Itorwa rya Nyampinga w’Urwanda ryabyukije Abazimu ba kera b’amoko mu Rwanda

Mu nyandiko ndende yanditse neza uwitwa Haganirimfura Hakizimana yanditse mur’iki kinyamakuru taliki 08/03/15 yitwa: Nta jambo ry’Umuhutu – Ndasubiza Faustin Kabanza, haraho avugako byaba byiza iyo nyandiko y’uwo asubiza, kuberako iri mu Gifaransa, ishyizwe mu Kinyarwanda, byafasha benshi.

Arasa nugira ati: kuberako imyigire mu Rwanda rw’iki gihe idashobotse, aho abanyeshuli barangiza amashuli y’isumbuye batazi neza, cyaba Icyongereza cyangwa Igifaransa, nubwo biba bizwi ko babyize, byaba byiza koko iyo nyandiko ya Faustin Kabanza ishyizwe mu Kinyarwanda. Nibura uru rulimi rwo rwumva na bose.

Niyo mpamvu nafashe umwanya mpindura mu Gifaransa iriya nyandiko. Ariko indi mpamvu ikomeye yatumye niyemeza kubikora, ni uburemere by’ikibazo cy’ivanguramoko rikorerwa Abahutu n’ubutegetsi buyobowe na Paul Kagame. Haganirimfura Hakizimana aritangaho ingero nyinshi mu nyandiko ye navuze haruguru. Ikigamijwe aha, akaba ari ukugirango Abanyarwanda turusheyo gusobanukirwa niryo vangura, kandi dufate ingamba zo kurihashya, niba twifuza Urwanda rubereye Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Reka rero ahagiye gukurikira mbagezeho inyandiko ya Faustin Kabanza, uko nayihinduye mu Kinyarwanda. Yaba we cyangwa n’abandi baba bandusha ako kazi ko guhindura inyandiko umuntu ayivana mu rulimi rumwe ayishyira murundi, aho naba ntabikoze uko bikwiye, mbaye mbiseguyeho. Umutwe w’iyi nyandiko uhwanye nuko Haganirimfura Hakizimana yise mu Kinyarwanda inyandiko ya Faustin Kabanza.

 

Itorwa riheruka rya Nyampinga w’Urwanda ryakurikiranywe na benshi cyane. Kurinenga byarakaze cyane bigeza kur’urugero umuntu atashoboraga gutekereza. Ikibazo cy’amoko cyarongeye kirabyuka.

Wapfaga kujya kuri za murandasi zimwe na zimwe, byumwihariko nka “facebook”, ugahita ubona uburyo ibiganiro bikarishye rimwe na rimwe biteye ubwoba. Hari abemezaga nta gihamya ubwoko Nyampinga watowe akomokamo, mu buryo budasobanutse.

Benshi kuri za murandasi basa nabemezako Nyampinga w’uRwanda watowe ubu yaba ari Umuhutukazi. Abandi bavugako atari Umunyarwandakazi, ko ahubwo yaba ari Umugandakazi. Abavugako yaba ari Umugandakazi bishingikiriza igitekerezo kivugako se umubyara yaba ari Umuhutu w’Umunyarwanda, waba yarabaye igihe kirekire mu Buganda.

Muri make, ubwoko bwa Nyampinga w’Urwanda muri 2015 bwateye ibintu bisa n’ibisazi, bibangamira ibihe ubundi byagobye kuba ibyo kwidagadura. Izo mpaka zibanda gusa ku bwoko bwa Nyampinga zibangamira bidasubirwayo uko ipiganwa ry’uwo mwanya ryagobye kugenda, nubwo ridashobora gusa n’ayahandi azwi.

Abandi kuri za murandazi bavuga ahubwo ko ririya hitamo ryaba ryaravanye umugati bamwe mu bikomerezwa bya Leta (y’Urwanda), uwo bavuga akaba ari uwayoboraga ministeri y’umuco, kuko batashoboye kuricunga neza kugirango rishobore gukoreshwa mu nyungu z’ubutegetsi!

Umukobwa mwiza w’Urwanda, yaba Umuhutukazi, Umututsikazi cyangwa Umutwakazi, hagombye koko muby’ukuri kuba impamvu z’impaka za kariya kageni? Ubwiza mu Banyarwandakazi ntibwagobye kuba umwihariko wa bamwe, cyangwa ngo bushakishwe mu bwoko bumwe gusa, hagamijwe nanone ivangura mu moko. Ubwo bwiza ubusanga mu moko yose.

Abahezanguni babigenderaho, nko kuri “facebook” cyane cyane, mukuvuga amagambo akarishye yerekana urwango rurengeje, bashimangira ko ubwoko ubu n’ubu budashobora kuvamo Nyampinga w’Urwanda. Abo biba byerekanako nta kintu bazi ku mwiyubahire n’imibanire n’abandi.

Nyampinga w’Urwanda agomba gutorwa bidashingiye ku moko, ahubwo bishingiye k’ubwiza n’uburanga bwe; nibyo byaba bikwiye. Duhereye kur’ibi, dukwiye gutegereza tunihanganye igihe Nyampinga wacu azaba Umutwakazi, ibi bikaba bitarigera bibaho mu Rwanda, kuberako nkuko tubizi, Abatwa bahejwe (kenshi) mu bikorwa byose bireba Abanyarwanda.

Abanyarwanda bemere koko kugumya kuba ubuziraherezo ingwate z’ibitekerezo bishingiye ku moko kandi binasenya, cyangwa batere umutaru bashyigikire iringaniza ry’amahirwe ku Banyarwanda bose? Uko byagenda kose, nibwo buryo bwonyine byatuma birinda amakuba yakunze kwigaragaza mu mateka y’igihugu cyabo.

TUBYIZERE !

Uwahinduye inyandiko mu Kinyarwanda
Ambrose Nzeyimana