ITANGAZO : TURASABA KO UWAMUNGU JOSEPH (Umukozi w’Ambassade y’u Rwanda mu Bubirigi) YISOBANURA KUBYAHA AREGWA BYO GUTSEMBA ABAHUTU N’ABATUTSI MU RWANDA MUBIHE BINYURANYE BIRIMO NA 1994

Nk’uko duhora tubibasuriramo kenshi, turasaba abantu bose biciwe hamwe n’abandi bafite amakuru kubireba genocide Hutu na Tutsi gutinyuka bakavuga ukuri gusesuye kumugaragaro kumakuru y’ibyabaye byose.

Buri wese azirikane ko Tubeho Twese ari ishyirahamwe rivugira abavictimes Hutus Tutsis n’abandi rikaba ryariyemeje guhagararira abavictimes bose ntakurobanura kandi Tubeho Twese yiyemeje gutuma uwarenganye yarenganurwa, uwabeshyewe nawe akisobanura abamubeshyeye bakabihanirwa naho uwakosheje agahanwa kandi yazamara kurangiza igihano cye agafatanya n’abandi banyarwanda kubaka u Rwanda.

Kubera iyo mpamvu, dukurikije amakuru tumaze iminsi tugezwaho ndetse bigahunza n’andi aba asanzweho ariko akiri kuntambwe yo kurundanywa no gupererezaho bihagije, dukurikije kandi ibiva mu mirimo ya mbere ya Komisiyo duhagarariye yo kurundanya ibimenyetso ku bwicanyi bwa genocide hutu na Tutsi, turasaba Bwana Uwamungu Joseph kwisobanura kubwicanyi bwose aregwa. UWamungu Joseph kuri ubu ni umukozi mukuru w’Ambassade y’u Rwanda mu Bubirigi. Uwamungu Joseph araregwa kuba yarishe abatutsi n’abahutu mbere ya 1994, muri 1994 na nyuma ya 1994.

Uwamungu Joseph araregwa kuba yaragize uruhare rw’umwihariko mubwicanyi rukukumbashingwe bwibasiye abahutu bishwe FPR irimo irwana na nyuma imaze gufata ubutegetsi. Uwamungu Joseph araregwa kandi kuba yarishe abatutsi benshi bagendaga basanga FPR mugihe cy’intambara bagiye kuyifasha kurugamba. Uwamungu Joseph araregwa kwica abatutsi benshi FPR imaze gufata ubutegetsi, n’ibindi n’ibindi.

Kubera izo mpamvu, turasaba inzego zose zibishoboye zaba iz’ababirigi, TPIR n’ibindi bihugu guhamagaza Uwamungu Joseph kugirango ahabwe amahirwe yo kwisobanura. Nyir’ubwite nawe yumve ko ubu buryo Tubeho Twese ASBL imuhaye bwo kwisobanura ari amahirwe akomeye cyane kuko abonye uburyo ashobora kugaragaza ko ari umwere cyangwa se akagaragaza ko yakoze ibyo byaha noneho akabihanirwa akongeraho no kubisabira imbabazi zishobora kumugabanyiriza ibihano niba abanyarwanda yabikoreye babimwemereye.

Dusabye buri munyarwanda wese wiciwe abe guhaguruka agashyigikira iyi gahunda kandi agakoresha uburyo bwose ashoboye kugirango iyi gahunda ye kuzigera ihugana. Twiyemeje ko abanyarwanda bose bagomba kugira ubutabera kandi abagize nabi bose bagahanwa. Twiyemeje kandi kurwanya ibinyoma byose byaba bigamije kugerekaho umuntu ibyaha atakoze. Ninayo mpamvu nk’ubu tuba dufashe iyambere tugaha umuntu nk’uyu uburyo bwo kwisobanura kumugaragaro noneho bikagaragara ko ari umunyabyaha cyangwa ari umwere. Buri wese rero yaba uwishe cyangwa uwiciwe, iyi gahunda imufitiye akamaro kuko igamije gutura imitwaro ibangamiye abanyarwanda kumpande zose kuburyo bakubakana igihugu bose banganya amahirwe.

