Iyi politique y’amagufwa iteye isoni: Prof Chales Kambanda

Dr Charles Kambanda

Ibuka iravuga ngo imibiri “y’abacu”. Iyo term “abacu” birumvikana ko bavuga abatutsi babaga mu Rwanda cyangwa abatutsi muri rusange! Ariko se:

1. Ibuka ijya itekereza ko amagufa bamaze kubarura akubye inshuro zingahe abatutsi babaga mu Rwanda kiriya gihe? Ese abatutsi iyo bapfuye imibiri yabo iratubuka mu gihe abahutu iyo bapfuye imibiri yabo itumuka; igatakara mu kirere ku buryo nta magufwa yabo asigara kw’isi?

Ibuka itekerezako “abacu” barusha ” ababo” agaciro? Ibuka ijya itekereza ko igihugu bagisangiye n’abandi cyangwa Ibuka ireba umugati bahabwa na Kagame?

2. Tuvuge ko Ibuka yemera ko abatutsi bacitse kw’icumu – kandi icumu rya Kagame abatutsi n’abandi banyarwanda bagwaho ryo nta kibazo – iyi myaka yose Ibuka yaba itaramenya icyateye / igitera “icumu” abanyarwanda bashiriyeho? Ibuka izi iryo icumu baririmba ikiritera? Kuki Ibuka itarwanya akarengane akari ko kose niba ishaka ” Never Again”? Ese Ibuka yaba izi ko muba member bayo harimo abahekuye u Rwanda, kandi bizwi neza? Ibyo Ibuka ko nta kintu irabivugaho? Ese Ibuka irarwanya akarengane (icumu) cyangwa ishigikiye akarengane ( icumu)?

3. Ibuka yaba ikunda amagufa kurusha abazima? Ko batajya bavugira abatutsi Kagame yabeshye ko bacitse kw’icumu kandi abatemagura umunsi ku wundi, mu gihe abandi batutsi bakizwa n’amaguru?

4. Ibuka yitaye kukuvumbura amagufwa aho guharanira “ababo” bari kuborera mu buroko bwa Kagame!!! Kuki Ibuka itavugira ” ababo” bagaraguzwa agati mu buroko bwa Kagame? Ese Kagame afite license / permit yo kwica abatutsi? Ese abatutsi baba  “abantu ba Ibuka” iyo babaye imirambo? Noneho ibuka ivugira amagufwa gusa, correct?

5. Ni hehe hatari amagufa mu Rwanda, dukurikije ukuntu buriya bwicanyi bwakozwe n’impande zose? Ibuka ifite iyihe science bakoresha mu kumenya amagufa y’abantu “babo”, abatutsi? Niba batubwira ko abishe abatutsi bakoresheje indangamuntu zagiraga ubwoko, abavumbura amagufa batubwira ko ari ay’abatutsi bakoresha iki mu kumenya amagufa y’abatutsi?

6. Ibuka yaba izi aho amagufa y’abatari abatutsi “ababo” abarizwa ku buryo yavuga ngo dore amagufa yabantu “banyu” … dore amagufa yabantu ” bacu”?

7. Gusambura ibikorwa remezo, ueugero: amashuri ngo bashakisha amagufa, mu gihe abazima badafite amashuri yo kwigiramo, byo bifite iyihe logique?

Ibuka yaba izi ukuntu Kagame ayikoresha muri politique ye y’ubugome n’ugutanya abanyarwanda? Ese Ibuka ijya itekereza ko “abayo” bagombye kuzabana n’abandi banyarwanda nyuma ya Kagame?

Ibuka izabwira iki abanyarwanda igihe ibyihebe bakorera bizaba byatumutse, kandi bibasize mu banyarwanda?

Banyarwanda twese, ethnic supremacy nta nyungu zibamo. Habamo urupfu. Habamo ubugome. Kandi muri relation ya ethnic supremacy, uretse gusunika iminsi, nta mahoro bitanga ku babyemera n’abagerwaho n’ingaruka za ethnic supremacy.

Uko mbibona, ibuka ni igikoresho cy’ukubaka ethnic supremacy mu Rwanda. Ni igikoresho kizatuma abanyarwanda batongera kubana. Kandi kubana kw’abatutsi n’abahutu, nicyo kintu Kagame atinya cyane. Impamvu Kagame yatemaguye abatutsi n’abahutu muri 1994, n’uko yashakaga foundation y’uguhozaho ubushyabirane hagati y’amoko. Ibyo bose tubona, ntabwo Kagame akunda abatutsi kurusha abandi; Kagame akunda ubutegetsi. Kagame atinya icyahuza abanyarwanda cyose. Kubera ko abanyarwanda baramutse bashyize hamwe, Kagame n’ibyihebe bye bahita batumurwa!