’abanyamahanga ko ku itariki ya 13 Ukwakira 2016, hazaba hashize imyaka 20 jenoside yibasiye impunzi z’abahutu itangiye k’umugaragaro.

    Hazaba hashize imyaka 20 abakoze iyo jenoside bahoze mu nyeshyamba za FPR-Inkotanyi, bidegembya mu Rwanda no hirya no hino ku isi.

    Kubijyanye n’itangazo Dr. Theogene Rudasingwa, wahoze ari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya FPR-Inkotanyi, aherutse gusohora, we n’abo bafatanije muri New RNC, twasanze ari byiza ko nabo bagiye mu murongo w’abemera k’umugaragaro amarorerwa ya jenoside yakorewe abanyarwanda bo m’ubwoko bw’abahutu. Ni ubwa mbere, umututsi wari ufite umwanya ukomeye muri FPR-Inkotanyi, yemera k’umugaragaro icyo cyaha, ndetse akanatangaza urutonde rw’abari ku isonga ry’uwo mugambi mubisha wo kurimbura abahutu (kuva mu 1990).

    By’umwihariko, dushyigikiye igitekerezo cyo gukora inama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, m’uburyo budafifitse.

    Tuboneyeho n’akanya ko gusaba abanyarwanda (cyane cyane abakunda ukuri) gushyigikira iyo nama mu buryo bwose bushoboka, kuko ari intambwe ikomeye mu kuvugana ku bijyanye n’abateguye, n’abashyize mu bikorwa jenoside yakorewe abahutu, cyane ko bigaragara ko abo Dr. Theogene Rudasingwa yatangaje ari nk’agatonyanga mu nyanja.

    Turasaba abanyarwanda kugira ubushishozi bwinshi, ku byandikwa n’ibitangazwa na bamwe mu banyapolitike birebera inyungu zabo gusa, muri ibi bihe bikomeye turimo.

    Turasaba mwese abakunda ukuri kandi mwababajwe n’ibyaye kudufasha kotsa igitutu umuryango w’abibumbye LONI kugirango wite kuri iki kibazo ushyireho ibyankenerwa byose kugirango haboneke ubutabera.

    Bikorewe i Bruxelles, ku wa 24 Nzeli 2016.

    Sylvestre Habyalimana
    (E-mail: sylvestre.habyarimana@gmail. com)