Dusabye itangazamakuru ry’abanyarwanda n’amahanga kwitabira iyi gahunda kuko niyo mizero y’abanyarwanda bose. Abanyarwanda kandi bajye babaza ibitangazamakuru byirengagiza gutangaza amakuru nk’aya kuko biba ari ubufatanyacyaha bukomeje (kubitangazamakuru byari biriho ibi byaha bikorwa) cyangwa ubufatanyacyaha bubayeho (kubatari bariho ibyo byaha bikorwa). Tuzirikane ko u Rwanda ruzaba igihugu cyiza igihe buri wese aziyemeza gukora neza imirimo n’inshingano yihaye cyangwa yahawe.

Dusabye amashyaka yose ya politiki ariho hamwe n’azabaho, dusabye kandi n’abanyarwanda bose gushyigikira iyi gahunda. Igihe runaka yanze kwisobanura cyangwa akisobanura bikamuhama, dusabye ko yava mumirimo ya leta kandi agashyikirizwa ubucamanza.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 28/01/2013
RUTAYISIRE Boniface

Président w’association y’abavictimes Hutu na Tutsi n’abandi « Tubeho Twese ASBL » na CIVHEMG akaba na Président w’Ishyaka Banyarwanda
Tel (32) 488250305
[email protected] (yahoo.fr)

NB: Turasaba abavuga iki kibazo hirya no hino ko batagomba guha amatwi abajijisha bivugisha amazina. Ikibazo nyacyo ni Uwamungu Joseph n’ibyaha avugwaho ko yakoze. Ubivuze n’uburyo abivuzemo sibyo biri ngombwa ahubwo ikiri ngombwa ni ibyo byaha byakozwe.

6 COMMENTS

  1. Ariko ntimubona ko ibyo bidushyira mu rujijo iyo muvuga ngo yagize uruhare mukwica abahutu n’abatutsi benshi ntimuvuge aho yabiciye ese yari afite bubasha ki bwo kwica abahutu nabatutsi?

  2. byari kuba byiza iyo muzana na ba temoin babibonye yica, kuvuga gusa ntibikwiye, ikindi nibaza ko mu bubirigi bwose uwo wenyine atariwe waba yarakoze ayo mahono mu mwagiriza c est une longue liste kandi murabazi ko mutabasabye kwisobanura nabo ibyo umuntu yabiha agaciro ayaba mwari mwanditsi nabakoze bose genocide tutsi mukabavuga kuko barahari apana kujijisha ngo nishirahamwe ihagararaiye hutu,tutsi uzazane na bahutu bishe abatutsi ni benshi nibwo tuzabyemera bakanisobanura apana amacenga nkayo,ahubwo se uwowe ni bwoko ki yica tutsi, hutu ha birasekeje

  3. Icyo nkundira abapoliticiens ba pilate bibera i Burayi ni uko bavugira iyo ariko uwabazana mu Rwanda ati subira muri bya bindi wandikaga ati cwe!!! Ntimugashuke abantu shahu twarabamenye. Ngaho nimutahe mubidusabe ku mugaragaro atari ku machine. ese ibi mwandika mwumva byaba bisomwa na bangahe ra? Aliko muzi ukuntu internet ihenda?

