Ivuka ry’umuganda ku wa gatandatu, Tariki ya 2 Gashyantare 1974.

Yanditswe na Jean Serge Mandela

Ku wa gatandatu, 2 Gashyantare 1974 nibwo uwali umuyobozi mukuru w’igihugu Yuvenala Habyarimana yakwikiye umujyojyo maza abimburira ingabo z’igihugu bamanuka iya Nyarugunga mu gutangiza ibikorwa byo gukangurira abanyarwanda imilimo y’amaboko bagakora bikorera alibyo byiswe UMUGANDA bivuka umusanzu wa buli wese wo kubaka no kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho myiza ya rubanda.

Habyarimana yongeyeho ati “Akundi kaza imvura ihise”. Kandi yakunze kubivuga mu butumwa yagezagaho abaturarwanda n’inshuti z’u Rwanda agira ati: “U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo”. Imvugo ariyo ngiro nibwo yahanye umugambi na rubanda maze abitangamo urugero.

Uko uwo munsi wagenze , Colonel Serubuga Laurent, wali umukuru wungirihj umugaba w’ingabo abitubwira muli aya magambo: “Habyarimana nkuko yari yimirije imbere ubumwe n’amahoro by’igihugu, yakanguriye abaturage no gukunda umulimo”. Akomeza agira ati: “yansabye gukusanya ibikoresho by’ubuhinzi: amasuka n’imihoro maze tujye mu Nyarugunga dutange urugero , ubwo mbwira abaofisiye kugirango bitegura uwo muhango. Maze igihe twali kuli uwo mulimo nibwo Prezida Habyarimana yazanye n’aba ministre”. Arangiza atubwira ko za Ministere zose zakomereje aho zidategereje andi mabwiriza (Twabikuye muli mu gitabo “MON PÈRE, CETTE AUTRE PARTIE DE MOI QU’ON M’A ARRACHÉE” cyanditswe na Jeanne Habyarimana ku rupapuro rwa 137.

Mu MUGANDA hakoze byinshi binyuranye: guharura imihanda uw’intangarugero ni rwata-mujyi yitiriwe UMUGANDA “Boulevard UMUGANDA” ihuza ikibuga mpuzamahanga Gregoire Kayibanda n’umujyi wa Kigali aho bita ku Kacyuri , amashuli, amavuriro, ibikorwa ndemezo hirya no hino mu gihugu amasitade halimo niyo bayitiriye “Stade UMUGANDA” yo ku Gisenyi. Hubatswe kandi amaliba y’amazi , binakangurira rubanda kwita ku butaka barwanya isuli kwita ku bidukijije bita ku mashyamba no gutera ibiti. Byaje kuvamo “UMUNSI W’IGITI”.

UMUGANDA kandi wabaye urubuga rw’ihuriro ry’abayobozi n’abayoborwa bagahura bakaganira kandi bakungurana ibitekerezo byo kuzamura ubukungu bw’ u Rwanda no kubungabunga ubumwe n’amahoro by’abanyarwanda. Ibi rubanda yarabikangukiye kandi byayiteye kwongera urukundo rw’igihugu no kurengera ibikorwa byarwo kuko alibo babaga barabyubatse. Gusa ibi byahinduye isura aho FPR itereye u Rwanda muli 1990 maze inyangabirama n’abo Habyarimana yise ibyitso bakirara mu bikorwa by’ UMUGANDA bakabisenya ali byo bise “kubohoza”.

Igitangaje ni uko FPR yakomeje UMUGANDA ubu ukaba iniyitiwirira ivuga ko aliyo yawutangije aho gusaba imbabazi kubera ubugome bita ‘ubugome burandura inzuzi’ yakoze isenya ibikorwa binyuranye aho igiye inyura kandi ibyo bikorwa byali ibya rubanda kuko ariyo yabikoze yiteza imbere.
FPR yangije byinshi: gusenya amashuli n’amavuliro, gusenya ibiraro n’amatembee byorehereza ubugenderana no ubuhahirane hagati y’uturere, kwangiza ibidukijije batwika amashyamba n’ibindi bikorwa biteye isoni.

Umunsi mwiza w’isabukuru y’ UMUGANDA ku bakunda umulimo, igihugu n’abaharanira amahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda.