Itekinika mu ihunga rya Protais Mitali!

Mu minsi ishize inkuru yakwiriye mu bitangazamakuru ko Bwana Protais Mitali yakuye meza nk’uko babivuga mu kirundi mu kinyarwanda twavuga ko yakijijwe n’amaguru cyangwa yayabangiye ingata!

Igiteye kwibaza ni ikimeze nk’itekinika rigaragara mu mihungire ya Bwana Mitali aho Ministre w’ububanyi n’amahanga ibyo atangaza bihushanye cyane n’ibitangazwa n’ishyaka PL, Bwana Mitali yari abereye Perezida n’umuyoboke mbere y’uko yegura.

Mu nkuru yatangajwe n’igitangazamakuru igihe kiri hafi ya Leta ya Kigali mu nkuru yiswe :Leta y’u Rwanda yari yahagaritse Ambasaderi Mitali mbere yo guhunga, Ministre w’ububanyi n’amahanga, Madame Louise Mushikiwabo avuga ko Ambasaderi Mitali Protais wari uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia yari yarahagaritswe ku mirimo ye kubera ibibazo yari afite mu ishyaka rye PL.

Igitangaje ni uko mu yindi nyandiko y’iki gitangaza makuru kise: PL yitandukanyije na Mitali ku mugaragaro, inemeza ko igiye kumushyikiriza Inkiko Inama idasanzwe ya Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muntu (PL) yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mata 2015 ku biro by’Ishyaka PL, iyobowe na Visi Perezida wa Mbere akaba na Perezida w’agateganyo waryo mu byo yemeje hari ko:

· Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PL bagaye umuyoboke waryo Mitali Kabanda Protais kuba yarahemukiye Ishyaka anyereza umutungo waryo n’Igihugu cyamwizeye, by’umwihariko kuba yarataye imirimo ikomeye yari yarashinzwe n’Igihugu nyuma yo guhamagarwa ntaze gutanga raporo ku nzego zamutumye;

Ko Ministre Mushikiwabo avuga ko Mitali yari yarahagaritswe ku mirimo ye naho ishyaka PL ryo rikavuga ko yataye akazi dufate ibyande tureke ibyande?

Ibi bigaragaza ko iki kibazo cya Mitali gihishe ibindi byinshi bitabwiwe abanyarwanda. Aho Mitali ntiyaba azira ikindi ziriya Miliyoni 50 zikaba urwitwazo nk’uko uhunze wese w’umututsik aregwa ubujura naho umuhutu akaregwa Genocide?

Ikindi giteye kwibaza ni igika kiri mu byatangajwe n’ishyaka PL kigira kiti:

· Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PL baramenyesha ko ibyatangazwa byose na Mitali Kabanda Protais ari ibitekerezo bye bwite, ndetse bashingiye ku bubasha bahabwa n’ingingo ya 50 y’Amategeko Shingiro y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu (PL) bamuhagaritse muri iryo shyaka;

Bishatse kuvuga ko i Kigali bamenye cyangwa biteguye ko Mitali agiye kugira ibyo atangaza bishobora kuba bitavuga neza abahoze bamukoresha mu minsi ishize.

Uko tubibona

Amakuru agera kuri The Rwandan tugikorera iperereza aravuga ko Bwana Mitali akigera mu gihugu cy’u Bubiligi yakiriwe na mwene wabo Tatien Ndolimana Miheto (bamwe bavuga ko ari mukuru we, abandi ngo ni mubyara we) uko bizwi Bwana Tatien Ndolimana Miheto ni umuntu ukomeye cyane mu bintu by’abacikacumu b’abatutsi bo mu Bubiligi, nawe yavuye mu Rwanda ahunze nyuma amaze kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi atangira kugendera muri gahunda za Ambasade y’u Rwanda i Buruseli ndetse akorera ingendo kenshi mu Rwanda aho yubuye ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Abazi ibijyanye no kwaka ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi bavuga ko ubu Mitari akiri muri gahunda zo kwishyikiriza ubutegetsi bw’ububirigi no kwaka ubuhungiro kereka niba yarahisemo ikindi gihugu. Uko bimeze kose ni uko mu gihe ikibazo cye kirimo kwigwa n’ababishinzwe agomba kugira ibyo atangariza itangazamakuru ku mpamvu zatumye ahunga dore ko abanyapolitiki bo kubona ubuhungiro bidakunze kubagora kuko bihagije kuvuga ko batavugaga rumwe na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda.

Abazi neza abantu nka Tatien Ndolimana Miheto twavuga ko baba mu ba mbere kugira inama Mitali, bahamya ko batagira inama Mitali ibyo kujya ku maradiyo muri ino minsi y’icyunamo, ahubwo ashobora gutegereza icyumweru kimwe cyangwa 2, kugira ngo Mitali yereke abo asaba ubuhungiro ndetse n’abandi bacikacumu ko yari mu kigandaro nk’abandi bacikacumu.

Kuvanga icyunamo n’amagambo avuga nabi Kagame na FPR ni ibintu tubona Tatien atashyigikira cyangwa ngo amugiremo inama cyane cyane ko umurongo w’imitekerereze wa Tatien uzwi. Ariko uko tuzi imikorere ya FPR niba Tatien Ndolimana ari we wakiriye Mitali akaba atari kumuneka ni ukuvuga ko Tatien nawe ubu yiyongereye ku rutonde rw’abanzi ba Leta ya Kigali.

Niba Mitali adafite umujinya cyangwa ubukene ndetse n’aho yatse ubuhungiro ntibamugore ashobora kwicecekera nka ba Alfred Mukezamfura, Drocella Mugorewera n’abandi ariko se FPR yo izamuha amahoro n’ubwo yaceceka  ko numva PL ivuga ngo igiye kumujyana mu nkiko?

Hari abakeka ko Mitali ashobora kwitwaza icyunamo kugira ngo ijwi rye ryumvikane nk’umucikacumu mu gihe yaba agize ikibi avuga kuri Leta ya Kigali ariko amagambo Mitali yavuze mu minsi ishize ashobora gutuma kwinjira muri opposition bimugora kereka nashinga cyangwa agafatanya n’abandi gushinga ishyaka rishya ariko na none bizamusaba kuvuga ko yategetswe kuvuga nabi Kizito. Byanamworohera dore ko hari benshi mu batutsi bacitse kw’icumu bamaze guterwa isesemi n’imikino ya FPR n’irushanwa ryo guhahamuka ry’abantu nka ba Bampoliki na bagenzi be!

Abazi kuraguza umutwe bahamya ko mubyo Mitali azavuga ko byatumye ahunga hari uko atari ashyigikiye guhindura itegeko nshinga na manda ya 3. Byaba atari byo cyangwa ari byo.

Tubitege amaso

Marc Matabaro

07.04.2015