  4. Dore bimwe mubiregwa Uwamungu nk’uko nabisomye kuri DHR na Fondationbanyarwanda

    Dans [email protected], Charles Rutagengwa a écrit :
    >
    >
    >
    > Karabaye mba ndoga u Rwanda,
    >
    >
    > Uyu «Rutwe », alias Jules Mutabazi, ku mazina ya se na nyina akitwa Joseph
    > Uwamungu, nanjye ndamuzi cyaneeeeee.
    >
    > Joseph Uwamungu yatangiye akazi ke
    > muri OPROVIA ku Kicukiro, muri za 1988-1989 ahazanywe na Dr Innocent Butare (umukwe
    > wa Depute Kayuku) wari umaze gusimbura ku buyobozi bw’icyo kigo Colonel
    > Ntibitura Bonaventure wari acyuye igihe.
    >
    > Joseph Uwamungu namumenye ari
    > umusore w’umwana mwiza, uzi gutera urwenya, ukunda abantu, ukaba wamunyereraho
    > ukagwa. Icyakora abakunze guharabika bavuga ko uwo murimomuri OPROVIA yawuhawe
    > na Dr Innocent Butare kubera ko hari ibanga bari baziranyeho. Joseph Uwamungu
    > yari « Mchunga Kuma » wa Innocent Butare, ni ukuvuga ko yajyaga
    > amushakira utwana tw’udukobwa asambanya mw’ibanga.
    >
    > Kubera uwo murava mu « mirimo
    > idasanzwe » yari amaze gushingwa, Joseph Uwamungu yongerewe icyizere,
    > bamwimurira mu mujyi wa Butare, perefegitura we na Butare Innocent bavukagamo,
    > ashingwa umurimo wo kuba Gérant wa Succursale ya OPROVIA i Butare.
    >
    > Nti byatinze gato, uwo Rutwe, nako
    > Joseph Uwamungu, afata imari yose yari kuri Compte ya OPROVIA i Butare
    > arayikukumba, umusore mwiza yambuka umupaka ajya i Burundi, aho yari ari kw’isiri
    > n’INYENZI zari ziri mu nzira zo guhinduka INKOTANYI, ahita ajya kwifantanya
    > nazo ahereye kuri ako kayabo k’amafranga yari amaze guterura.
    >
    > Mu mwaka wa 1996 — 1997, uyu
    > mugabo twahuye mbona yarabaye boss yarabaye boss cyane ariko ntabwo
    > narinsobanukiwe n’ibyo yakoraga. Anyibwirira we ubwe uko yateruye amafranga ya
    > OPROVIA ari kw’isiri n’inkotanyi, dusangira akabyeri, ahasigaye twivugira uko
    > ingabo z’abagenocidaires zatsinzwe, dutra urwenya ku mayeri y’inyenzi-nkotanyi,
    > ariko “bingwa� ntabwo yigeze ampishurira akazi akora ako ariko. Twaganiriye nk’abantu
    > bari barabanye mu Rwanda rwa mbere y’intambara tunezerewe ko twembi tukiriho,
    > we ari umucika-cumu w’itsembabwoko, naho njye nyine……, murabyumva ndi muri
    > babandi bavuga ngo « bariya bantu … bakoze biriya bintu…. ». Tunabwirana
    > amakuru y’abarokotse, abahunze, abo uwo Rutwe yagendaga yibarisha ngo mbese
    > buriya kanaka ntiyaba yaricanye n’ibindi nk’ibyo……
    >
    > Joseph Uwamungu, mwana w’i Butare,
    > uribuka rendez-vous wansabye nyuma yahoo, mu minsi yanjye yabanjirije ko nsohoka
    > mu Rwanda, ukambwira ngo urifuza ko twongera guhurira ku kabare utambwiye
    > izina, nkagira amakenga kubera ko nari maze noneho kumenya “akazi ukora ako
    > ariko�, maze rendez-vous nkayikwepa nanjye mu kinyabupfura mwari mumaze iminsi
    > munyigisha. Joseph Uwamungu, niba ukiri umuntu utaraba inyamaswa mutupu,
    > ndagirango nkwinginge maze ukize ubugingo bwawe: Kuba uri umwicanyi byo ntabwo
    > mbishidikanyaho kuko naguciye mu myanya y’intoki ba Nziza barangije kukunteza
    > kugirango unyivugane. Uribuka ko wansabye ko duhurira mu kabare ahantu
    > ntavuze umbwira ko umfitiye ubutumwa, nkakubwira ko byaba byiza uje
    > tukaganirira iwanjye murugo, ukinsista nanjye nkanga…….
    >
    > Joseph Uwamungu, uribuka ko aho ngereye mu mahanga nakwandikiye kenshi nkubaza
    > icyo wanshakiraga ukirinda kunsubiza……
    > Joseph Uwamungu mwana w’i Butare, kuba warabaye Rukarabankaba, ukaba
