ITARIKI YA 4 NYAKANGA 1994 NTIYABAYE IYO KUBOHORA IGIHUGU AHUBWO YABAYE IYO KUBOHA DEMOKARASI Y’ABANYARWANDA.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Abanyarwanda bamaze kwemeza ko ubutegetsi ari ubw’abaturage kw’itariki ya 28 Mutarama 1961, bagasezerera ingoma ya cyami, bagashinga Republika kuri 25 Nzeli 1961, babonye uburenganzira bwose bwo kugira ijambo mu mitegekere y’igihugu kw’itariki 01 Nyakanga 1962.

Nyuma baza kubwamburwa ku ngufu n’abahiritse ubutegetsi bwa Repubika ya mbere ku wa 05 Nyakanga 1973 bugasimburwa n’ubutegetsi bwa gisilikari buyobowe na General Major Habyarimana Juvenal. Bwasimbuwe n’ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi ari ryo MRND.

Prezida Habyarimana yari yemereye abanyarwanda kongera kwisanzura mukwitorera abayobozi kuri 10 Kamena 1991, nubwo igihugu cyari mu ntambara. FPR yashoje intambara ku ya 01 Ukwakira 1990, yaje ifite umugambi wo gufata ubutegetsi ku ngufu, ibigeraho  tariki 04 Nyakanga 1994, ibupfumbatira bwose mu kiganza cyayo. Ubu hadutse intero y’abambari bayo ko Urwanda rwabonye benerwo, ndetse hari n’abatinyuka kubeshya rubanda n’amahanga ko rutariho mbere y’iyo tariki. 

Abanyarwanda benshi lero nta kuntu bakwishimira ibyo FPR yita umunsi wo kwibohora, kandi kuri iyo tariki yarabavukije uburenganzira bwabo bwo kugira ijambo. Uwavuga ko yababoshye ikabagira ingaruzwamuheto ntiyaba yibeshye.

Demokarasi ni uburyo abenegihugu bagira ijambo, bagafata ijambo, bagaha igihugu icyerekezo, bagahitamo uko bategekwa n’uko bayobora, uko batanga ubutegetsi n’ukuntu bahitamo ababayobora cyanga ababahagaraliye, bakababaza icyo bagezeho, baba batabishimiye bakabasimbuza abandi.

Mu ngingo ya 5, 6,  n’iya 7, Amasezerano ya Arusha :

  • Yashimangiraga ko ubutegetsi ari ubw’abaturage kandi butangwa n’abaturage;
  • Ko hagomba kuba buri gihe amatora adafifitse, abaturage bakishyiriraho abayobozi babahagarariye koko;
  • Ko Ubutegetsi Nyubahirizamategeko butagomba kwivanga mu butegetsi Nshingamategeko cyangwa mu butegetsi bw’Ubutabera n’Ubucamanza.
  • Ko abatavuga rumwe n’abari ku butegetsi bahabwa umwanya n’agaciro.

None FPR ikomeje kugaragaza ko yagize abayarwanda Ingaruzwamuheto. Bagomba kwikiriza imbyino Nyirurugo (FPR) ateye, bitaba ibyo bakaruca bakarumira, iyo bagize amahirwe yo kutaburirwa irengero cyangwa se ngo bicwe. Kuba Ubutegetsi Nyubahirizamategeko ari ubwa FPR, Ubutegetsi Nshingamategeko ari ubwa FPR, Ubucamanza ari ubwa FPR, ntaho demokarasi yabona yapfumurira.

