Iyakirwa rya Paul Kagame ryagaragaje gusumbanya abakandida

Mu gihe abakandida bose bandikaga bakamenyesha Komisiyo y’igihugu y’amatora isaha n’umunsi bifuzaho gutanga kanidatire zabo ubundi bagategereza ko byemerwa cyangwa bikangwa, komisiyo y’igihugu y’amatora ikanagena ibijyanye n’umuhango wo kubakira, byose uko byakabaye.

Ku ruhande rwa Bwana Paul Kagame, Komisiyo y’igihugu y’amatora ntiyigeze igira ijambo na rimwe cyangwa se urundi ruhare mu gutegura igikorwa nyiririzina, uretese kuzicara bakamutegereza.

Mu gihe abandi bakandida batahaga Komisiyo y’igihugu y’amatora amabwiriza ku buryo izabakira, abagize itsinda ryari ryashyizweho na secrétariat ya FPR hamwe n’abandi bake muri perezidansi ya Repubulika nibo bateguye igikorwa, bamenyesha komisiyo y’amatora, nayo iti ‘Uko ziteze niko zitambirwa’.

Amabwiriza yahawe komisiyo y’amatora yageze no ku gutegekwa guhindurira Kagame intebe n’ibyicaro, ntibihuze
n’iby’abakandida bamubanjirije.

Mu gihe ntawemerewe gukoresha umwanya arimo yiyamamaza, haba mu bikoresho, amikoro, abakozi barwo, n’ibindi, Bwana Paul Kagame yabirenzeho akoresha abakozi ba perezidansi ya Repubulika akazi katari mu nshingano zabo, ko kumwamamaza. Hakoreshejwe imodoka za Leta mu kazi k’ishyaka, hakoreshwa n’ibindi byinshi mu mbaraga
z’igihugu ku gikorwa cy’umuntu ku giti cye.

Mu gihe abandi bakandida batemererwaga gukorera Ikiganiro n’abanyamakuru mu marembo ya Komisiyo y’amatora, ahubwo bakigizwa inyuma aho no gufata amafoto byagoranaga, Paul Kagame we yateguriwe icyumba cyagutse cyo kuganiriramo n’itangazamakuru mu nzu ya Komisiyo y’amatora, mu nzu ya Leta itari umutungo bwite we cyangwa w’undi muntu ku giti cye.

Mu gihe abandi bakandida bumvirizwaga n’abakozi ba Komisiyo y’amatora bakanyuzamo babibutsa kenshi ko ibyo bavuga batabyemerewe kuko Atari igihe cyo kwiyamamaza, ndetse bakanasabwa gusoza ngo umwanya bahawe urahagaije, Kagame Paul we yahawe umwanya uhagije wo kwidoga adafite umubarira iminota, ahaguruka gusa abyibwirije, amaze iminota irenga ijana yivuga ibigwi bidafite ingiro.

Nta n’uwamwibukije ko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera, dore ko ahubwo n’icyo cyumba cya Leta cyari cyateguwe mu buryo bwamamaza ishyaka FPR, (nako maye ngo ryiyise umuryango, ukaba wanibaza impamvu ryivanga n’andi mashyaka bidahuje inyito n’ireme / title & status).

Abakozi bamwe bahawe ikiruhuko kidafite itegeko na rimwe rigiteganya, by’umwihariko abakorera mu nyubako zegeranye na Komisiyo y’Amatora bahatirwa kujya gukomera amashyi umukandida watanzwe na RPF.

Urugero ku ni amafoto, agaragaza abakozi ba Rwanda Revenue Authority bibagiwe no gusiga ibirango by’akazi mu biro byabo.

 

Abandi bakandida ntibahawe amahitamo y’abakurikirana umuhango wo kwakira kandidatire zabo, baba ababashyigikiye cyangwa se ababasenya. Ariko abambari ba Paul kagame bajonjoye abo bibwira ko batabakoma mu nkokora, abaturage bamwe muri rusange n’abanyamakuru bandi by’umwihariko barahezwa.

Frank Steven Ruta

1 COMMENT

  1. Abandi ntabwo bafite imitekerereze nkiyi kuburyo bamenya gutegura event nkiriya baracyari abana muri Politiki wenda bizaza kuri next elections. Ikibazo sikiriya cyumba nabantu bitabiriye ikibazo ni organisation interne ya buri mu Candidat na team ye y’organiza events kuko mubyukuri minds zabo ba candidats ziri limited ku kudepoza candidatures zabo no kuvugisha abanyamakuru hariya hanze gusa bakumva rwoe bakoze hasi ibyo bihagije.

    Ntabwo bazi ko byashoboka no kubakirira ahandi hantu byashoboka bakana Celebra ko bateye intambwe bagafata akarahuli…They never thought out of the box) kandi ibyo si Komisiyo y’amatora, ibigena ntabwo ari inshingano zayo.

    Muracyafite inzira ndende muri strategy concepts, uyu munsi iriya nama ya nyuma ya depot za candidatures ibatesheje umutwe, nyamara ejo twabonye nikindi kiganiro kuri RBA – Radio &TV Salle yari yuzuye abantu b’ingeli zose, ubwo naho muraje muvuge menshi…aho namwe mwateguye ibyenda kumera nkabyo mukagaragara!

    Murimo gutakaza igihe kinini mukunenga /kujora akantu kukandi no kwamagana uwo muzi ko abarusha imbaraga,igikundiro, igihagararo, ibigwi n’imigabo aho mwakawutaye mushakisha uko mwakwipozisiyona neza ngo nibura muzabone amajwi afatika muzatakaze neza with dignity!

    Ngicyo kimwe muri byinshi RPF ibarusha bikayihesha n’amahirwe menshi, irakora bikagaragara mu gihe abandi muvuga cyane.

Comments are closed.