    > Rutindamirambo, ukaba ingesa-bihanga, ibyo ntabwo mbishidikanya; ariko
    > uracyafite amahirwe ya nyuma: GUSABA IMBABAZI. Saba imbabazi abo wakubise
    > udufuni inzirakarengane, saba imbabazi bariya bagore b’abahutukazi wasambanije
    > ku ngufu warangiza ukabarasa mu maguru, saba imbabazi abo wahaye “utuzi� twa
    > Nziza uduherekeresheje iyo nseko nziza yawe, saba imbabazi abo warashe isasu mu
    > gutwi ukoresheje ya technique yo kwica mwakoresheje mwica “mwene Kimonyo�. Maneko
    > Yozefu Uwamungu, saba imbabazi Imana yaremye ijuru n’isi, ahari wenda……, ahari
    > wenda…., n’abo wiciye, abo wahekuye, abo wapfakaje bazakubabarira.
    >
    > Joseph Uwamungu: Uranyibuka? Uranyibuka dusangira byeri turi kumwe na
    > Kinyango wahoze ari umuzamu wa Mukura FC? Uranyibuka umpamagara kuri telephone
    > unsaba ngo duhurire mu Kabare umbwira ko umfitiye ubutumwa?. Uribuka nkubwira
    > ngo unsange aho nakoreraga ukanga, nakubwira ngo unsange mu rugo kandi wari
    > uhazi nabwo ukanga, ngo urashaka ko duhurira mu kabare “keza kagezweho�. Nanjye
    > nkurikije abo mwari mumaze iminsi musiga mwanitse ku muhanda ngo “bazize
    > abagizi ba nabi batashoboye kumenyekana�, Imana Ihoraho impa kugira amakenga,
    > incira n’icyanzu ndagucika, nawe usigara uhonda agatoki ku kandi kuko
    > utashoboye kunyivugana kandi wari wemereye Nziza ko tuziranyi, twabanye,
    > dusanzwe dusangira, ko nta kabuza uwo munsi “akazi karakorwa kandi neza�……..
    > Ariko nabaye utarageza ku munsi, nizeye ko ntatunyafu bakurebeye kubera ko
    > nakunyuze mu myanya y’intoki….
    >
    > None rero muvandimwe (kuko sintinya kukwita umuvandimwe kandi dusangiye
    > ubunyarwanda), ugire ubupfura wihane ayo maraso akuri ku ntoke, no kuri conscience yawe. Imana Se w’Umwami wacu Yezu
    > Kristu ni Inyembabazi. N’interahamwe mwita “ruharwa� zimwe zagiye zihana kandi
    > zikababarirwa.
    >
    > Ntabwa navuga ngo ngaho ugire amahoro, kuko nta mahoro y’umwicanyi-munywamaraso.
    > Ahubwo nkwifurije kwihana utararimbuka. Adresse zanjye urazibonye. N’unkenera
    > sinzabura kukuvugisha kuko ndinzwe n’Umwami w’abami.
    >
    >
    >
    >
    > ________________________________
    > De : Uwase Liliane
    > À : “[email protected]
    > Envoyé le : Samedi 26 janvier 2013 10h19
    > Objet : *DHR* Mutabazi Jules ntagishoboye akazi yahawe
    >
    >
    >
    > Basomyi b’urubuga DHR, reka mbabwire uko nzi Mutabazi Jules:
    >
    > Mutabazi Jules niwe maneko mukuru muri ambasade y’u Rwanda i Buruseli. Izina rye nyakuri ni Joseph UWAMUNGU alias Rutwe.
    >
    > Mu gisirikare aho wageze muri 1991, ukora mw’ishami rishinzwe iperereza DMI, aho wamenyaniye n’umwicanyi ruharwa Jacques Nziza. Icyo gihe uwo Nziza yakoreraga Gisoro muri Uganda, kuko ibikorwa byo kurugamba uwo munyabwoba yabitinyaga. Icyakuranze cyambere kwabaye kwica abana 16 bavuye mu Rwanda bari baje kwifatanya na bagenzi babo kugira ngo babohoze urwababyaye.
    >
    > Ntimwagarukiye: wowe na sous-lieutenant Gakwaya, hamwe na soldat Kazungu Jean-Paul waje kwiyita Gustave (ubarizwa muri taxi i Buruseli), muhagarikiwe n’undi mwicanyi ruharwa Dani Munyuza, mwabohoje abagore b’Abahutukazi i Giti na Murambi muri Byumba, mubakoresha igihe kinini imirimo y’uburetwa igeretseho no kubasambanya, murangije mubica urw’agashinyaguro mubarasa mu maguru; ibyo mwabikoze musiganwa no gusibanganya ibimenyetso by’ubugome igihe mwari mwimuriwe mu rindi bagiro rya Gabiro (ahajwe kwitwa Gologota), aho mwashinzwe kwica abana bakomoka mu Rwanda mwicaga mukabajugunya mu rwobo rw’umuriro. Ubwo bugome wabukomereje mu Rwanda Leta igifatwa, igihe wari umuyobozi wa Komine uvukamo muri Butare: wahafungiye Abahutu muri container bicwa n’inzara, inyota no kubura umwuka.
