Itekinika n’amacabiranya ya Leta mu bijyanye na Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Leta y’u Rwanda yagiye inugwanugwaho kenshi guhimba no gutekinika imibare ku barwayi ba Covid-19, abakize, abapfuye n’abasigaye mu bitaro, yo ikaryumaho, ariko aho bigeze ababishinzwe ntibakibasha kurinda iryo banga bagendana ry’ikinyoma.

Mu masaha asoza umunsi wo kuwa 16/06/2020, Abanyarwanda batari bake imbere mu gihugu bari bahiye ubwoba ko bashobora kongera guhezwa mu nzu mu gihe haramuka habayeho gusubizwa muri “Guma mu Rugo”, nyuma y’aho habonetse umubare mbumbe w’abarwayi 124 mu minsi ine gusa ikurikiranye, ibi bikaba ari nabwo bwa mbere bibayeho mu Rwanda kuva icyorezo cya Coronavirus cyahagera, amezi atatu arashize. 

Ikibazo benshi bibaza ni icyo kumenya niba iyi mibare izamuka cyane ari ukuri koko, cyangwa niba ahubwo byaba ari ubwa mbere hatangiye gutangazwa ukuri nyako kw’abanduye coronavirus mu Rwanda, n’ubwo nabyo bitaba byizewe 100%.

IBIMENYETSO 11 BY’ITEKINIKA KU BIKORWA BYO KURWANYA  CORONAVIRUS MU RWANDA 

Gutangaza umurwayi bwa mbere byakozwe n’amahanga

Bigitangira , tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwabonye umurwayi wa mbere wa Coronavirus, uyu akaba yari Umuhinde waje aturutse mu mahanga. U Rwanda rwatangaje  umurwayi wa mbere nyuma yo kuba byari byaraye bitangajwe na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda. Kuba rwarakebuwe n’amahanga rukabona kubitangaza, ubwabyo bigaragaza ko iyo bidakorwa bityo, nta gihamya n’imwe ihari ko u Rwanda rwari gutangaza umurwayi wa mbere kuwa 14/03/2020. Biranashoiboka ko rwari kubiceceka nk’uko u Burundi bwabicecetse butegura amatora, mu gihe u Rwanda rwo rwari rugifite icyizere cyo kwakira CHOGM, bityo rukirinda icyasha cyose cyabikoma mu nkokora.

Kuba igihugu cya mbere cya Afrika cyihaye akato rusange

Mu rwego rwo kwisanisha n’ibihangange ku Isi no kugaragaza ko u Rwanda rushoboye kandi ko rwitaye ku benegihugu, Leta yashyizeho akato rusange mu gihugu cyose itunguranye, itangazo risohoka mu ijoro abantu batari bubashe no gutarabukira aho bari bizeye kuzahangana n’inzara n’ubushomeri. Nyamara ibyabaye nyuma byagaragariye buri wese ko Leta itari ifite ubushobozi bwo kugaburira abaturage bashonje, kuko n’aho byageragejwe bahabwaga ubusabusa. N’ubwo imibare y’abarwayi yari itarazamuka cyane iki gihe, leta yo yashyize abaturage bose mu kato ngo ibyishingikirize ibone uko itangira gusabiriza mu izina ry’abaturage batari mu mirimo isanzwe ibatunga.

Umwongereza wamenyekanye aguye i Kigali , kandi yari mu kato

Matthew Robert Wilson Umuzungu w’umwongereza yapfiriye i Kigali kuwa 03/04/2020, amakuru atangira gucicikana ko azize Covid19, bifatiye no kuba yari amaze icyumweru mu kato. Leta yarakangaranye, itegeka umuryango we kubinyomoza , ngo uvuge  ko yazize urupfu rusanzwe kandi wirinde kuzanamo ijambo Coronavirus. Cyakora uyu muryango ntiwaripfanye kuko mu itangazo wanditse wagarutse kuri Coronavirus mu buryo bw’amarenga. Umuryango wabisobanuye ugira uti : “Matthew  yari amaze icyumweru mu kato ka wenyine, akato kajyanye n’ibihe Isi yose irimo muri iki gihe”.

Kujya impaka z’urudaca mbere yo gutangaza imibare itekenitse

Itsinda (Task Force) rishinzwe gukurikirana no kurwanya Coronavirus mu Rwanda rigizwe n’abaturutse mu bigo byinshi (MINISANTE, MINADEF, MINALOC, MINEMA, OTP, Primature, RNP, RIB, NISS, OGS), rigakurirwa na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. Amakuru twahawe mu buryo bw’ibanga  n’umwe mu bari mu itsinda rikurikirana  ibyo bikorwa no ukuba imibare yo gutangazwa buri joro iba yamenyekanye kare, ariko ziriya nzego zose  zikajya mu mpaka nyinshi ngo bumvikane ku mubare uba uri butangazwe (watekinitswe), hakaba n’ubwo bavuga ngo aba bo tubimurire mu mubare w’abo tuzatangaza ejo.

