Itekinika: Amstel na brochette byatumye babeshya Ministre

Yanditswe na Kanuma Christophe

Murundi n’Umurenge w’Akarere ka Karongi uri kure cyane uturutse ku buro by’Akarere. Iyo uri umukozi w’Akarere bakaguha misiyo yo kujya gukorerayo, bigusaba kurara wasinyishije Ordre de mission, niba ari amavuta waraye unywesheje imodoka yawe nibwo byibura ushobora kugerayo saa tatu. Ubwo mu gitondo urazinduka ugafata umuhanda ugana Gitarama wamara kurengaho gato i Nyange ureba iburyo bwawe ugakata ukabanza ukanyura mu gasanteri gato wakarenga ugafata umuhanda w’igihuru kimeze nk’ishyamba kugeza utungutse ku biro by’Umurenge.

Iyo rero wazindutse usinyisha ordre de mission, unywesha wenda unapakira utuntu ujyana i Murundi hafi wagererayo ni saa tanu z’amanywa.

Mu myaka yashize uwo Murenge wayoborwaga na Gitifu Kamanzi wari waravuye mu gisirikare.

Ahagana 2009-2010 haje inkundura yo guca Nyakatsi mu gihugu cyose. Abayobozi b’Akarere, Polisi, Igisirikare, Local Defense, NISS,… bahise bigabanya Imirenge buri wese agomba kujya akurikirana aho igikorwa cyo guca nyakatsi kigeze. Uwo murenge wa Murundi wahise uhabwa uwari Gitifu w’Akarere Ningabire Yves Bernard.

Kamanzi wayoboraga Umurenge wa Murundi yari yarasobanukiwe imikorere y’Inkotanyi igihe yari mu gisirikare. Umurenge wari icyaro ariko akora uko ashoboye akora komande ya Mucoma uzi gutegura neza ka mushikake k’ihene. Ndetse azana akayoga kitwa Amstel ayegereza uwo mucoma.

Uko abakozi bazaga kureba aho guca nyakatsi bageraga muri uwo murenge hacyeye, bakabanza bagakorana inama byagera hagati ya saa sita na sa saba bagiye kujya mu Tugari Kamanzi yahitaga abasaba mu byubahiro byabo byinshi kuba babanza bakikora ku munwa. Yabaga yokesheje igice cyose cy’ihene akazimanira umushyitsi akamuzanira na Amstel aho ku gasanteri. Iyo uwaturutse ku Karere yabaga amaze guhaga n’agatama kamugezemo yahitaga abwira Gitifu ati wowe ubwo wabaye umusirikare se ubu kuri terrain twari tugiye ntibyifashe neza? Undi ati nyakubahwa rwose nyakatsi twarazimaze. Bahitaga bikomereza byeri na mushikaki kugeza umushitsi asezeye agataha. Iyo yageraga ku Karere yahita atanga raporo ko Murundi nyakatsi yasanze zashize.

Aka ka ruswa ka Amstel ikonje na mushikaki yagiye ifata abagabo n’abagore benshi babaga bagiye gukorera muri uwo Murenge.

Bwarakeye Kamanzi yandikira Akarere ko nyakatsi bayiciye Murundi, iyo raporo ye yahuriranye n’iya Ningabire Yves Bernard n’iz’abandi bayobozi babaga baraguwe neza naka Amstel na mushikaki bya Murundi biba mahwi. Ntibyatinze Kayumba Bernard wayoboraga ako Karere ka Karongi yahise yandikira Kamanzi ibaruwa yo kumushimira ko abaye uwa mbere kwesa imihigo yo guca nyakatsi aho ayobora. Amaze gushimirwa imbaraga zashizwe mu yindi Mirenge isigaye ya Karongi.

Imyaka yarashize ibya nyakatsi bitangira kuba amateka. N’inkubiri yabyo irarangira. Rimwe umunsi mukuru wo ku rwego rw’igihugu uza gupangwa kuzabera Murundi. Abashyitsi bavuye Kigali no ku Ntara barawitabiriye i Murundi. Nyuma yo kubyinira abashyitsi no kumva amadisikuru yabo abashimira, abadamu bateye intoki basaba ko nabo bahabwa ijambo bakavuga akabari k’umutima. Bose babajije abashyitsi icyo bahoye Umurenge wabo kuba indi Mirenge bumva baragiye bahabwa amabati yo guca nyakatsi ariko bo bakaba bagifite za nyakatsi. Babwiye abashyitsi ko uretse ako Kagari kubatsemo Akarere baciye nyakatsi ku buryo bugaragara ati mu tundi Tugali tugize uwo Murenge guca nyakatsi ntibyigeze bihagera.

Mayor wari aho n’abamwungirije na Gitifu w’Akarere batekereje ko ari amatiku y’abaturage bizeza abashyitsi baturutse muri Ministeri ko uwo Murenge rwose banawushimiye guca nyakatsi.

Ministeri y’ingabo na Minaloc zahise zipanga kuzoherezayo abagenzuzi bidatinze. Bagezeyo basanze ari nyakatsi gusa gusa ho ahubwo ahategereye Umurenge ntacyigeze gikorwa na gito ngo bace nyakatsi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwahise bugwa mu kantu kuko ibaruwa ishimira Kamanzi yari yarahaweho kopi Minaloc n’izindi ministeri.

Mayor Kayumba Bernard yahise atanguranwa yirukana Kamanzi ku buyobozi bw’Umurenge arataha. Nyamara n’ubwo yirukanywe abagiye bafatwa na Amusiteri na mushikake bakandika raporo zifutamye bagumye mu kazi. Kamanzi yabaye insina ngufi itangwaho igitambo.

Andi makuru yatugezeho aremeza ko aka karuswa k’agatama gaherekejwe na n’igisate cy’ihene cyokeje ariko katumye uwigeze kuba Agronome w’Umurenge wa Mubuga witwa Safari Fabien azamurwa nta kizamini kibaye akagirwa Agronome w’Akarere kose ka Karongi.

Uyu Safari Fabien yagiraga akabari kegeranye n’Umurenge, niko kakirirwagamo Mayor Kayumba Bernard n’abamwungirije n’undi muyobozi wundi wabaga yasuye Umurenge. Byabaga akarusho iyo Mayor yahageraga, ntiyishyuzwaga kuko uyu nyiri akabari wari Agronome w’Umurenge yabyitaga ko ari ukubasengerera. Bituma azamurwa ku Karere kuba Agronome nyuma y’uko Kayumba Bernard yirukaniye mu buryo butavuzweho rumwe na benshi Sylvère wigeze kuba Agronome w’ako Karere.

Ngiyo imiyoborere myiza ishingiye ku kinyoma ya RPF Inkotanyi.

Ku bwawe usanga ari Kamanzi wenyine wagombaga kwirukanwa?

 

1 COMMENT

  1. Ibyo byose ni ingaruka zo kudahana abica amategeko. Ubwo se Mayor wa Karongi we asigaye aho amara iki? Ubwo wenda atanga cotisations nyinshi mu Cyama

Comments are closed.