    >
    > Ibyo kandi bisa n’ibyo Kazungu yakoreye i Masaka, ahari igaraji rya gisirikare rya DMI: nawe yafungiye mw’ikamyo abasirikare bari bambuye MINUAR Abahutu yari yarakuye i Kabuga na Rwamagana, aho yari azi Abahutu benshi, dore ko ariho yari yarize amashuri yisumbuye. Muri abo bantu hari higanjemo abacuruzi n’abarimu. Abo bantu bamaze gushyirwa muri karisori itagagira ubuhumekero, na bo byabaviriyemo gupfa. Ibyo byose mwakoze byari bihagarikiwe n’umwicanyi Dani Munyuza, waherekeje iyo camion akayigeza Gologota hari hayobowe na serija-majoro Jeanne Nakiburi.
    >
    > Niko Mutabazi alias Rutwe,
    >
    > Uribuka ko nyuma y’ibyo byose witabajwe n’umwicanyi ruharwa Jack Nziza kugira ngo umwicire escort we. Uwo escort yaziraga gusambanya umugore we Titi. Kandi uwo Titi Jack Nziza yari yaramwambuye uwo mu escort. Ariko rero kubera ko Jack Nziza yabaga ahugiye mu bwicanyi akibagirwa kubaka urugo, uwo Titi yari yarakomeje umubano n’uwo mu escort.
    >
    > Umaze kumwivugana, inzego z’iperereza za perzidansi ya rebubulika zahagurukiye icyo kibazo cy’ubwicanyi bwawe, perezida Bizimungu Pasiteri asaba ko ufatwa. Ariko kubera ko wari ushyigikiwe n’igikomereza cy’umwicanyi Jack Nziza, yahise yemeza ko ayo makuru ahimbwa na Kabera Asieli wari umujyanama muri perezidansi. Nziza yahise ategeka ko Kabera yicwa, bishyirwa mu bikorwa nawe Mutabazi (UWAMUNGU Joseph) na RUKIMBIRA Norbert n’uwitwa KIBANDA, munafatanije na KAZUNGU wari ushinzwe kuyobya uburari bw’iperereza, afatanije na Dani MUNYUZA.
    >
    > Agamije kukugoboka, umwicanyi ruharwa Jack Nziza yagufashije guhungira mu Budage, ari naho baje kukuroba bimaze guhosha, bakugabira imirimo y;ubutasi muri ambasade i Buruseli, aho washinzwe by’umwihariko gusebya no gucamo ibice abagize opozisiyo, ukoresheje ikinyoma, tutibagiwe n’ubundi bugome, nka twa tuzi (uburozi) kubakunaniye. Ibyo bikorwa byose bikaba bibera ahanini i Buruseli kabari kitwa Archipel, n’ahitwa ku Murindi, ku murozi mukuru RWAMBONERA.
    >
    > Rutwe,
    >
    > Akazi karakunaniye, cyane cyane ko Rwanda House wayimuriye muri ubwo bubari, aho muhurira n’abakeneye ibyangombwa. Abagabo bagutugira amafaranga, abagore ukabahatira kuryamana nawe, bityo ukabaminjiramo sida yakuzonze.
    >
    > Abakuzi cyane mu bikorwa byawe bya buri munsi bemeza ko umugore yagutaye kubera ihabara rywe ryitwa Lisette. N’akazi kakaba karakunaniye, ari nayo mpamvu bagukuyeho icyizere, imirimo wari ushinzwe yo guperereza ikaba yarongeye guhabwa BWITARE Eulade wari warayisezereweho.
    >
    > Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko ucyuye igihe, ibaruwa igusezerera iri mu nzira. Kandi n’umwicanyi ruharwa Jack Nziza waguhagararagaho, kubera ko wamukijije escort wamusambanyirizaga umugore, bikaba byaratumye munaba abasanzire (dore ko yagushyingiye mukuru w’umugore we kugira ngo ibanga ry’ubwicanyi musangiye ribagume hagati), nta cyo agishoboye kukumarira, kuko ntacyo ugishoboye uretse ubusambanyi n’ubusinzi., ari naho hakuviriyemo irindi zina wiswe n’intore ngenzi zawe: KACOKA, bivuze umuntu wananiwe, wabaye igisenzegeri.
    >
    > Rutwe,
    >
    > Isubireho kuko utazarenga hano ngo usubire i Rwanda ahatarangwa imiti nk’iyo ubona ino. Kwisubiraho byazagufasha kubaho utihishahisha. Bitabaye ibyo, uzishyira mu buroko ubwawe.
    >
    > Uwase.
    >

