Ivuka ry’URWUNGE rw’amashyaka, amashyirahamwe n’abaharanira impinduka ya demokarasi mu Rwanda

Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise – CCSCR – Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda

Lutselusplein, 21/31 – 3590 Diepenbeek België

Tél. : +32 493 21 42 68 – +32 474 60 17 12

[email protected]

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

GUTANGAZA IVUKA RY’URWUNGE RW’AMASHYAKA,
AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA: 
URWUNGE

Kuwa gatandatu taliki ya 09 Nzeli 2017, i Buruseli mu Bubiligi, hateraniye inama yahuje Amashyaka ya politiki aharanira impinduka za demokarasi mu Rwanda n’amashyirahamweNyarwanda ya Sosiye Sivili. Iyo nama yateranye ku butumire bw’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CCSCR mu magambo ahinnye y’igifaransa).

Imwe mu mpamvu iyo nama yatumijwe halimo kwiga uburyo bwo gushyiraho urwego ruhorahoAmashyaka ya politiki aharanira impinduka za demokarasi mu Rwanda n’amashyirahamweNyarwanda ya Sosiye Sivili byajya bihuriramo bigafatanya imilimo yo kuzageza u Rwanda KULI DEMOKARASI NYAYO BINYUZE MU NZIRA Y’AMAHORO.

Kuli uyu wa gatandatu taliki cyenda Nzeli y’umwaka w’ibihumbi bibili na cumi na kalindwi, hatangajwe ivuka ry’URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA” ruzajya rwitwa mw’ijambo rimwe URWUNGE”.
Hashyizweho kandi Komite Nyobozi y’agateganyo y’URWUNGE.

Bikorewe i Buruseri, kuwa 09 Nzeli 2017

Simpunga Aloys

Prezida w’ibiro mpuzabikorwa bya CCSCR