Ahantu hadatangazwa havurirwa abarwaye Corona n’ahashyirwa abari mu kato

Mu makuru twabakurikiraniye kandi, nubwo Leta yatangaje ikigo cya Kanyinya nk’ahavurirwa abarwaye, na Nyamata nk’ahashyirwa abari mu kato, ubwinshi bw’abarwayi n’ubw’abashyirwa mu kato bwatumye hakoreshwa ibigo byinshi n’ama Hotels anyuranye bitigeze bitangarizwa Abanyarwanda ngo badakuka umutima. Hamwe muri ho ni Serena Hotel, Hiltop Hotel, Hotel Golden Tulip, Hotel Grand Legacy n’ahandi. 

Gutinda gutangaza raporo ya buri munsi

Abakurikira umunsi ku wundi uburyo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itagaza imibare mishya buri mugoroba bamaze kumenyera ko iyo iri tangazo ryatinze uza hari ikintu kidasanzwe kiba cyabaye. Inshuro zose iri tangazo ryagiye ritagazwa nyuma ya saa tanu z’ijoiro ryabaga rifite umubare wazamutse cyane w’abarwayi benshi. Ryongeye gutinda cyane ku nshuro ebyiri, ubwo hatangazwaga abahitanywe na Covid19. Ibi nabyo bitera kwibaza impamvu  bitinda gutangazwa iyo imibare yazamutse cyangwa hakagira upfa, bamwe bakibwira ko ababishinzwe baba bibaza niba batabigira ibanga.

Abarwayi basaga 200 bitiriwe kuba abashoferi ku Rusumo

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu Leta y’u Rwand ayatangaje ko abarwayi bari kwakirwa ari abashoferi bambuka bavuye muri Tanzania banyuze ku Rusumo, ko nta burwayi bushya buboneka imbere mu gihugu. Ibi byamaze hafi ukwezi ari bo bavugwa gusa, umubare wabo urinda urenga 200. Amakuru yizewe ni uko hari n’abandi barwayi bamenyekanaga bavuye ahandi, ariko kubwo kwanga gukanga abaturage, bose bakitirirwa kuba abashoferi b’amakamyo.

 Kwimurira Abapolisi i Rusizi mbere yo kuyishyira mu kato

Mbere gato yo gushyira Rusizi na Rubavu mu kato, Leta yafashe bamwe mu bapolisi bakoreraga i Kigali bari bamaze kumenyera guhangana n’abantu batubahiriza amabwiriza ya Guma Mu Rugo ibajyana mu Karere ka Rusizi, Nyamasheke na Rubavu gusimbura abahasanzwe bafatwaga nk’abajenjetse ku kwihaniza bikomeye abarenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo. Bakihagera baranzwe n’urugomo rukomeye no guhutaza abaturage, babarema inguma. Ibi bigaragaza ko Leta yari ifite amakuru ko Coronavirus iri gufata benshi muri utwo turere, ibyumweru bibiri mbere yo kudushyira mu kato.

Rugira Pascal wakubiswe ikibuno cy’imbunda kikamurema ishyundu, kuwa 18/05/2020, i Nyamasheke

Abarwayi bose bakomeje kwitirirwa Rusizi na Rusumo, kandi harimo abavanwa ahandi

Mu gihe hakomeje gutagazwa ko abarwayi bose bari kuboneka ku mipaka ibiri, hafi ya Rusizi no ku Rusumo mu byumweru bibiri bishize, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima yatangarije Radio Rwanda ko hari abarwayi 5 babonetse muri Kigali mu cyumweru gishize, kandi mu matangazo ya MINISANTE nta na hamwe Kigali igaragazwa nk’iyavuyemo umurwayi, mu minsi 30 yose ishize.

Abarwayi ba Musanze n’aba Gicumbi batigeze batagazwa aho bavuye

Mu minsi ishize Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yatunguranye avuga ko mu Karere ke havuye abarwayi batanu, ikintu Leta yari yarahishe. Na none kandi mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru hafunzwe Hoteli Eshatu zacumbikiye abantu barwaye Covid19. Uretse kuba abakozi ba Hotel bose nabo barahise bakurikirawa, nta cyatangajwe ku bandi baturage bashobora kuba barwaye muri aka Karere, n’abahanyuze bagasangwa banduye ntaho bagaragara muri raporo za MINISANTE.

Abanyarwanda batashye bazashyirwa mu kato, abanyamahanga bidegembye

Mu byemyezo bishya by’inama y’Abaminisitiri harimo ko ba Mukerarugendo baturutse hanze bakomorewe, ariko nta na hamwe hagaragazwa ko bazajya bashyirwa mu kato, mu gihe nyamara Abanyarwanda baturutse hanze bo bazakomeza kugashyirwamo.

Abagenda babona iby’iri tekinika n’uku kujijisha  baribaza icyo bigamije n’uwo bifitiye inyungu.