  5. Dore ubundi buhamya bukaze mbonye hamwe na buriya nabagejejeho kandi burimo byinshi byakozwe na Uwamungu Joseph na bagenzi be

    Source: http://xa.yimg.com/kq/groups/16492410/917645547/name/UNKNOWN_PARAMETER_VALUE

    Extrait : « Nous affirmons toujours que le génocide Tutsi a eu lieu et ses auteurs doivent être punis. Mais, avec preuve à l’appui (et
    décente sur terrain pour ceux qui veulent vérifier), nous signalons que les Hutus ont été tué en masse systématiquement de façon que
    l’ONU et différents rapporteurs parlent du génocide pour qualifier les crimes commis par le FPR contre les hutus.
    Nick Gordon, a British reporter, en avril 1996, il a révélé que “the Tutsi dominated regime in Rwanda, which took power by force
    in 1994, operates petroleum-fueled crematoriums at several locations. Their victims are Hutu, men, women and children of all ages.
    Said in UDC Newsletter. In the same year, UDC Newsletter amplified the existence of this gross crime to no avail
    Nick Gordon investigated and reported that RPF regime built crematoriums at Bugesera, Ruhengeri, Byumba, Kibungo,
    Inyungwe and other locations where thousands of Hutus are killed daily and their bodies are incinerated under the program called
    “MANPOWER DUTIES” while U.S. officials are looking the other way. The Tutsi regime is conducting genocide in Rwanda to reduce
    the Hutu population to “manageable level”. At Gabiro, one of those Auschwitz-like crematorium, Nick reports, between 1000 and
    2000 Hutus are incinerated daily and their ashes spread in the fields by a tractor. It is also reported that American military has
    established a base adjacent to the crematorium at Bugesera. It is impossible for American GIs not to hear the daily and loud groaning
    coming from across the fence; neither can they fail to smell the stench of burning flesh. A highly placed official in Kigali reached by
    phone last month who requested for anonymity, confirmed the existence of those Nazi-like crematoriums where over 2000 Hutus are
    incinerated daily and their ashes scattered in fields! When asked whether U.S. officials in Kigali know of this? She answered,
    “absolutely YES.”
    Nick Gordon continue en disant que “Surprisingly, U.S. military stationed near and working with the Tutsi “gestapo” know of
    these crematoriums but none has yet expressed any concern! U.S. officials in the White House, Pentagon, State Dept. and the CIA
    who pamper the Tutsi regime in Kigali have maintained total silence and often engage in cover ups to criminal activities and
    transgressions of civilized conduct by the Kigali regime.
    According to sources in Rwanda, the crematorium at Nyungwe forest is run by a garrison who are under training by U.S. military
    officials. The sources implicate Americans as having built the crematorium at Byumba which is disguised as a “Water Supply and
    Rehabilitation of Refugees Project”. The one at Gabiro is also attributed to America construction.
    Nick Gordon continue en disant que « UDC has learnt that the population in areas surrounding those crematoriums have been
    complaining about the stench of burning flesh. In response, RPF Gestapo imported machines which grind the bodies and dump the
    remains in acid solution.
    L’enquête de Nick Gordon, porte les mêmes informations que l’enquête de RUTAYISIRE Boniface, président de l’association
    des victimes (Hutus, Tutsis et autres) TUBEHO TWESE ASBL et CIVHEMG, qui a publié une enquête réalisée dans la région de
    l’Est du Rwanda à Kibungo Umutara et Kigali Ngali (selon l’ancienne appellation) » Voir texte au verso. Source: http://www.allvictims.org
    Accès : Tram 25 et 94, bus 71 (arrêt ULB) Pour plus d’info : 0488250305, 0485965047
