Iyicarubozo ntirizakuraho ukuri kwa SANKARA

“Iyicarubozo ntirizakuraho Ukuri kwa Sankara” yahagazeho kuva yahimba iyi ndirimbo y’agahebuzo” Sinzasubira inyuma ntararutaha, uwugariye amarembo azatubona umunsi twakereye itabaro”.

Kandi yayihimbye RRM na FLN bitaravuka. Uku ni ko UKURI kwa Major Sankara warondoye akaga kose n’ingoyi zose zihonyora Abanyarwanda.

Kubera iyicarubozo Major Callixte Nsabimana Sankara yakorewe, mu iminsi 33 (kuva 13/04/2019 kugeza 16/05/2019) yamaze acurwa bufuni na buhoro, bimuviriyemo kwemera ibikorwa byakozwe cyangwa ibitarakozwe na FLN.

Kwemera ibyaha kubera ingoyi ntibyemewe n’amategeko kandi byamaganwa n’Itangazo Mpuzamahanga rirengera ikiremwamuntu.

Sankara yemeye ibyaha kubera ingoyi yamazeho iminsi 33 mu mabagiro y’abapolisi ba RIB. Rapport ya Human Rights Watch (HRW) yemeje ko Ubugenzacyaha bwa Leta ya Kagame bufite ingeso yo gushyira ku ngoyi abatavugarumwe nayo. Bagamije kubemeza ibyaha by’ibihimbano.

SANKARA n’ingabo za FLN ntaho bigeze bijandika mu bwicanyi, kuko abasore n’inkumi bazanywe no kubohora igihugu kiboshywe n’agatsiko ka Kagame na FPR.

MRCD/FLN