Itegekonshinga ry’Urwanda, ari naryo andi mategeko yandi yose ashingiyeho, nk’uko ryavuguruwe mu 2015, n’ubwo baritobanze bwose bagamije kurengera inyungu z’umuntu umwe rukumbi, ryemera demokarasi nk’uko bigaragara mu ngigo zaryo: 1, 10, 37, 38, 39, 40, 54, 55, 61, 150. Itegekonshinga rero riratomoye ku byerekeranye na Demokarasi, ariko FPR ikunda kuryica ibishaka, bitewe na kamere yayo : Yafashe Ubutegetsi n’Imbunda ntiyabuhawe n’abaturage. Niyo mpamvu iyo igiye gushyira Itegekonshinga mu bikorwa, FPR iryica ibishaka kuko nta muturage uba urabiyibaza. Yimika uwo ishatse, ikanyaga uwo idashaka. Yakomeje kubaka urukuta rw’amategeko irunogereza n’itegeko nº68/2018 yavuguruye ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyane cyane mu ngingo zaryo 202, 203 na 204.

Nguko uko FPR yazambije igihugu n’ubuzima bw’abagituye: yamunze ireme ry’uburezi; yambura abantu utwabo ari nako ibabuza amahwemo, irabasenyera buri munsi; yambuye abahinzi  amasambu yabo, ikababuza guhinga icyo bashaka, gusarura ibyo bihingiye no kugena umusaruro wabo uko bashaka; iyo abaturage bishwe n’inzara bagashaka kujya guhaha icyabaramira hanze y’igihugu irabarasa; uvuze ati musigeho ikamunyereza cyanga ikamwica; yagize abanyarwanda imbohe mu gihugu cyabo, ntawe ushobora kujya aho ashaka itabimwemereye; yikubiye umutungo w’igihugu, igwiza imishahara y’indengakamere ku batoni bayo, nyamara abarimu bategura Urwanda rw’ejo ikabicisha inzara; yikubira ibyiza by’igihugu ari nako yaka abaturage imisanzu y’ubudasiba, ibacuza n’utwo bari basigaranye… 

Ngiyo isura y’ubutegetsi bwa FPR imaranye imyaka 25 kandi idateze guhindura nkuko bigaragarira mu myumvire n’imikorere yayo.  

Ni yo mpamvu FDU n’abandi bafatanije biyemeje kurwana inkudura kugira ngo :

  • Hazabe vuba na bwangu Inama NgobokaGihugu (Dialogue Inter-Rwandais Hautement Inclusive ‘DIRHI’) isubiza abanyarwana ijambo bambuwe, bakishyira bakizana, bakemeza uko bashaka gutegekwa no kuyoborwa, bagashyiraho Itegekonshinga ribanogeye ririnda bikomeye ubusugire bw’ikiremwa muntu, ryemeza imitegekere bashaka, ku buryo nta muyobozi ushobora kuba intakoreka; ubutegetsi bukegera abaturage kugira ngo bagire uruhare mw’igenamigambi no kunenga ibitagenda; bahe Igihugu icyerekezo mu gucunga umutungo w’Igihugu no guteganyiriza Urwanda rw’ejo;
  • Abanyarwanda begurirwe uko bihitiramo ababahagararira b’inyangamugayo, barengera inyungu zabo kandi babakorera koko; bagire ijambo mu kwemeza uko Ubucamanza bugomba kuba buteye kugira ngo ubutabera busugire busagambe;
  • Abatavuga rumwe n’ubuyobozi bahabwe urubuga bisanzure bataniganwe ijambo;
  • Amashyirahamwe atabogamiye kuri politiki (Sosiyete Sivili) n’abanyamakuru byisanzure bibe ijisho rya rubanda babafasha kugenzura abatijwe ubutegetsi n’ubuyobozi;
  • Abanyarwanda bagire ijambo ku nzego zishinzwe umutekano no mu micungire y’ububanyi n’amahanga no kubana neza n’abaturanyi.

FDU-Inkingi ishyigikiye igitekerezo ko abahagaraliye amashyaka n’amashyirahamwe batavuga rumwe na FPR, bahura bakaganira, bakarebera hamwe icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda basubizwe bidatinze ubutegetsi bwabo banyazwe.

Harakabaho Ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage, kandi bukorera abaturage.

Bikorewe i Rouen  4 Nyakanga 2019

Theophile Mpozembizi 

Komiseri ushinzwe Itangazamakuru kuri FDU-Inkingi

[email protected]; [email protected]