    Entre libre , Email : [email protected] ,
    Quant au Major Furuma Alphonse, ancien officier du FPR, dans sa lettre ouverte à Kagame, il déclaré : “From the time Arusha
    Peace Agreement was being negotiated up to as late as 1996, you(Kagame Paul) carried out a deliberate policy of using all means
    possible to reduce the Hutu Population in the Umutara, Kibungo and Bugesera regions”. These areas were deliberately resettled by
    old caseload returnees from Uganda, Tanzania and Burundi respectively. Families of many top RPF/RPA leaders are among those
    who were resettled in this manner.” Major Furuma Alphonse, Open letter to Kagame, Kigali, 2001.
    Le Major Furuma Alphonse révèle que c’est Paul Kagame qui a donné l’ordre à ses troupes pour réduire par tous les moyens
    possibles les populations hutus de Umutara, Kibungo et Bugesera dans le but d’y installer les réfugiés rapatriés d’Ouganda.
    L’intention de détruire un groupe humain (en tout ou en partie) est établie. Il y a eu un génocide. Il n’est pas possible de qualifier ces
    crimes autrement.
    L’ampleur des massacres dans certaines localités a pris une ampleur terrible, selon l’enquête réalisée par Rutayisire Boniface
    président de l’association des victimes (2006), « dans les secteurs de Ngoma et Nshiri (ancien préfecture de Kibungo), à
    l’établissement scolaire situé à Kanazi (Sake) les militaires du FPR ont mis les hutus ensemble (sous forme d’une réunion) et ils ont
    commencé à tirer sur la foule. Les personnes tuées dans ce centre dépassent 20.000 hutus. C’est une partie de la population de
    différentes communes. Le centre de Kanazi est partagé entre deux secteurs. A Kinzovu, les hutus tués ont été brûlés, à Bisenga et
    Remera de Kibungo, etc. Partout à l’Est du Rwanda il y a eu des milliers des hutus tués par certains tutsis et les militaires du FPR.
    Dans la déclaration de Rutayisire Boniface du 30 novembre 2004 et dans son témoignage dans la cour d’assise de Bruxelles où il
    a témoigné en tant que témoin de contexte neutre, il a déclaré que « après une semaine, le FPR a pu occuper toute la région de
    l’Est du Rwanda et le FPR a fermé la frontière de Rusumo. Mais avant d’y arriver, les zones occupées par le FPR, connaissaient
    déjà les massacres systématiques à grande échelle de tous les hutus, des enfants, vieillard. Les biens de ces hutus tués étaient
    occupés immédiatement par la population anglophone venue de l’Ouganda qui participait aussi à ces massacres. Quand le FPR est
    arrivé à Rusumo, ils ont fermé la frontière et ont empêché de la population Hutu de fuir. Je rappelle que cette population fuyait les
    massacres systématiques qui étaient en trait d’être commis par des paysans tutsis et des soldats du FPR. Plusieurs camps de camps
    de concentration des hutus ont été installés dans plusieurs localités dans toute la région pour y rassembler les hutus à tuer. Les
    paysans tutsi et les paysans tutsis anglophones accompagnés par les « local defense forces » qui venaient d’être créée ont constitué
    des bandes pour chasser les hutus des villages, le terme utilisé par les villageois était « fouiller les hutus », c’est à dire chercher
    minutieusement chaque hutu pour le tuer. Comme les interahamwe, les paysans tutsis partaient en grand nombre (comme une foule)
    pour fouiller les hutus aux villages dans leurs maisons pour les tuer…
    Un hutu qui se sauvait, les paysans Tutsis lui courraient derrière pour l’attraper et le tuer. Certains hutus qui avaient une
    faiblesse y compris les enfants et les femmes étaient tués sur place tandis que les autres étaient amenés dans le camps de
    concentration des hutus. Citons par exemple le camp de concentration de Gahini qu’on avait installé dans la menuiserie près de
