Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ribangamiye itangazamakuru

Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ribangamiye imikorere y’itangazakuru ndetse twavuga ko ari inzira nini iganisha mu buroko ku banyamakuru cyane cyane mu ngingo zaryo za 233 na 236 wagirango zashyizwemo kugira ngo zibangamire ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gukingira ikibaba abayobozi b’igihugu ngo batanengwa cyangwa ngo bahe ibisobanuro abaturage mu kazi bakora.

Ingingo ya 233: Gukoza isoni abayobozib’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu

Umuntu wese ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri uwo murimo, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzweumurimo rusange w’igihugu mu gihe akoraumurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitageze ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW)

Ingingo ya 236: Gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika

Umuntu wese utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyonieshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange warisanga ryose hano hasi:

The New Rwanda Penal Code