    l’Hopital de Gahini. Le soir les camions remplis des militaires venaient dans ces centres pour attacher les cordes aux bras des hutus,
    les bras derrière le dos et les frapper un petite houe agafuni à la tête et les jetaient les corps dans le camion et les amenaient dans des
    centres installés pour brûler les corps comme le centre de Gabiro et Ryamanyoni, Nasho, Zaza et ailleurs. Les militaires du FPR
    avaient aussi installés les centres pour tuer « camps de concentration » des hutus près de chaque hôpital et près des marchés de façon
    qu’un hutu qui venait pour se faire soigner était tué. Cela se faisait pour que les hutus rescapés de ce génocide ne puissent pas se
    faire soigner.
    Quant aux crimes commis par le RPR contre les réfugiés hutus au Congo, La lettre datée du 29 JUIN 1998, adressée au Président
    du conseil de sécurité par le secrétaire général de l’ONU dit que “les tueries auxquelles se sont livrés l’AFDL et ses alliés, y compris
    des éléments de l’Armée patriotique rwandaise, constituent des crimes contre l’humanité, tout comme le déni d’une assistance
    humanitaire aux réfugiés rwandais hutus. Les membres de l’Équipe pensent que certains des meurtres peuvent constituer des actes de
    génocide, selon l’intention qui les motivait, et ils demandent que ces crimes et leurs motifs fassent l’objet d’une enquête plus poussée.”
    Rappelons que le chef d’état major de l’AFDL était James Kabarebe qui est le Chef d’Etat major de l’armée Rwandaise d’aujourd’hui.
    Le journal Le soir N° 189 du mercredi 14 et jeudi le 15 août 2002, p5 dit :…….”Par contre, au Rwanda des milieux d’opposition
    dénoncent les massacres systématiques qui auraient eu lieu en 1994 dans les régions du Mutara, de Kibungo et du Bugesera et citent
    le chiffre de 10.000 à 20.000 morts tués dans certaines commune. Si des officiers supérieurs de l’APR (qui par suite déployèrent leur
    “talent” au Congo) étaient amenés à comparaître devant un tribunal international leurs témoignages pourraient ébranler les
    fondements du régime. Par ailleurs, les familles dont des membres ont été tués par le FPR demandent que ces cas-la soient examinés
    par les juridictions Gacaca au même titre que celui des participants au génocide.
    Les crimes de génocide commis par le FPR contre la population Hutu, sont reconnus par tous au Rwanda comme un génocide
    contre les Hutus et la population Hutu (malgré l’intimidation) réclame que ces crimes soient jugés ensemble avec les crimes de
    génocide contre les Tutsis. Selon l’extrait du rapport des Députés de la République du Rwanda juin 2004, dans le district de
    Rukara (Commune Rukara, Umutara ex Kibungo), le rapport dit que sur les villages, les juridictions gacaca connaissent ces
    problèmes : « Les problèmes suivants ont été identifiés dans les juridictions gacaca: Il y a des endroits où les assemblées des
    tribunaux gacaca ainsi que la population disent ce qui suit ” Nous continuons de parler seulement les problèmes des Tutsis victimes
    du génocide,mais où est-ce qu’on a écrit officiellement le problème des Hutus tués par les Inkotanyi ?”. Il y a aussi d’autres
    témoignages tel que le film de Marcel Guérin, réalisé par la VRT en Belgique et ce film donne plus de détails sur ces crimes de
    génocide contre la population hutu.
    Source: http://xa.yimg.com/kq/groups/16492410/917645547/name/UNKNOWN_PARAMETER_VALUE

  6. Ariko mwa ntore mwe mwagira akanya ko guta muhindagura amazina ngo mutabare mwene wanyu Rutwe, arabeshya ni atitonda ashobora gutabwa muri yombi. Njyewe mfite abagabo nka batanu babanye na Rutwe abaga abana babanyarwanda, none murasamba muvuga ngo abantu baze babibarize mu rwanda. Naho bazabibaza kuko igihe cyabicanyi cyatangiye kubarwa

Comments are closed.